Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
6-12 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 4-6
“Ntiducogora”
Turananirwa ariko ntiducogora
16 Birumvikana ariko ko kwita ku buzima bwacu bwo mu buryo bw’umwuka ari byo by’ingenzi cyane kurushaho. Iyo dufitanye imishyikirano ya gicuti na Yehova Imana, dushobora kunanirwa mu mubiri, ariko ntituzigera na rimwe ducogora mu kumuyoboka. Yehova ni we ‘uha intege abarambiwe, kandi utibashije amwongeramo imbaraga’ (Yesaya 40:28, 29). Intumwa Pawulo wiboneye ku giti cye ukuri kw’ayo magambo, yaranditse ati ‘ntiducogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.’—2 Abakorinto 4:16.
17 Zirikana ayo magambo ngo “uko bukeye.” Yumvikanisha ko buri munsi tugomba kungukirwa n’ibyo Yehova aduha. Hari umumisiyonari umaze imyaka 43 akora umurimo w’ubumisiyonari mu budahemuka. Hari igihe yajyaga yumva ananiwe kandi yacitse intege. Ariko ntiyigeze acogora. Agira ati “natoye akamenyero ko kubyuka kare, kugira ngo mbere yo gutangira akazi ako ari ko kose mbanze nsenge Yehova nsome n’Ijambo rye. Iyo gahunda ya buri munsi ni yo yamfashije kwihangana kugeza n’ubu.” Dushobora rwose kwishingikiriza ku mbaraga za Yehova niba buri gihe, ni ukuvuga “uko bukeye,” tumusenga kandi tugatekereza ku mico ye ihebuje n’amasezerano ye.
it-1-F 759
Kwihangana
Nanone tugomba guhoza mu bwenge ibyiringiro dufite byo kubaho iteka dutunganye. Niyo abaturwanya batwica ntibashobora kutwambura ibyo byiringiro (Rm 5:4, 5; 1Ts 1:3; Ibh 2:10). Ibyo byiringiro nibisohora, imibabaro yo muri iki gihe izaba ari ubusa uyigereranyije n’uko ubuzima buzaba bumeze (Rm 8:18-25). Iyo ufite ibyo byiringiro, nubwo wahura n’amakuba, aba ari “ay’akanya gato kandi ataremereye” (2Kr 4:16-18). Iyo umuntu abona ko ibigeragezo ahura na byo ari iby’akanya gato maze agakomeza gutekereza kuri ibyo byiringiro, bituma akomeza kurangwa n’ikizere kandi agakomeza kubera Yehova indahemuka.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Mujye mushimisha Yehova”
David Splane wo mu Nteko Nyobozi, ni we watanze iyo disikuru ishingiye ku Byanditswe (2 Abakorinto 4:7). Ubwo butunzi ni ubuhe? Ese ni ubumenyi cyangwa ni ubwenge? Yashubije icyo kibazo agira ati “nta na kimwe muri ibyo. Ahubwo ubutunzi Pawulo yavugaga ni ‘uyu murimo’ wo ‘kumenyekanisha ukuri’” (2 Abakorinto 4:1,2,5). Yibukije abanyeshuri ko amezi atanu bamaze biga yabateguriye gusohoza inshingano yihariye yo kubwiriza, kandi ko bagomba guha agaciro iyo nshingano.
Uwo muvandimwe yasobanuye ko ‘inzabya z’ibumba’ ari imibiri yacu. Yavuze ko urwabya rw’ibumba rutandukanye n’urwa zahabu. Urwabya rwa zahabu ntirukoreshwa kenshi. Urwabya rw’ibumba rwo ruba rugenewe gukoreshwa. Turamutse dushyize ubutunzi mu rwabya rwa zahabu, twakwita cyane kuri iyo zahabu aho kwita kuri ubwo butunzi burimo. Umuvandimwe Splane yaravuze ati “mwa banyeshuri mwe rero, ntimukajye mwitekerezaho cyane. Kubera ko muri abamisiyonari, mujye muyobora abantu kuri Yehova. Muri inzabya z’ibumba zoroheje.”
Turusheho gukundana urukundo rwa kivandimwe
7 Byifashe bite kuri twe? Ni gute ‘twakwaguka’ binyuriye mu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe? Abantu bo mu kigero kimwe cyangwa bakuriye mu mico imwe, gukundana biraborohera. Nanone abantu bafite imyidagaduro bahuriyeho, akenshi bamarana igihe kinini. Ariko niba ibidushishikaza duhuriyeho n’Abakristo bamwe bidutandukanya n’abandi, icyo gihe tuba dukeneye ‘kwaguka.’ Byaba byiza twibajije tuti “ese hari igihe njya mu murimo wo kubwiriza cyangwa mu materaniro mbonezamubano ndi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu batari mu bo dusanzwe tugendana? Ese iyo ndi ku Nzu y’Ubwami, naba nirinda kuganiriza abantu bashya, kugira ngo abe ari bo bafata iya mbere mu kugaragaza ko bashaka ko tugirana ubucuti? Ese nsuhuza abantu bose, baba abakuru cyangwa abato bo mu itorero?”’
13-19 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 7-10
“Umurimo wo gufasha abandi”
“Imana Ikunda Utanga Anezerewe”
Mbere na mbere, Pawulo yabwiye Abakorinto ibihereranye n’Abanyamakedoniya, bari barabaye intangarugero mu kwitabira ibyo gutanga ubufasha. Pawulo yaranditse ati “bakigeragezwa cyane n’amakuba menshi, umunezero wabo uhebuje n’ubukene bwabo bwinshi byasesekariyemo ubutunzi, ku bw’iby’ubuntu batanze.” Abanyamakedoniya ntibari bakeneye guhozwaho urutoto. Ahubwo, Pawulo yagize ati “batwingingi[ye] cyane kugira ngo twakire ubuntu bwabo batanze.” Ubuntu Abanyamakedoniya bagize banezerewe, burushaho kwigaragaza iyo tuzirikanye ko na bo ubwabo bari bafite ‘ubukene bwinshi.’—2 Abakorinto 8:2-4.
Umurimo wo gufasha abandi
AHAGANA mu mwaka wa 46, inzara yacaga ibintu muri Yudaya. Ibinyampeke byari ingume kandi bihenda cyane, ku buryo Abigishwa ba Kristo b’Abayahudi bari batuye muri Yudaya batari bafite ubushobozi bwo kubigura. Bari bashonje bicira isazi mu jisho. Icyakora bari bagiye kwibonera ukuntu ukuboko kwa Yehova kubarinda mu buryo abandi bigishwa ba Kristo batigeze babona mbere yaho. Ni iki cyari kigiye kuba?
Umurimo wo gufasha abandi
4 Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto, yasobanuye ko umurimo w’Abakristo urimo ibice bibiri. Nubwo urwo rwandiko Pawulo yarwandikiye Abakristo basutsweho umwuka, nanone amagambo ye areba Abakristo bagize “izindi ntama” bo muri iki gihe (Yoh 10:16). Igice cya mbere kigize umurimo wacu, ni “umurimo wo kwiyunga,” ni ukuvuga umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha (2 Kor 5:18-20; 1 Tim 2:3-6). Ikindi gice kigizwe n’umurimo dukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera. Pawulo yasobanuye ko uwo ari ‘umurimo wo gufasha abera’ (2 Kor 8:4). Ijambo ry’ikigiriki di·a·ko·niʹa rihindurwamo “umurimo” ni ryo rikoreshwa muri izo mvugo zombi ngo “umurimo wo kwiyunga” n’‘umurimo wo gufasha abera.’ Kuki ibyo bishishikaje?
5 Igihe Pawulo yakoreshaga ijambo rimwe ry’ikigiriki avuga ibyo bikorwa byombi, yagaragaje ko umurimo wo gufasha abandi ufitanye isano n’ubundi buryo bwose umurimo wakorwagamo mu itorero rya gikristo. Mbere yaho yari yaravuze ati “hari imirimo y’uburyo bwinshi, nyamara hari Umwami umwe. Kandi hari imikorere y’uburyo bwinshi, . . . ariko iyo mikorere yose ituruka ku mwuka umwe” (1 Kor 12:4-6, 11). Koko rero, Pawulo yagaragaje ko imirimo inyuranye ikorerwa mu itorero ifitanye isano n’“umurimo wera” (Rom 12:1, 6-8). Ntibitangaje rero kuba yarumvaga ko byari bikwiriye kumara igihe runaka ‘akorera abera’!—Rom 15:25, 26.
6 Pawulo yafashije Abakorinto kubona impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera bakoreraga Yehova. Dore uko yabibonaga: Abakristo bafasha abandi babitewe n’uko ‘bagandukira ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo’ (2 Kor 9:13). Bityo rero, Abakristo bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera bitewe n’uko bifuza gushyira mu bikorwa inyigisho za Kristo. Pawulo yavuze ko ibikorwa by’ineza bakorera abavandimwe babo, mu by’ukuri bigaragaza “ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye mu buryo buhebuje” (2 Kor 9:14; 1 Pet 4:10). Ni yo mpamvu igihe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1975 wavugaga ibyo gukorera abavandimwe bacu bakennye, hakubiyemo no kubafasha, wavuze uti “ntitwagombye na rimwe gushidikanya ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo baha agaciro kenshi uwo murimo.” Koko rero, umurimo wo gufasha abandi ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umurimo wera.—Rom 12:1, 7; 2 Kor 8:7; Heb 13:16.
Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?
10 Impamvu ya mbere ituma dutanga impano ku bushake, ni uko dukunda Yehova kandi tukaba twifuza gukora ‘ibishimwa mu maso ye’ (1 Yoh 3:22). Koko rero, Yehova yishimira ko umusenga atanga abivanye ku mutima. Reka dusuzume icyo intumwa Pawulo yavuze ku birebana n’uko Abakristo bagombye gutanga. (Soma mu 2 Abakorinto 9:7.) Umukristo w’ukuri ntatanga agononwa cyangwa ashyizweho agahato. Ahubwo atanga abitewe n’uko “yabyiyemeje mu mutima we.” Ibyo bisobanura ko atanga yabanje gusuzuma ibikenewe n’icyo yabikoraho. Yehova akunda umuntu utanga atyo, kuko “Imana ikunda utanga yishimye.” Hari ubundi buhinduzi bugira buti “Imana ikunda abantu bakunda gutanga.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Impano itagereranywa’ y’Imana iraduhata
2 Pawulo yari azi ko igitambo gitunganye cya Kristo ari gihamya y’uko amasezerano y’Imana ahebuje yose azasohozwa. (Soma mu 2 Abakorinto 1:20.) Ubwo rero, iyo ‘mpano itagereranywa’ ikubiyemo ineza yose n’urukundo rudahemuka Yehova atugaragariza binyuze kuri Yesu. Iyo mpano irahebuje cyane ku buryo umuntu atabona amagambo yakoresha ayisobanura mu buryo bwuzuye. None se iyo mpano yihariye yagombye gutuma twumva tumeze dute? Kandi se, yagombye gutuma dukora iki mu gihe twitegura kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo kuwa gatatu tariki ya 23 Werurwe 2016?
g99-F 8/7 20-21
Ese kwirata ni bibi?
Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, inshinga kau·khaʹo·mai, ihindurwamo “kwirata, kwibona” cyangwa “kwishima,” ikoreshwa yerekeza ku kintu kemewe no ku kintu kitemewe. Urugero, Pawulo yaravuze ati: “Twishime dushingiye ku byiringiro byo kuzabona ikuzo ry’Imana.” Nanone yaravuze ati: “Ahubwo uwirata niyirate Yehova” (Rm 5:2; 2Kr 10:17). Ubwo rero, kwirata Yehova bisobanura ko duterwa ishema n’uko ari Imana yacu kandi tukishimira imico ye myiza.
20-26 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 ABAKORINTO 11-13
“Pawulo yari afite ‘ihwa ryo mu mubiri’”
Ushobora kugira imbaraga nubwo waba ufite intege nke
Undi mugaragu w’indahemuka yasabye Yehova kumukuriraho ikibazo yari amaranye igihe. Icyo kibazo yacyise “ihwa ryo mu mubiri.” Intumwa Pawulo yinginze Imana incuro eshatu kugira ngo imukurireho icyo kigeragezo. Uko icyo kigeragezo cyari kiri kose, cyabuzaga Pawulo ibyishimo mu murimo yakoreraga Yehova, kimwe n’uko ihwa riri mu mubiri ribuza umuntu amahoro. Pawulo yagereranyije iryo hwa no guhora akubitwa ibipfunsi. Yehova yaramushubije ati “ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije, kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.” Yehova ntiyamukijije iryo hwa ryo mu mubiri. Pawulo yagombaga kuryihanganira, ariko yakomeje agira ati ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga’ (2 Kor 12:7-10). Ni iki yashakaga kuvuga?
Yehova aha ‘umwuka wera abawumusabye’
17 Ubwo Imana yasubizaga amasengesho ya Pawulo, yaramubwiye iti “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Pawulo yaravuze ati “nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho [“kimwe n’ihema, zingumeho,” NW ]” (2 Abakorinto 12:9; Zaburi 147:5). Bityo rero, Pawulo yiboneye ko Imana yamuhaye uburinzi bukomeye binyuze kuri Kristo, bukamutwikira nk’ihema. Muri iki gihe, Yehova asubiza amasengesho yacu mu buryo nk’ubwo. Arinda abagaragu be bakamera nk’abari mu bwugamo.
18 Birumvikana ko ihema ritabuza imvura kugwa cyangwa ngo ribuze umuyaga guhuha, ariko rituma ibyo bintu bitagera ku bantu. Mu buryo nk’ubwo, ubwugamo butangwa n’ “imbaraga za Kristo” ntibubuza ibigeragezo n’ingorane kutugeraho. Ariko, buturinda mu buryo bw’umwuka ibintu byo muri iyi si bishobora kutwangiza ndetse n’ibitero by’umutware wayo, ari we Satani (Ibyahishuwe 7:9, 15, 16). Bityo rero, nubwo waba uhanganye n’ikigeragezo ‘kitakuvaho,’ ushobora kwizera ko Yehova azi ingorane ufite kandi ko yagushubije igihe ‘wamutakiraga’ (Yesaya 30:19; 2 Abakorinto 1:3, 4). Pawulo yaranditse ati “Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13; Abafilipi 4:6, 7.
“Ni we uha unaniwe imbaraga”
8 Soma muri Yesaya 40:30. Dushobora kuba dufite ubuhanga mu bintu byinshi, ariko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira. Ibyo twese tugomba kubimenya. Nubwo hari ibintu byinshi intumwa Pawulo yakoraga, ntiyashoboraga gukora ibyo yifuzaga byose. Igihe yabwiraga Imana ibyari bimuhangayikishije, yaramushubije iti: ‘imbaraga zanjye zirimo ziruzurira mu ntege nke.’ Pawulo yasobanukiwe neza ibyo Imana yamubwiye, kuko yavuze ati: ‘iyo mfite intege nke ni bwo ngira imbaraga’ (2 Kor 12:7-10). Yari ashatse kuvuga iki?
9 Pawulo yamenye ko hari ibintu byinshi atashoboraga gukora Imana itamufashije. Umwuka wera w’Imana washoboraga guha Pawulo imbaraga yaburaga. Ariko si ibyo gusa. Umwuka wera washoboraga no gutuma Pawulo akora ibintu we ubwe atari gushobora. Ibyo ni na ko bimeze kuri twe. Iyo Yehova aduhaye imbaraga turakomera!
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
“Ijuru rya gatatu” rivugwa mu 2 Abakorinto 12:2, uko bigaragara ryerekeza ku Bwami bwa Mesiya buyobowe na Yesu Kristo n’abantu 144.000, akaba ari bo bagize “ijuru rishya.”—2 Pet 3:13.
Ubwo Bwami bwiswe “ijuru rya gatatu,” kubera ko buruta kure ubutegetsi bwose.
“Paradizo” Pawulo ‘yajyanywemo’ mu iyerekwa, ishobora kuba yerekeza kuri (1) Paradizo izaba ku isi, (2) paradizo yo mu buryo bw’umwuka tuzaba turimo icyo gihe, izaba iruta kure iyo turimo muri iki gihe, (3) “paradizo y’Imana” yo mu ijuru izaba iriho mu gihe k’isi nshya.
it-1-F 753
Gusomana
“Gusomana kwera.” Abakristo bo mu kinyejana cya mbere baramukanishaga “gusomana kwera” (Rm 16:16; 1Kr 16:20; 2Kr 13:12; 1Ts 5:26) cyangwa “gusomana kuje urukundo” (1Pt 5:14). Birashoboka ko ibyo byakorwaga n’abantu bahuje igitsina. Birashoboka ko iyo ndamukanyo y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ifitanye isano n’umuco Abaheburayo bari bafite wo kuramukanya basomana. Nubwo Ibyanditswe bitabivugaho byinshi, “gusomana kwera” cyangwa “gusomana kuje urukundo,” byagaragazaga ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakundanaga kandi ko bari bunze ubumwe.—Yh 13:34, 35.
27 GICURASI–2 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAGALATIYA 1-3
“Namurwanyije duhanganye”
Ese ubona ubutabera nk’uko Yehova abubona?
16 Soma mu Bagalatiya 2:11-14. Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu (Imig 29:25). Nubwo yari azi neza uko Yehova afata abanyamahanga, yatinye Abayahudi bakebwe bari bavuye mu itorero ry’i Yerusalemu. Intumwa Pawulo na we wari mu nama yabereye i Yerusalemu mu mwaka wa 49, yacyashye Petero, yamagana uburyarya bwe (Ibyak 15:12; Gal 2:13). Abakristo b’abanyamahanga bari bababajwe n’ibyo Petero yari yakoze, bari kwitwara bate? Ese bari kwemera ko bibaca intege? Ese Petero yari kwamburwa inshingano kubera iryo kosa?
Abakunda Yehova “ntibagira igisitaza”
12 Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu, kandi rimwe na rimwe yakoraga amakosa akomeye. Ariko kandi, yakomeje kubera Yesu na Yehova indahemuka. Urugero, yihakanye Shebuja mu ruhame incuro eshatu zose (Luka 22:54-62). Nyuma yaho, Petero yananiwe kugaragaza imyifatire ya gikristo, agaragaza ko Abakristo b’Abayahudi bakebwe barushaga agaciro Abanyamahanga bizeye. Icyakora, intumwa Pawulo yari azi ko mu itorero hatagombaga kubamo ivangura. Petero yari afite imitekerereze idakwiriye. Mbere y’uko iyo myifatire ye yangiza itorero, Pawulo yamugiriye inama adaciye ku ruhande (Gal 2:11-14). Ese ibyo byarakaje Petero bituma areka isiganwa? Oya. Yafatanye uburemere inama Pawulo yamugiriye, ayishyira mu bikorwa maze akomeza isiganwa.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Korera Imana uri indahemuka nubwo waba uhanganye n’‘imibabaro myinshi’
20 Bite se ku birebana n’ibitero bififitse? Urugero, twarwanya dute ikibazo cyo kumva twacitse intege? Bumwe mu buryo bwiza cyane twabikoramo ni ugutekereza ku ncungu. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yakoze. Yari azi ukuntu rimwe na rimwe yumvaga ari uwo kubabarirwa. Ariko nanone yari azi ko Kristo atapfiriye abantu batunganye, ahubwo ko yapfiriye abanyabyaha. Kandi Pawulo yari umwe muri bo. Ni yo mpamvu yanditse ati “ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira” (Gal 2:20). Pawulo yemeraga incungu. Yari azi ko ari we yatangiwe.
21 Nawe nubona ko ari wowe Yehova yatangiye incungu bizagufasha cyane. Ibyo ntibishatse kuvuga ko gucika intege bizahita bishira. Mu rugero runaka, bamwe muri twe bashobora kuzahangana n’icyo gitero gififitse kugeza igihe isi nshya izazira. Ariko wibuke ko abazihangana ari bo bazahabwa ingororano. Twegereje cyane umunsi uhebuje, ubwo Ubwami bw’Imana buzazana amahoro kandi bugatuma abantu bose bazaba barabaye indahemuka bagera ku butungane. Iyemeze kuzinjira muri ubwo Bwami niyo wanyura mu mibabaro myinshi.
it-1-F 940
Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya
Igihe Pawulo yavugaga ati: “Yemwe mwa Bagalatiya b’abapfapfa mwe,” nta kintu kigaragaza ko yari yibasiye abaturage bo mu bwoko runaka bari batuye mu majyaruguru ya Galatiya (Gl 3:1). Ahubwo Pawulo yacyahaga bamwe mu bari bagize amatorero yo muri ako gace bari barayobejwe n’Abayahudi bari muri ayo matorero, bavugaga ko umuntu abarwaho gukiranuka bishingiye ku Mategeko ya Mose aho kuba bishingiye “ku kwizera” duheshwa n’Isezerano rishya (2:15–3:14; 4:9, 10). Nanone kandi “amatorero y’i Galatiya” (1:2) Pawulo yandikiye, yari agizwe n’Abayahudi n’abatari Abayahudi. Muri abo batari Abayahudi, harimo abanyamahanga bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi barakebwe, harimo n’Abanyamahanga batakebwe kandi bamwe muri bo bakomokaga mu Burayi bw’Iburengerazuba (Ibk 13:14, 43; 16:1; Gl 5:2). Bose yabandikiye abita Abagalatiya kuko babaga mu gace kitwaga Galatiya. Ibikubiye muri iyo baruwa bigaragaza ko Pawulo yandikiye abantu yari azi neza bari batuye mu magepfo y’intara ya Roma, aho kuba abantu atari azi bo mu majyaruguru y’iyo ntara, kuko uko bigaragara atigeze ahasura.