ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr17 Ukuboza pp. 1-5
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
  • Udutwe duto
  • 4-10 UKUBOZA
  • 11-17 UKUBOZA
  • 18-24 UKUBOZA
  • 25-31 UKUBOZA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo (2017)
mwbr17 Ukuboza pp. 1-5

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo

4-10 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZEFANIYA 1–HAGAYI 2

“Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera”

w01 15/2 18-19 par. 5-7

Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera

5 Wenda ushobora kuvuga uti ‘ndi umugaragu w’Imana witanze, wabatijwe, nkaba ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Mbese, sinamaze kuzuza ibyo bisabwa?’ Mu by’ukuri, hari byinshi bisabwa birenze kwiyegurira Yehova. Isirayeli yari ishyanga ryari ryaritanze, ariko mu gihe cya Zefaniya, abantu b’i Buyuda ntibabagaho mu buryo buhuje n’uko kwitanga. Ingaruka zabaye iz’uko amaherezo iryo shyanga ryanzwe. Muri iki gihe, ‘gushaka Uwiteka’ bikubiyemo kugirana na we imishyikirano ya bwite no kuyibumbatira, tukabikora twifatanya n’umuteguro we wo ku isi. Ibyo bisobanura kumenya neza uko Imana ibona ibintu no gukora ibyo ishaka. Dushaka Yehova igihe twiga Ijambo rye tubigiranye ubwitonzi, tukaritekerezaho, kandi inama zikubiyemo tukazishyira mu bikorwa mu mibereho yacu. Nanone kandi, uko tugenda dushakira ubuyobozi kuri Yehova binyuriye ku isengesho rivuganywe umwete kandi tugakurikiza ubuyobozi bw’umwuka we wera, ni na ko tugenda turushaho kugirana na we imishyikirano yimbitse, kandi tugasunikirwa kumukorera tubigiranye ‘umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.’—Gutegeka 6:5; Abagalatiya 5:22-25; Abafilipi 4:6, 7; Ibyahishuwe 4:11.

6 Ikintu cya kabiri dusabwa kivugwa muri Zefaniya 2:3, ni ‘ugushaka gukiranuka.’ Abenshi muri twe twagize ihinduka rikomeye mu mibereho yacu kugira ngo dushobore kuzuza ibisabwa abakwiriye umubatizo wa gikristo, ariko kandi, tugomba gukomeza kwizirika ubutanamuka ku mahame akiranuka y’Imana mu mibereho yacu yose. Hari bamwe bari baratangiye neza, hanyuma baza kwirekura maze banduzwa n’isi. Gushaka gukiranuka ntibyoroshye, kubera ko dukikijwe n’abantu babona ko ubusambanyi, kubeshya n’ibindi byaha ari ibintu bisanzwe. Nyamara kandi, icyifuzo gikomeye cyo gushimisha Yehova gishobora kuganza imyifatire iyo ari yo yose yo gushaka kwemerwa n’isi binyuriye mu kugerageza kwivanga na yo. U Buyuda bwatakaje igikundiro cyo kwemerwa n’Imana bitewe n’uko bwagerageje kwigana amahanga y’abapagani yari abukikije. Aho kwigana isi, nimucyo ‘twigane Imana’ twitoza kwambara “umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.”—Abefeso 4:24; 5:1.

7 Ingingo ya gatatu ivugwa muri Zefaniya 2:3, ni uko tugomba ‘gushaka kugwa neza,’ niba twifuza kuzahishwa ku munsi w’uburakari bwa Yehova. Buri munsi duhura n’abagabo, abagore hamwe n’urubyiruko batari abagwaneza na busa. Kuri bo, kuba umuntu ugwa neza ni inenge. Babona ko kuganduka ari ukuba ikigwari mu buryo bukomeye. Barakagatiza, bakikunda kandi ntibave ku izima, bibwira ko “uburenganzira” bwabo n’ibyifuzo byabo, ari byo bigomba kwitabwaho, batitaye ku ngaruka zabyo. Mbega ukuntu byaba bibabaje imyifatire nk’iyo iramutse itugizeho ingaruka! Iki ni cyo gihe cyo ‘gushaka kugwa neza.’ Mu buhe buryo? Tugomba kubishaka tugandukira Imana, tukemera gucyahwa na yo twicishije bugufi kandi tugakora ibihuje n’ibyo ishaka.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 15/11 11 par. 3

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Nahumu, icya Habakuki n’icya Zefaniya

1:8. Uko bigaragara, bamwe mu bantu bariho mu gihe cya Zefaniya bashakaga kwemerwa n’amahanga yari abakikije binyuze mu ‘kwambara imyambaro y’abanyamahanga.’ Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa abasenga Yehova muri iki gihe baramutse bishushanyije n’ab’iyi si muri ubwo buryo.

w07 1/12 9 par. 3

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Hagayi n’icya Zekariya

2:9 Ni mu buhe buryo urusengero rwa Zerubabeli rwarutaga urusengero rwa Salomo? Ibyo byabayeho mu buryo bugera kuri butatu: umubare w’imyaka urusengero rwamaze, uwari kuzarwigishirizamo hamwe n’abantu bari kuzaza muri urwo rusengero bisukiranya, baje gusenga Yehova. Nubwo urusengero rwa Salomo rwari rufite ikuzo rwamaze imyaka 420, ni ukuvuga kuva mu mwaka 1027 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, urusengero rwa Zerubabeli rwamaze imyaka 580, ni ukuvuga kuva igihe yuzuriye mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu, kugeza igihe yarimburiwe mu mwaka wa 70. Nanone kandi, Mesiya ari we Yesu Kristo, yigishirije muri iyo ‘nzu yo hanyuma’ kandi abantu baje gusengeramo Imana bari benshi kuruta abaje mu nzu ya “mbere.”—Ibyakozwe 2:1-11.

11-17 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZEKARIYA 1-8

“Fata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi”

w14 15/11 27 par. 14

“Ubu muri ubwoko bw’Imana”

14 Hari abahanuzi babiri ba kera bahanuye ko muri iki gihe cy’imperuka abantu benshi bari gusenga Yehova bifatanyije n’ubwoko bwe. Yesaya yarahanuye ati “abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.’ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu” (Yes 2:2, 3). Umuhanuzi Zekariya na we yahanuye ko “amoko menshi n’amahanga akomeye azaza gushaka Yehova nyir’ingabo i Yerusalemu no guhendahenda Yehova.” Yayagereranyije n’ “abantu icumi bavuye mu mahanga y’indimi zose,” bakaba bari gufata ikinyita cy’umwambaro wa Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, bakavuga bati “turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”—Zek 8:20-23.

w16.01 23 par. 4

“Turajyana namwe”

4 Niba abagize izindi ntama badashobora kumenya amazina y’abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka bari ku isi, ‘bajyana’ na bo bate? Zirikana icyo ubuhanuzi bwa Zekariya buvuga ku birebana n’abantu icumi b’ikigereranyo. Bugira buti “bazafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi bavuge bati ‘turajyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’” Nubwo muri uwo murongo havugwa Umuyahudi umwe, ijambo “namwe” rigaragaza ko havugwa abantu benshi. Ibyo bigaragaza ko uwo Muyahudi atari umuntu umwe, ahubwo agereranya itsinda ryose ry’abasutsweho umwuka. Ku bw’ibyo, si ngombwa kumenya izina rya buri wese mu bagize iryo tsinda kugira ngo umuntu ajyane na we. Ahubwo tugomba kumenya ko iryo tsinda ririho kandi tukarishyigikira. Nta hantu na hamwe Ibyanditswe bidutera inkunga yo gukurikira umuntu ku giti cye. Yesu ni we Muyobozi wacu.—Mat 23:10.

w09 15/2 27 par. 14

“Bakomeza gukurikira Umwana w’Intama”

14 Yesu Kristo abona ko iyo dushyigikiye mu budahemuka abavandimwe be, ari we tuba dushyigikiye. (Soma muri Matayo 25:40.) Ku bw’ibyo se, ni mu buhe buryo abafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bashyigikira abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka? Mu buryo bw’ibanze, babashyigikira babafasha mu murimo wo kubwiriza Ubwami (Mat 24:14; Yoh 14:12). Nubwo umubare w’abasutsweho umwuka bari ku isi wagiye ugabanuka mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, umubare w’abagize izindi ntama wo wagiye wiyongera. Iyo abafite ibyiringiro byo kuba ku isi bifatanyije mu murimo wo kubwiriza, bakaba ababwirizabutumwa b’igihe cyose mu gihe bibashobokera, baba bashyigikira Abakristo basutsweho umwuka mu gusohoza inshingano bahawe yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Ntitwakwirengagiza uburyo bwo gushyigikira uwo murimo dutanga impano z’amafaranga mu buryo bunyuranye.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w17.10 25 par. 18

Ibyo Zekariya yeretswe birakureba

18 Ariko nanone, iryo yerekwa ryibutsaga Abayahudi ko bari bafite inshingano yo gutuma ugusenga kutanduye gukomeza kurangwa n’isuku. Ubugome ntibushobora kwemerwa mu bwoko bw’Imana kandi ntibuzigera bwemerwa. Yehova yadushyize mu muryango we ufite isuku, aturindiramo kandi akatwitaho. Ubwo rero tugomba kwirinda ikintu cyose cyawanduza. Ubugome bw’uburyo bwose, ntibugomba kuboneka muri paradizo yacu.

w17.10 27-28 par. 7-8

Amagare n’ikamba bizakurinda

7 Muri Bibiliya, imisozi ishobora kugereranya ubwami cyangwa ubutegetsi. Imisozi ivugwa mu iyerekwa rya Zekariya isa n’imisozi ibiri ivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli. Umusozi umwe ugereranya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzahoraho iteka ryose. Undi ugereranya Ubwami bwa Mesiya buyobowe na Yesu (Dan 2:35, 45). Guhera igihe Yesu yimikiwe mu mwaka wa 1914, iyo misozi iriho kandi yagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’ibyo Imana ishaka ku isi.

8 Kuki iyo misozi ari umuringa? Umuringa ni ibuye ry’agaciro kenshi kimwe na zahabu. Yehova yategetse ko iryo buye ry’agaciro ribengerana rikoreshwa mu kubaka ihema ry’ibonaniro n’urusengero rw’i Yerusalemu (Kuva 27:1-3; 1 Abami 7:13-16). Ubwo rero iyo misozi ibiri y’umuringa, igaragaza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’Ubwami bwa Mesiya ari bwo butegetsi bwiza cyane kurusha ubundi kandi buzatuma abantu bose bagira umutekano babone n’imigisha.

18-24 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZEKARIYA 9-14

“Guma mu ‘kibaya kiri hagati y’imisozi’”

w13 15/2 19 par. 10

Guma mu kibaya Yehova aturindiramo

10 Igihe uwo musozi w’ikigereranyo wasadukagamo kabiri, igice kimwe kikajya mu majyaruguru ikindi kikajya mu majyepfo, ibirenge bya Yehova byakomeje guhagarara kuri iyo misozi yombi. Munsi y’ibirenge bye habaye “ikibaya kinini cyane.” Icyo kibaya kigereranya uburyo Yehova arinda abagaragu be binyuze ku butegetsi bwe bw’ikirenga no ku Bwami bw’Umwana we ari we Mesiya. Yehova ntazigera yemera ko ugusenga k’ukuri kuvanwaho. Ni ryari uwo musozi w’ibiti by’imyelayo wasadutsemo kabiri? Ibyo byabaye igihe Ubwami bwa Mesiya bwimikwaga ku iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, mu mwaka wa 1914. Ni ryari abasenga by’ukuri batangiye guhungira muri icyo kibaya cy’ikigereranyo?

w13 15/2 20 par. 13

Guma mu kibaya Yehova aturindiramo

13 Nidukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tugashikama mu kuri, we n’Umwana we Yesu Kristo bazatwitaho, kandi Imana ntizemera ko hagira umuntu cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose ‘kidukura mu kuboko kwayo’ (Yoh 10:28, 29). Yehova yiteguye kuduha ubufasha bwose dukeneye kugira ngo dukomeze kumwumvira we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, kandi dukomeze gushyigikira Ubwami bwa Mesiya mu budahemuka. Mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje, tuzakenera cyane ko Imana idufasha. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi cyane ko muri iki gihe tuguma mu kibaya Yehova aturindiramo.

w13 15/2 20 par. 15

Guma mu kibaya Yehova aturindiramo

15 None se ku munsi w’Imana wo kurwanya abanzi bayo, bizagendekera bite abantu batazaba bari mu ‘kibaya kinini’ Yehova aturindiramo? Ubuhanuzi buvuga ko batazabona “urumuri rurabagirana.” Ibyo bisobanura ko batazemerwa n’Imana. Kuri uwo munsi w’intambara, ‘ifarashi, inyumbu, ingamiya, indogobe n’amatungo y’ubwoko bwose,’ bigereranya intwaro z’amahanga, “bizakonja bigagare.” Ibyo bisobanura ko intwaro n’ibindi bikoresho byose by’intambara bitazongera kugira akamaro. Yehova azanakoresha ‘icyorezo’ cyangwa indwara. Ntituzi niba icyo cyorezo kizaba ari nyakuri cyangwa gifite ibindi kigereranya, ariko icyo tuzi cyo ni uko kizacecekesha abaturwanya. Kuri uwo munsi ‘amaso yabo n’indimi zabo bizabora,’ mu buryo bw’uko batazashobora kugira icyo badutwara kandi ntibashobore kuvuga amagambo yo gutuka Imana (Zek 14:6, 7, 12, 15). Irimbuka rizagera hose ku isi. Muri iyo ntambara, abazaba bari mu ruhande rwa Satani bazaba ari benshi cyane (Ibyah 19:19-21). Abazaba ‘bishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera.’—Yer 25:32, 33.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 15/12 22-23 par. 9-10

Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara

9 Ubuhanuzi bwa Zekariya bugaragaza impamvu amahanga arwanya Abakristo b’ukuri. Zirikana ibivugwa muri Zekariya 12:3, hagira hati “uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose.” Ni iyihe Yerusalemu ubwo buhanuzi buvuga? Ubuhanuzi bwa Zekariya buvuga ibya Yerusalemu bwerekeza kuri “Yerusalemu yo mu ijuru,” ni ukuvuga Ubwami bwo mu ijuru Abakristo basizwe bahamagariwe gutegekamo (Abaheburayo 12:22). Abantu bake muri abo baragwa b’Ubwami bwa Mesiya baracyari hano ku isi. Bo hamwe na bagenzi babo bo mu ‘zindi ntama,’ bashishikariza abantu kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana mu gihe bigishoboka (Yohana 10:16; Ibyahishuwe 11:15). Amahanga yakiriye ate iryo tumira? Yehova afasha ate abamusenga by’ukuri muri iki gihe? Nimucyo dushake ibisubizo by’ibyo bibazo mu gihe turi bube dusuzuma ibisobanuro bya Zekariya igice cya 12. Mu kubigenza dutyo dushobora kwizera tudashidikanya ko ‘nta ntwaro bacuriye kurwanya’ abasutswe umwuka hamwe na bagenzi babo biyeguriye Imana ‘izagira icyo ibatwara.’

10 Muri Zekariya 12:3, hagaragaza ko amahanga ‘azakomereka cyane.’ Ibyo bibaho bite? Imana yategetse ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugomba kubwirizwa. Abahamya ba Yehova bafatana uburemere iryo tegeko ryo kubwiriza. Icyakora, gutangaza ko Ubwami ari bwo byiringiro by’abantu bose, byabereye amahanga ‘ibuye riyaremerera cyane.’ Agerageza kwikuraho iryo buye abangamira umurimo ababwiriza b’Ubwami bakora. Bityo, amahanga abangamira umurimo wo kubwiriza, ‘arakomereka cyane,’ ni ukuvuga ko akomereka ahantu hose. Ndetse yagiye atakaza icyubahiro cyayo igihe yabaga yatsinzwe mu buryo bukojeje isoni. Ntashobora gucecekesha abasenga by’ukuri. Abo bantu bishimira igikundiro bafite cyo gutangaza “ubutumwa bwiza bw’iteka” bw’Ubwami bwa Mesiya, mbere y’iherezo ry’iyi si mbi (Ibyahishuwe 14:6). Igihe ushinzwe kurinda imfungwa mu gihugu kimwe cy’Afurika yabonaga urugomo rugirirwa Abahamya ba Yehova, yagize ati ‘mwe murwanya ubu bwoko, imbaraga zanyu zirapfa ubusa. Ntibazigera bihakana. Ahubwo baziyongera.’

w07 15/12 25 par. 13

Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara

13 Soma muri Zekariya 12:7, 8. Muri Isirayeli ya kera amahema yari ikintu cy’ingenzi cyagaragaraga mu gihugu. Rimwe na rimwe yakoreshwaga n’abungeri ndetse n’abakoraga mu mirimo y’ubuhinzi. Abo bantu ni bo babaga aba mbere mu kwibasirwa n’ibitero by’abanzi bavuye mu gihugu cyabaga cyagabye igitero ku mugi wa Yerusalemu, kandi babaga bakeneye kurindwa. Amagambo ngo “amahema y’i Buyuda” agaragaza ko muri iki gihe abasigaye basutsweho umwuka bari hanze mu buryo bw’ikigereranyo, ni ukuvuga ahantu hatagoteshejwe inkuta ndende. Aho hantu bari ni ho bakorera umurimo wo kuvuganira Ubwami bwa Mesiya nta bwoba. Yehova Nyiringabo akiza “amahema y’i Buyuda” kuko yugarijwe n’ibitero bya Satani.

25-31 UKUBOZA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MALAKI 1-4

“Ese umuryango wawe ushimisha Yehova?”

jd 125-126 par. 4-5

Gira uruhare mu gutuma imibereho yo mu muryango ishimisha Imana

4 Mu gihe cya Malaki, mu kinyejana cya 5 Mbere ya Yesu, gutana byari byogeye mu Bayahudi. Malaki yarababwiye ati “Yehova yabaye umuhamya wo kugushinja ko wariganyije umugore wo mu busore bwawe.” Kubera ko abagabo bariganyaga abagore babo, igicaniro cya Yehova cyabaga cyuzuyeho amarira y’abagore bariganyijwe ‘baboroga,’ kandi ‘basuhuza umutima.’ Kandi n’abatambyi bari baramunzwe na ruswa birengagizaga ubwo bugome!—Malaki 2:13, 14.

5 Yehova yabonaga ate imyifatire ibabaje abantu bo mu gihe cya Malaki bari bafite ku birebana n’ishyingiranwa? Malaki yaranditse ati “‘Imana yanga abatana,’ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.” Nanone yemeje ko Yehova ‘atigeze ahinduka’ (Malaki 2:16; 3:6). Mbese urumva icyo ibyo bisobanura? Mbere yaho Imana yari yaragaragaje ko yanga gutana (Intangiriro 2:18). No mu gihe cya Malaki yarabyangaga. Kandi no muri iki gihe irabyanga. Hari abashobora gusesa ishyingiranwa ryabo bitewe gusa n’uko batacyishimira uwo bashakanye. Nubwo umutima wabo uba wuzuye uburiganya, Yehova arawugenzura (Yeremiya 17:9, 10). Aba azi uburiganya ubwo ari bwo bwose n’imigambi mibi iba yihishe inyuma yo gutana kw’abashakanye, nubwo bashobora gutanga impamvu z’urwitwazo bisobanura. Koko rero, “ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.”—Abaheburayo 4:13.

w02 1/5 18 par. 19

19 Igiteye inkunga ariko, ni uko Malaki agaragaza ko hari abagabo bamwe na bamwe batariganyije abagore babo. Bari ‘bafite umwuka wera w’Imana wari usigaye’ (Umurongo wa 15). Igishimishije ariko, ni uko mu muteguro w’Imana muri iki gihe harimo abagabo nk’abo benshi, ‘bubaha abagore babo’ (1 Petero 3:7). Ntibafata nabi abagore babo, haba binyuriye mu kubakubita cyangwa kubatuka, ntibabahatira imikoreshereze y’ibitsina itesha agaciro, kandi ntibatesha agaciro abagore babo binyuriye mu kugirana agakungu n’abandi bagore cyangwa kureba porunogarafiya. Nanone kandi, umuteguro wa Yehova ufite imigisha yo kuba wiganjemo Abagore bizerwa b’Abakristokazi b’indahemuka ku Mana no ku mategeko yayo. Abo bagabo n’abagore bose bazi ibyo Imana yanga, bityo baratekereza kandi bagakora ibintu mu buryo buhuje na byo. Turifuza ko wakomeza kumera nk’abo bantu ‘wumvira Imana,’ bityo ukagira umugisha wo guhabwa umwuka wayo ku bwinshi.—Ibyakozwe 5:29.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w07 15/12 27 par. 1

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Malaki

1:10. Yehova ntiyashimishwaga n’ibitambo by’abatambyi b’abanyamururumba, bakaga ibihembo ndetse n’iyo babaga bakoze imirimo yoroheje cyane, urugero nko gufunga imiryango no gucana umuriro ku gicaniro. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko ibikorwa byacu byo gusenga, hakubiyemo n’ibyo dukora mu murimo wa gikristo wo kubwiriza, byagombye kuba bishingiye ku rukundo ruzira ubwikunde dukunda Imana na bagenzi bacu, aho gushingira ku ndamu y’amafaranga!—Matayo 22:37-39; 2 Abakorinto 11:7.

w13 15/7 10-11 par. 5-6

“Dore ndi kumwe namwe iminsi yose”

5 Ibinyejana byinshi mbere y’uko Yesu avuga umugani w’ingano n’urumamfu, Yehova yahumekeye umuhanuzi we Malaki kugira ngo ahanure ibintu byerekejweho muri uwo mugani. (Soma muri Malaki 3:1-4.) Yohana Umubatiza ni we ‘ntumwa yatunganyije inzira’ (Mat 11:10, 11). Ubwo yazaga mu mwaka wa 29, igihe cyo gucira urubanza abari bagize ishyanga rya Isirayeli cyari cyegereje. Yesu ni we wari intumwa ya kabiri. Yejeje urusengero rw’i Yerusalemu incuro ebyiri. Yarwejeje bwa mbere igihe yatangiraga umurimo we, yongera kurweza umurimo we ugiye kurangira (Mat 21:12, 13; Yoh 2:14-17). Ku bw’ibyo, uwo murimo Yesu yakoze wo kweza urusengero wamaze igihe runaka.

6 Ubuhanuzi bwa Malaki bwagize irihe sohozwa ryagutse? Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije umwaka wa 1914, C. T. Russell n’abo bari bafatanyije bakoze umurimo nk’uwo Yohana Umubatiza yakoze. Uwo murimo w’ingenzi wari ukubiyemo kugarura inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya. Abo Bigishwa ba Bibiliya bigishije abantu icyo igitambo cy’incungu cya Kristo gisobanura by’ukuri, bagaragaza ko inyigisho y’umuriro w’iteka ari ikinyoma, kandi batangaza ko Ibihe by’Abanyamahanga byari bigiye kurangira. Ariko kandi, icyo gihe hariho amadini menshi yavugaga ko akurikiza inyigisho za Kristo. Ku bw’ibyo, iki kibazo cy’ingenzi cyari gikeneye igisubizo: muri ayo madini yose, ni irihe ryagereranywaga n’ingano? Kugira ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo, Yesu yatangiye kugenzura urusengero rwo mu buryo bw’umwuka mu mwaka wa 1914. Uwo murimo wo kugenzura urusengero no kurweza wamaze igihe runaka, kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze