ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr20 Kamena pp. 1-7
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
  • Udutwe duto
  • 1-7 KAMENA
  • 8-14 KAMENA
  • 15-21 KAMENA
  • 22-28 KAMENA
  • 29 KAMENA–5 NYAKANGA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
mwbr20 Kamena pp. 1-7

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

1-7 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 44-45

“Yozefu yababariye abavandimwe be”

w15 1/5 14-15

“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”

Yozefu yashohoje umugambi yari yateguye, yohereza umuntu ngo abakurikire, amubwira ko nabafata abashinja ko bibye igikombe. Igihe cyabonekaga mu mufuka wa Benyamini, bose bagaruwe kwa Yozefu. Icyo gihe, Yozefu yari abonye uburyo bwo kubamenya neza. Yuda yasabye imbabazi mu izina ryabo kandi yemera ko bose uko ari 11 baba abacakara muri Egiputa. Yozefu yarabyanze, ategeka ko Benyamini asigara wenyine muri Egiputa ari umucakara, abandi bose bagasubira iwabo.—Intangiriro 44:2-17.

Yuda yahise amusobanurira amwinginga ati ‘ni we wenyine usigaye mu bana nyina yabyaye, kandi se aramukunda cyane.’ Ayo magambo agomba kuba yarakoze Yozefu ku mutima kuko yari imfura mu bana Yakobo yabyaranye na Rasheli umugore we yakundaga cyane, akaba yarapfuye arimo abyara Benyamini. Yozefu, kimwe na se, ntibigeze bibagirwa Rasheli. Birashoboka ko ibyo byatumye arushaho gukunda cyane Benyamini.—Intangiriro 35:18-20; 44:20.

Yuda yinginze Yozefu amusaba kutagira Benyamini umugaragu. Yageze n’aho yemera kuba umugaragu mu mwanya wa Benyamini. Yashoje atakambira Yozefu ati “nasubira kwa data nte ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona amakuba yagera kuri data” (Intangiriro 44:18-34). Ibyo byamweretse ko Yuda yari yarahindutse. Ntiyagaragaje ko yihannye gusa, ahubwo yanerekanye indi mico myiza urugero nk’impuhwe, kwita ku bandi no kwishyira mu mwanya wabo.

Yozefu ntiyari agishoboye kwiyumanganya. Yagombaga kugaragaza ibyiyumvo yari yarapfukiranye. Yaheje abagaragu be bose, arangurura ijwi ararira ku buryo urusaku rwageze mu ngoro ya Farawo. Amaherezo yarabibwiye. Yaravuze ati “ni jye Yozefu umuvandimwe wanyu.” Abo bavandimwe be baguye mu kantu! Yarabahobeye maze ababwira ko abababariye ibyo bamukoreye byose (Intangiriro 45:1-15). Yagaragaje umuco wa Yehova, we witeguye kubabarira (Zaburi 86:5). Ese natwe ni uko tubigenza?

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 813

Gushishimura imyenda

Abayahudi n’abandi bantu bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bashishimuraga imyenda kugira ngo bagaragaze agahinda, cyanecyane nk’iyo babaga bapfushije mwene wabo wa bugufi. Ibyo ntibyashakaga kuvuga ko bashishimuraga umwenda wose ku buryo umuntu atakongera kuwambara, ahubwo bashishimuraga agace gato ko mu gituza.

Umuhungu w’imfura wa Yakobo witwaga Rubeni ni we wa mbere uvugwa muri Bibiliya washishimuye imyenda ye, igihe yasangaga Yozefu atakiri mu rwobo rw’amazi bari bamushyizemo. Icyo gihe yashishimuye imyenda ye aravuga ati: “Wa mwana nta wurimo! None nderekera he?” Kubera ko Rubeni yari umwana w’imfura yagombaga kurinda murumuna we. Igihe Yakobo yamenyaga ko umwana we yapfuye, na we yashishimuye imyenda ye kandi yambara ikigunira aborogera umwana we (It 37:29, 30, 34). Nanone igihe abavandimwe ba Yozefu bajyaga muri Egiputa maze Benyamini agashinjwa ko yibye, bashishimuye imyenda yabo.—It 44:13.

w04 15/8 15 par. 15

Batwanga nta mpamvu

15 Ni iki kizadufasha kutarakarira abatwanga nta mpamvu? Wibuke ko abanzi bacu b’ingenzi ari Satani n’abadayimoni (Abefeso 6:12). N’ubwo hari abantu badutoteza babizi kandi babigambiriye, abenshi mu barwanya ubwoko bw’Imana babiterwa no kutamenya, cyangwa bakaba bashutswe n’abandi (Daniyeli 6:5-17; 1 Timoteyo 1:12, 13). Yehova yifuza ko “abantu bose” babona uburyo bwo ‘gukizwa bakamenya ukuri’ (1 Timoteyo 2:4). Koko rero, hari abantu bahoze baturwanya none ubu ni abavandimwe bacu b’Abakristo kubera ko babonye imyifatire yacu izira amakemwa (1 Petero 2:12). Byongeye kandi, dushobora kuvana isomo ku rugero twasigiwe n’umuhungu wa Yakobo ari we Yozefu. N’ubwo Yozefu yababaye cyane biturutse kuri bene se, ntiyigeze abagaragariza urwango. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko yari asobanukiwe ko Yehova yari yabigizemo uruhare, ashaka gusohoza umugambi We (Itangiriro 45:4-8). Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora gutuma imibabaro iyo ari yo yose itugeraho turengana, ihesha izina rye ikuzo.—1 Petero 4:16.

8-14 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 46-47

“Babonye ibyokurya mu gihe cy’amapfa”

w87 1/5 15 par. 2

Bakomeje kubaho mu gihe cy’amapfa

2 Imyaka irindwi y’uburumbuke irangiye, inzara yatangiye guca ibintu muri Egiputa no “ku isi hose,” nk’uko Yehova yari yarabihanuye. Abanyegiputa batangiye gutakambira Farawo ngo abahe umugati, yarababwiye ati: “Nimusange Yozefu, ibyo abategeka byose mubikore.” Yozefu yagurishije Abanyegiputa ibinyampeke kugeza igihe amafaranga abashiriyeho. Hanyuma Yozefu yemeye ko bamuha amatungo ngo abahe ibyokurya. Amaherezo abantu bagarutse kuri Yozefu baramubwira bati:“Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya. Natwe tuzaba imbata za Farawo n’amasambu yacu abe aye.” Nuko Yozefu agurira Farawo amasambu yose y’Abanyegiputa.—Intangiriro 41:53-57; 47:13-20.

kr 235 par. 11-12

Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi

11 Uburumbuke. Isi ifite inzara yo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya yatanze umuburo igira iti “ ‘dore iminsi izaza,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ubwo nzateza inzara mu gihugu, itari inzara y’ibyokurya, kandi nzateza inyota mu gihugu, itari inyota y’amazi; bizaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo ya Yehova’ ” (Amosi 8:11). Ese abayoboke b’Ubwami bw’Imana na bo barashonje? Yehova yahanuye itandukaniro ryari kuba hagati y’abagize ubwoko bwe n’abanzi be, agira ati “abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara. Dore abagaragu banjye bazanywa, ariko mwe muzicwa n’inyota. Dore abagaragu banjye bazishima, ariko mwe muzakorwa n’isoni” (Yes 65:13). Ese wiboneye isohozwa ry’ayo magambo?

12 Amafunguro yo mu buryo bw’umwuka akomeza kutugeraho ameze nk’uruzi rukomeza kugenda ruba rugari kandi rurerure. Ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, ibyafashwe amajwi na videwo, amateraniro n’amakoraniro, ndetse n’inyandiko zishyirwa ku rubuga rwacu rwa interineti, byose bigize amafunguro yo mu buryo bw’umwuka akomeza kutugeraho yisukiranya akadutunga muri iyi si yishwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka (Ezek 47:1-12; Yow 3:18). Ese ntushishikazwa no kubona ukuntu amasezerano ya Yehova yerekeranye n’uburumbuke asohozwa mu mibereho yawe ya buri munsi? Ese ukora uko ushoboye ukarira ku meza ya Yehova buri gihe?

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 220 par. 1

Imyifatire n’ibimenyetso

Kubumba amaso y’uwapfuye. Yehova yabwiye Yakobo ko ‘Yozefu ari we wari kuzabumba amaso ye’ (It 46:4). Ubusanzwe ibyo byakorwaga n’umwana w’imfura. Ibyo bigaragaza ko Yehova yari abwiye Yakobo ko Yozefu ari we wagombaga guhabwa uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura.—1Ng 5:2.

Ibisobanuro, Ibk 7:14, nwtsty

Bose hamwe bari abantu mirongo irindwi na batanu: Igihe Sitefano yavugaga ko abagize umuryango wa Yakobo bagiye muri Egiputa bose hamwe bari 75, ashobora kuba atarasubiragamo ibyavuzwe mu murongo runaka wo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Uwo mubare ntuboneka mu nyandiko z’Abamasoreti z’Ibyanditswe by’Igiheburayo. Mu Ntangiriro 46:26 hagira hati: “Abantu bose bakomoka kuri Yakobo bajyanye na we muri Egiputa, utabariyemo abakazana be, bose hamwe bari abantu mirongo itandatu na batandatu.” Umurongo wa 27 ukomeza ugira uti: “Abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye muri Egiputa bari mirongo irindwi.” Muri iyi mirongo abantu babazwe mu buryo bubiri butandukanye. Umubare wa mbere ugaragaza abantu bakomokaga kuri Yakobo, naho uwa kabiri ukagaragaza abantu bose bagiye muri Egiputa. Nanone mu Kuva 1:5 no mu Gutegeka 10:22 havuga ko abakomokaga kuri Yakobo bose bari “abantu mirongo irindwi.” Uko bigaragara, Sitefano yavuze umubare wa gatatu wari ukubiyemo abandi bantu bo mu muryango wa Yakobo. Hari abavuga ko uwo mubare ukubiyemo abana n’abuzukuru b’abahungu ba Yozefu, ari bo Manase na Efurayimu, bavugwa mu Ntangiriro 46:20 muri Bibiliya ya Septante. Abandi bo bavuga ko uwo mubare ukubiyemo abakazana ba Yakobo batari barashyizwe mu mubare uvugwa mu Ntangiriro 46:26. Ubwo rero, umubare 75 ushobora kuba ugaragaza abantu bose bagiye muri Egiputa. Icyakora, uwo mubare ushobora kuba waravuye muri kopi z’Ibyanditswe by’Igiheburayo zariho mu kinyejana cya mbere. Hashize imyaka myinshi intiti mu bya Bibiliya zemera ko umubare 75 wabonekaga mu Ntangiriro 46:27 no mu Kuva 1:5 muri Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante. Nanone mu kinyejana cya 20, mu Nyanja y’Umunyu havumbuwe ibice bibiri by’umuzingo wanditseho umurongo wo mu Kuva 1:5 mu Giheburayo, kandi aho na ho hakoreshejwe umubare 75. Ubwo rero, Sitefano ashobora kuba yaravuze uwo mubare awuvanye muri izo nyandiko za kera. Muri make, umubare Sitefano yavuze ugaragaza ko abakomokaga kuri Yakobo babazwe mu buryo butandukanye.

15-21 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 48-50

“Abageze mu za bukuru bashobora kutwigisha byinshi”

it-1 1246 par. 8

Yakobo

Mbere gato y’uko Yakobo apfa yahaye umugisha abuzukuru be, ni ukuvuga abahungu ba Yozefu, kandi abifashijwemo n’Imana agaragaza ko Efurayimu wari muto azakomera kuruta mukuru we Manase. Hanyuma Yakobo abwira Yozefu wagombaga guhabwa imigabane ibiri yari igenewe umwana w’imfura ati: “Nguhaye umugabane umwe w’ubutaka uruta uw’abavandimwe bawe, uwo nanyaze Abamori nkoresheje inkota yanjye n’umuheto wanjye” (It 48:1-22; 1Ng 5:1). Mu Ntangiriro 33:19, 20 hagaragaza ko Yakobo yaguze umurima hafi y’i Shekemu awuguze na bene Hamori. Ubwo rero kubera ko uwo murima yawubonye atarwanye, ayo magambo yabwiye Yozefu yari ubuhanuzi bwagaragazaga ko yari yizeye ko mu gihe kizaza abamukomokaho bari kuzigarurira igihugu k’i Kanani. Ni yo mpamvu yabivuze nk’aho yamaze kukigarurira akoresheje inkota ye n’umuheto we. Ubwo rero imigabane ibiri yagombaga guhabwa Yozefu mu gihugu k’Isezerano, ni umugabane wahawe umuryango wa Efurayimu n’uwahawe umuryango wa Manase.

it-2 206 par. 1

Iminsi ya nyuma

Ibyo Yakobo yahanuye agiye gupfa. Yakobo yabwiye abahungu be amagambo agaragara mu Ntangiriro 49:1 agira ati: “Nimuteranire hamwe kugira ngo mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza” cyangwa “ku iherezo ry’iminsi ya nyuma” (nwt). Igihe yavugaga ngo: “Iherezo ry’iminsi ya nyuma” yashakaga kuvuga igihe ibyo yari agiye kubabwira byari gusohorera. Imyaka isaga magana abiri mbere yaho Yehova yari yarabwiye sekuru wa Yakobo, ari we Aburamu (Aburahamu), ko urubyaro rwe rwari kuzababazwa mu gihe k’imyaka 400 (It 15:13). Ubwo rero ‘iherezo ry’iminsi ya nyuma’ Yakobo yavugaga ryari gutangira iyo myaka 400 irangiye. Nanone ubwo buhanuzi bwari kuzasohorera no kuri “Isirayeli y’Imana” yo mu buryo bw’umwuka.—Gl 6:16; Rm 9:6.

w07 1/6 28 par. 10

Abageze mu za bukuru babera abato umugisha

10 Nanone abageze mu za bukuru bashobora kugirira akamaro bagenzi babo bahuje ukwizera. Yozefu umuhungu wa Yakobo, yakoze igikorwa cyoroheje kigaragaza ukwizera igihe yari ageze mu za bukuru. Icyo gikorwa cyagiriye akamaro cyane abantu babarirwa muri za miriyoni basengaga Imana by’ukuri babayeho nyuma ye. Igihe Yozefu yari afite imyaka 110, ‘yategetse [ibirebana] n’amagufwa ye,’ avuga ko igihe amaherezo Abisirayeli bari kuzavira muri Egiputa, bagombaga kuzayajyana (Abaheburayo 11:22; Itangiriro 50:25). Iryo tegeko na ryo ryatumye Abisirayeli barushaho kugira ibyiringiro mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze mu bubata nyuma y’urupfu rwa Yozefu. Ibyo byatumye bizera ko byanze bikunze bari kuzavanwa muri ubwo bubata.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w04 1/6 15 par. 4-5

Hahirwa abahesha Imana ikuzo

4 Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Abagadi basabye ko bakwemererwa gutura mu turere tw’inzuri nziza twari mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani (Kubara 32:1-5). Gutura aho ngaho byari gutuma bahura n’ibibazo bitoroshye. Imiryango yari ituye mu Burengerazuba yo yari kuba irinzwe n’ikibaya cy’uruzi rwa Yorodani, kikaba cyari bariyeri karemano yari kubarinda ibitero bya gisirikare (Yosuwa 3:13-17). Icyakora hari igitabo cyanditswe na George Adam Smith kivuga kuri utwo turere two mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani kigira kiti “ni uturere two mu bitwa by’Abarabu, turambuye kandi nta kintu na kimwe ubona cyabakingira abanzi. Kubera iyo mpamvu, bahoraga bibasirwa n’ibitero by’Abarabu b’abashonji bazereraga muri utwo turere, bamwe muri bo bakaba barabateraga buri mwaka bashaka ubwatsi bw’amatungo yabo.”—The Historical Geography of the Holy Land.

5 Ni gute Abagadi bari guhangana n’ibyo bigeragezo bitatuzaga? Mu myaka ibarirwa mu magana mbere y’aho, igihe sekuruza wabo Yakobo yari agiye gupfa yarahanuye ati “Gadi umutwe uzamutera, ariko na we azabatera abirukane, abakurikirire hafi” (Itangiriro 49:19). Udatekereje neza kuri ayo magambo, wasanga asa n’aho yabasuriraga amakuba gusa. Ariko mu by’ukuri, yari itegeko ryabwiraga abo mu muryango wa Gadi ko bagombaga kwivuna umwanzi. Yakobo yabijeje ko nibivuna umwanzi, ababateye bari kuzasubira iwabo bakozwe n’isoni, Abagadi na bo bakagenda barwanya abasigaye inyuma.

it-1 289 par. 2

Benyamini

Yakobo agiye gupfa yahanuye ko abari kuzakomoka ku muhungu we yakundaga cyane, ari we Benyamini, bari kuba abarwanyi kabuhariwe. Yaravuze ati: “Benyamini azajya atanyagura nk’isega. Mu gitondo azajya arya inyamaswa yafashe, naho nimugoroba azajya agabanya iminyago” (It 49:27). Abagabo bari abahanga mu kurwana bakomokaga mu muryango wa Benyamini, bateraga amabuye y’imihumetso bakoresheje indyo n’imoso ku buryo batahushaga n’“agasatsi” (Abc 20:16; 1Ng 12:2). Urugero, umucamanza Ehudi watwariraga imoso, akaba ari na we waje kwica Umwami Eguloni, yari uwo mu muryango wa Benyamini (Abc 3:15-21). Nanone nk’uko Yakobo yabivuze, “mu gitondo” cy’ubwami bwa Isirayeli, umuryango wa Benyamini, nubwo ari wo wari “muto” mu miryango ya Isirayeli, wavuyemo umwami wa mbere wa Isirayeli witwaga Sawuli mwene Kishi, warwanyije bikomeye Abafilisitiya (1Sm 9:15-17, 21). Nanone “nimugoroba,” mu muryango wa Benyamini ni ho hakomotse Umwamikazi Esiteri na Moridekayi wari Minisitiri w’intebe, bakijije Abisirayeli kugira ngo batarimburwa n’Ubwami bw’Abaperesi.—Est 2:5-7.

22-28 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 1-3

“Nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose”

w13 15/3 25 par. 4

Jya wubaha izina rikomeye rya Yehova

4 Soma mu Kuva 3:10-15. Igihe Mose yari afite imyaka 80, Imana yamuhaye inshingano ikomeye. Yaramubwiye iti “ukure ubwoko bwanjye bwa Isirayeli muri Egiputa.” Mose yashubije Yehova amwubashye, amubaza ikibazo gifite ibisobanuro byimbitse. Mose yaramubajije ati ‘witwa nde?’ None se ko izina ry’Imana ryakoreshwaga kuva kera, Mose yashakaga kumenya iki? Uko bigaragara, yashakaga kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na nyir’iryo zina, ni ukuvuga ibintu byari gutuma abagize ubwoko bw’Imana bemera ko yari kubakiza koko. Kuba Mose yari afite impungenge byarumvikanaga, kuko Abisirayeli bari bamaze igihe kirekire bakoreshwa uburetwa. Wenda bari kwibaza niba Imana ya ba sekuruza yari gushobora kubakiza. Mu by’ukuri, Abisirayeli bamwe bari baratangiye no gusenga imana zo muri Egiputa.—Ezek 20:7, 8.

kr 43, agasanduku

ICYO IZINA RY’IMANA RISOBANURA

IZINA Yehova rikomoka ku nshinga y’igiheburayo isobanura “kuba.” Intiti zimwe za Bibiliya zitekereza ko iyo nshinga ikoreshwa mu buryo bwumvikanisha igitekerezo cyo gutuma ikintu kiba. Ni yo mpamvu abantu benshi bumva ko izina ry’Imana risobanurwa ngo “Ituma biba.” Ibyo bisobanuro bihuje neza n’umwanya Yehova arimo wo kuba ari Umuremyi. Yatumye ijuru n’isi n’ibiremwa bifite ubwenge bibaho, kandi akomeje gutuma ibyo ashaka n’umugambi we bisohora.

None se ubwo twagombye kumva dute igisubizo Yehova yahaye Mose cyanditse mu Kuva 3:13, 14? Mose yarabajije ati “reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sokuruza yabantumyeho,’ maze bakambaza bati ‘yitwa nde?’ Nzabasubiza iki?” Yehova yaramushubije ati “nzaba icyo nzashaka kuba cyo.”

Zirikana ko Mose atasabaga Yehova kumuhishurira izina rye. Mose n’Abisirayeli bari basanzwe bazi neza izina ry’Imana. Mose yifuzaga ko Yehova amuhishurira ikintu gikomeza ukwizera cyerekeranye n’ubumana bwe, ikintu cyumvikana mu bisobanuro by’izina rye. Bityo, igihe Yehova yamusubizaga ati “nzaba icyo nzashaka kuba cyo,” yahishuye ikintu gihebuje gifitanye isano na kamere ye. Mu mimerere yose, aba igikenewe cyose kugira ngo asohoze umugambi we. Urugero, Yehova yabereye Mose n’Abisirayeli Umucunguzi, utanga amategeko, ubaha ibibatunga, n’ibindi byinshi. Bityo, Yehova ubwe ahitamo kuba igikenewe cyose kugira ngo asohoze ibyo yasezeranyije ubwoko bwe. Icyakora, nubwo izina rya Yehova ryumvikanamo icyo gitekerezo, ibisobanuro byaryo ntibigarukira gusa ku kuba ahitamo kuba icyo ashaka kuba cyo. Ahubwo nanone rikubiyemo ibyo atuma ibiremwa bye biba byo kugira ngo asohoze umugambi we.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

g04 8/4 6 par. 5

Ese Mose yabayeho cyangwa ntiyabayeho?

Ese byaba bihuje n’ubwenge kwemera ko umukobwa wa Farawo yareze umwana nk’uwo? Yego. Mu myizerere y’Abanyegiputa bemeraga ko umuntu yagombaga gukora neza kugira ngo azage mu ijuru. Umuhanga mu byataburuwe mu matongo witwa Joyce Tyldesley, yagize icyo avuga ku bihereranye no kurera umwana utari uwawe mu buryo bwemewe n’amategeko, agira ati: “Abagore bo muri Egiputa babaga bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo. Bari bafite uburenganzira bungana mu by’amategeko no mu bijyanye n’umutungo, nubwo urebye byari mu magambo gusa, kandi . . . abagore bashoboraga kurera mu buryo bwemewe n’amategeko abana batari ababo.” Hari inyandiko za kera zanditse ku mfunzo zivuga iby’Umunyegiputakazi wasabye uburenganzira bwo kurera mu buryo bwemewe n’amategeko abagaragu be. Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko kuba umukobwa wa farawo yarishyuye nyina wa Mose ngo age amwonsa, byari bimeze nk’ibyakorwaga muri Mezopotamiya. Iyo wabaga ugiye kurera umwana utari uwawe, mu masezerano wasinyaga wemeraga ko nyina ari we uzajya amwonsa.

w04 15/3 24 par. 4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kuva

3:1—Yetiro yari umutambyi bwoko ki? Mu bihe by’abakurambere, umukuru w’umuryango yabaga ari umutambyi w’umuryango we. Uko bigaragara, Yetiro yari umukuru w’umuryango w’Abamidiyani. Kubera ko Abamidiyani bakomokaga ku bana Aburahamu yabyaranye na Ketura, bashobora kuba bari bazi ibihereranye na gahunda yo gusenga Yehova.—Itangiriro 25:1, 2.

29 KAMENA–5 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 4-5

“Nzabana n’akanwa kawe”

w10 15/10 13-14

Kwiregura—Yehova abibona ate?

“Numva ntabishoboye.” Ushobora kumva ko udafite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Bamwe mu bagaragu ba Yehova bizerwa bo mu bihe bya Bibiliya bumvaga badashoboye gusohoza inshingano Yehova yabaga yabahaye. Reka dufate urugero rwa Mose. Igihe Yehova yamuhaga inshingano yihariye, yaravuze ati “Yehova mbabarira! Na mbere hose sinigeze mba intyoza, haba ejo cyangwa mbere yaho cyangwa uhereye igihe wavuganiye n’umugaragu wawe, kuko umunwa wanjye utinda n’ururimi rwanjye ntirubanguke.” Nubwo Yehova yabwiye Mose amagambo amuha icyizere, yaramubwiye ati “Yehova, mbabarira ndakwinginze utume undi ushaka” (Kuva 4:10-13). Ibyo Yehova yabyakiriye ate?

w14 15/4 9 par. 5-6

Ese ureba “Itaboneka”?

5 Mbere y’uko Mose asubira muri Egiputa, Imana yamwigishije ihame ry’ingenzi, ari na ryo yaje kwandika mu gitabo cya Yobu. Iryo hame rigira riti “gutinya Yehova ni bwo bwenge” (Yobu 28:28). Kugira ngo Yehova afashe Mose kumutinya by’ukuri no gukora ibihuje n’ubwenge, yamweretse itandukaniro riri hagati y’abantu n’Imana Ishoborabyose. Yehova yaramubajije ati “ni nde wahaye umuntu akanwa, kandi se ni nde utera umuntu kugobwa ururimi cyangwa kuba igipfamatwi, kureba cyangwa kuba impumyi? Si jyewe Yehova?”—Kuva 4:11.

6 Isomo ryari irihe? Mose ntiyagombaga gutinya. Yehova ni we wari umutumye kandi yari kumuha ibyo yari gukenera byose kugira ngo ageze ubutumwa bwe kuri Farawo. Uretse n’ibyo, Farawo nta cyo yari cyo imbere ya Yehova. N’ubundi kandi, ntibwari bubaye ubwa mbere abagaragu b’Imana bagerwaho n’akaga muri Egiputa. Mose ashobora kuba yaratekereje ukuntu Yehova yari yararinze Aburahamu, Yozefu ndetse na we ubwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’abandi ba Farawo (Intang 12:17-19; 41:14, 39-41; Kuva 1:22–2:10). Kubera ko Mose yizeraga “Itaboneka,” yagize ubutwari bwo kujya kwa Farawo maze amubwira ibintu byose Yehova yari yamutegetse kumubwira.

w10 15/10 14

Kwiregura—Yehova abibona ate?

Yehova ntiyaretse guha Mose iyo nshingano. Icyakora, Yehova yashyizeho Aroni kugira ngo afashe Mose kuyisohoza (Kuva 4:14-17). Byongeye kandi, mu myaka yakurikiyeho, Yehova yashyigikiye Mose kandi amuha ibyo yari akeneye byose kugira ngo asohoze inshingano yari yamuhaye. Muri iki gihe, nawe ushobora kwizera ko Yehova azatuma bagenzi bawe muhuje ukwizera b’inararibonye bagufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ikiruta byose, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko Yehova azaduha ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo yadutegetse gukora. —2 Kor 3:5; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Imyaka naboneyemo ibyishimo byinshi kuruta indi yose.”

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w04 15/3 28 par. 4

Ibibazo by’abasomyi

Amagambo ya Zipora agira ati “uri umukwe w’amaraso,” ntasanzwe. Ni iki ayo magambo agaragaza kuri we? Binyuriye mu kubahiriza ibyasabwaga n’isezerano ryo gukebwa, Zipora yari yemeye kugirana na Yehova isezerano. Isezerano ry’Amategeko ryahawe Abisirayeli nyuma y’aho, ryagaragazaga ko muri ryo Yehova yashoboraga kubonwa nk’umugabo, naho Abisirayeli bakabonwa nk’umugore we (Yeremiya 31:32). Ku bw’ibyo, igihe Zipora yabwiraga Yehova (binyuriye kuri marayika wari umuhagarariye) ati “uri umukwe w’amaraso,” bisa n’aho yari yemeye kubahiriza ibyari bikubiye muri iryo sezerano ryo gukebwa. Ni nk’aho Zipora yari yemeye umwanya wo kuba umugore muri iryo sezerano ryo gukebwa, naho Yehova Imana akaba nk’umugabo muri ryo. Uko byaba biri kose, kuba Zipora yarakoze igikorwa kitajenjetse cyo kumvira ibyo Imana yasabaga, byatumye umwana we adapfa.

it-2 12 par. 5

Yehova

Kumenya umuntu cyangwa ikintu ntibisobanura byanze bikunze ko uwo muntu umuzi neza cyangwa ko icyo kintu ukizi neza. Nabali wari umugabo w’umupfapfa yari asanzwe azi izina rya Dawidi, nyamara yarabajije ati: “Dawidi uwo ni nde?” Ni nk’aho yashakaga kumenya ibigwi bya Dawidi. (1Sm 25:9-11; gereranya na 2Sm 8:13.) Farawo na we yabwiye Mose ati: “Yehova ni nde kugira ngo numvire ijwi rye ndeke Abisirayeli bagende? Sinzi Yehova rwose, kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende” (Kv 5:1, 2). Farawo yashakaga kuvuga ko atemeraga ko Yehova ari Imana y’ukuri, ko nta bushobozi afite ku mwami wa Egiputa kandi ko atagomba kwivanga muri gahunda ze. Nanone yashakaga kuvuga ko Yehova nta bushobozi yari afite bwo gutuma ibyo ashaka bikorwa muri Egiputa nk’uko Mose na Aroni bari babivuze. Icyakora Farawo, Abanyegiputa bose ndetse n’Abisirayeli, bari bagiye kumenya neza icyo izina ry’Imana risobanura bakamenya n’uwo Yehova ari we koko. Yehova yabwiye Mose ko ibyo bari kubimenya igihe yari gusohoza umugambi yari afitiye Abisirayeli wo kubavana muri Egiputa no kubaha Igihugu k’Isezerano, bityo agasohoza isezerano yari yaragiranye na ba sekuruza. Ibyo byari gutuma basobanukirwa ibyo Imana yari yarababwiye igira iti: “Muzamenya ko ndi Yehova Imana yanyu.”—Kv 6:4-8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze