ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 7/11 pp. 19-22
  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 7

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 7
  • Nimukanguke!—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubuhanuzi bukwiriye kwiringirwa
  • Amasezerano ushobora kwiringira
  • ‘Ikimenyetso’ kiranga iminsi y’imperuka
  • Igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi . . .
  • Kubaho no Kugwa kw’Igishushanyo Kinini
    Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!
  • Ibibazo bya politike bisohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya
    Izindi ngingo
  • Izere ubwo bwami!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Ubwami bw’Imana burategeka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Nimukanguke!—2011
g 7/11 pp. 19-22

Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 7

Ubutegetsi bwa karindwi bw’igihangange ku isi

Iyi ni ingingo ya nyuma mu ngingo ndwi zasohotse mu igazeti ya “Nimukanguke!,” zivuga ibirebana n’ubutegetsi burindwi bw’ibihangange ku isi buvugwa mu mateka yo muri Bibiliya. Izo ngingo zigamije kugaragaza ko Bibiliya ari iyo kwiringirwa, ko yahumetswe n’Imana, kandi ko ubutumwa bwayo butanga ibyiringiro by’uko imibabaro yatewe n’ubutegetsi bubi bw’abantu izashira.

TURI mu gihe cyihariye kandi cy’ingenzi cyane, ari cyo gihe cy’ubutegetsi bwa karindwi bw’igihangange buvugwa mu mateka ya Bibiliya. Nanone kandi, ubwo butegetsi ni bwo bwonyine bwavuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi muri Bibiliya, kuko butandatu bwabubanjirije bwanditswe muri Bibiliya ari inkuru zabayeho mu mateka gusa. Bibiliya yagize icyo ivuga ku birebana n’ubutegetsi burindwi bw’ibihangange bugereranywa n’“abami,” igira iti “hari abami barindwi: batanu baraguye, umwe ariho, undi ntaraza ariko naza agomba kugumaho igihe gito.”a—Ibyahishuwe 17:10.

Igihe ayo magambo yandikwaga, ubu hakaba hashize imyaka 1.900 irengaho gato, batanu muri abo ‘bami’ barindwi (cyangwa ubwami) bari “baraguye.” Abo bami ni Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi n’u Bugiriki. Imvugo ngo “umwe ariho” yerekeza kuri Roma. Ariko Roma ntiyari kuzakomeza gutegeka iteka. Hari kuzabaho ubundi bwami, ariko ubuhanuzi bwari bwavuze ko ubwo bwami bwari ‘butaraza.’ Amaherezo ubwo ‘bwami’ bwa karindwi bwaraje, nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye. Ubwo bwami bwaje kuba ubuhe? Ese buzakomeza gutegeka iteka? Niba buzavaho se, buzavaho bute? Bibiliya itanga ibisubizo by’ibyo bibazo.

Ubuhanuzi bukwiriye kwiringirwa

Ubwami bwa karindwi bwatangiye kuvuka igihe u Bwongereza bwari mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’ubwami bwa Roma, bwabaga igihugu cy’igihangange. Mu myaka ya 1760, icyo gihugu cyaje guhinduka ubwami bukomeye bw’Abongereza. Ubukungu bw’u Bwongereza bwakomeje kwiyongera kandi icyo gihugu kirushaho kugira imbaraga, ku buryo mu kinyejana cya 19, ari cyo gihugu cyari igihangange kandi gikize kurusha ibindi ku isi. Hari igitabo cyagize kiti “ubwami bw’Abongereza ni bwo bwami bwategetse ahantu hanini kurusha ubundi bwose bwabayeho ku isi.” Bwari “bufite abaturage bagera kuri miriyoni 372, kandi bwategekaga ahantu hangana n’ubuso bwa kirometero kare miriyoni 28.”

Icyakora, intambara ya mbere y’isi yose (yabaye kuva mu mwaka 1914 kugeza mu wa 1918), yatumye u Bwongereza bugirana umubano wihariye n‘igihugu bwakoronizaga cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byaje kugenda bite? Ubwo bwami bw’Abongereza bwaje kuvamo ubutegetsi bwiyunze bw’Abongereza n’Abanyamerika, bukaba ari ubutegetsi bw’igihangange buhuriye kuri byinshi kandi bukoresha ururimi rumwe rw’icyongereza, akaba ari na bwo bugitegeka kugeza n’ubu.—Reba ingingo ivuga ngo “Umubano wihariye.”

Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe 17:10, buhuza n’ubundi buhanuzi buboneka mu gitabo cya Daniyeli. Uwo muhanuzi yanditse iby’“igishushanyo kinini cyane” umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yeretswe n’Imana mu nzozi (Daniyeli 2:28, 31-43). Daniyeli yabwiye uwo mutegetsi ko ibice by’icyo gishushanyo byagereranyaga ukuntu ubwami bwari kugenda busimburana, uhereye kuri Babuloni yari ubutegetsi bw’igihangange muri icyo gihe. (Ubwami bwa Egiputa na Ashuri bwari bwarabayeho, nyuma buza kuvaho). Amateka yemeza ko ibi bikurikira ari ukuri:

Umutwe wa zahabu wagereranyaga ubwami bwa Babuloni.

Igituza n’amaboko by’ifeza byagereranyaga ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi.

Inda n’ibibero by’umuringa byagereranyaga u Bugiriki bwa kera.

Amaguru y’icyuma yagereranyaga ubwami bw’Abaroma.

Ibirenge by’uruvange rw’icyuma n’ibumba, bigereranya isi itavuga rumwe mu bya politiki no mu mibanire y’abantu mu gihe cy’ubutegetsi bw’igihangange ku isi bw’Abongereza n’Abanyamerika.

Dukurikije ibivugwa mu Byahishuwe 17:10, ubutegetsi bwa karindwi bw’igihangange ku isi ‘bugomba kugumaho igihe gito.’ Icyo gihe kireshya gite? Ubwo bwami buzavaho bute, kandi se nyuma yaho bizagenda bite? Daniyeli yatanze ibisobanuro bidufasha gusubiza ibyo bibazo.

Amasezerano ushobora kwiringira

Daniyeli amaze kuvuga iby’icyo gishushanyo tumaze kuvuga, yaranditse ati ‘ibuye ryaje [riturutse ku musozi] ritarimbuwe n’intoki z’umuntu, maze ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’icyuma kivanze n’ibumba, rirabimenagura’ (Daniyeli 2:34). Ubwo buhanuzi buteye ubwoba bwasobanuraga iki?

Daniyeli yakomeje agira ati “ku ngoma z’abo bami [ba nyuma], Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. Buzamenagura ubwo bwami bwose [bwo ku isi] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44, 45).b Zirikana ibi bintu by’ingenzi:

1. Ubwo Bwami bwanesheje bugereranywa n’ibuye rinini, ‘bwimitswe’ n’Imana ubwayo; ntibwashyizweho n’“intoki” z’abantu. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko bwitwa Ubwami bw’Imana.

2. Ubwami bw’Imana “buzamenagura” ubutegetsi bw’abantu bwose, hakubiyemo n’ubutegetsi bwa karindwi bw’igihangange. Kubera iki? Ni uko abayobozi bose b’ubwo bwami batazemera kurekura ubutegetsi, kandi bakazarwanya Imana mu ntambara ya nyuma ikomeye izabera ahantu h’ikigereranyo hitwa Harimagedoni. Bibiliya igaragaza neza ko “abami bo mu isi yose ituwe” bazarwana iyo ntambara.—Ibyahishuwe 16:13, 14, 16.

3. Ubwami bw’Imana ‘ntibuzigera burimburwa’ nk’uko bimeze ku butegetsi bw’abantu butamara igihe, hakubiyemo na bwa butegetsi burindwi bw’ibihangange ku isi. Uretse n’ibyo, Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose.—Daniyeli 2:35, 44.

Abanzi b’Imana nibamara kurimburwa burundu, ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15 buzaba busohoye. Ubwo buhanuzi bwavuzwe mu ngingo yabanjirije izindi muri izi ngingo z’uruhererekane, bugaragaza ko “urubyaro” rw’Imana rwari kuzamenagura umutwe w’inzoka igereranya Satani, hamwe n’urubyaro rwe. Uw’ibanze mu bagize Urubyaro rw’Imana ni Yesu Kristo (Abagalatiya 3:16). Mu rubyaro rwa Satani, harimo abantu bose bagendera mu nzira ze mbi kandi bagashishikariza abandi kwitegeka, aho gutegekwa n’Imana na Kristo.—Zaburi 2:7-12.

Ibyo biratuma twibaza ikibazo cy’ingenzi cyane kigira kiti “iryo rimbuka rya nyuma rizabaho ryari? Ni ryari ibuye rigereranya Ubwami bw’Imana rizakubita isi rikayivanaho ibisigisigi byose by’ubutegetsi bw’abantu? Bibiliya isubiza icyo kibazo yifashishije ‘ikimenyetso’ gikubiyemo ibintu byinshi cyari kuranga iminsi y’imperuka.—Matayo 24:3.

‘Ikimenyetso’ kiranga iminsi y’imperuka

Ikimenyetso kiranga iminsi y’imperuka, gikubiyemo intambara zibera hirya no hino ku isi, “imitingito ikomeye,” “ibyorezo by’indwara n’inzara” zikomeye (Luka 21:10, 11; Matayo 24:7, 8; Mariko 13:8). Nanone, mu “minsi y’imperuka” abantu bari kuzata umuco kandi ntibakunde Imana (2 Timoteyo 3:1-5). Ese “ibyo bintu byose” byarabaye (Matayo 24:8)? Ibyo bintu byasohoye uko byakabaye, ku buryo bituma abantu benshi bibaza icyo igihe kizaza gihatse. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “bamwe mu bahanga mu bya siyansi n’imibanire y’abantu bubahwa cyane, batangaza inkuru ziteye ubwoba zivuga ko ikiremwa muntu cyaba kigeze ku iherezo.”—The Globe and Mail.

Icyakora, hari ikintu cy’ingenzi mu byo bavuga kitari ukuri: abantu ntibazashira ku isi. Ibyo tubyemezwa n’uko Ubwami bw’Imana buzahagoboka. Igihe Yesu Kristo yavugaga ibimenyetso byari kuzaranga iminsi y’imperuka, yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ubwo buhanuzi bwasohoye bute?

Abahamya ba Yehova barimo baratangaza Ubwami bw’Imana mu bihugu birenga 230. Kandi koko, ku gifubiko cy’igazeti y’ibanze bifashisha y’Umunara w’Umurinzi, hari amagambo agira ati “Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova,” iryo akaba ari izina bwite ry’Imana (Zaburi 83:18). Abahamya bagira gahunda yo kwigisha Bibiliya, kandi iyo gahunda yafashije abantu benshi n’imiryango myinshi kureka gukora ibibi. Aho kugira ngo abo bantu bakore ibibi, bakurikiza amahame y’Imana, bagira imico myiza kandi bakarangwa n’amahoro (1 Abakorinto 6:9-11). Ku bw’ibyo, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bizeye ko Imana izabarinda, igihe Ubwami bwayo buzaba buje gukemura ibibazo by’abantu.

Abo bantu bazibonera isohozwa ry’ibyo Kristo yasenze asaba mu isengesho ntangarugero, bamwe bita isengesho ry’Umwami, aho yagize ati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Ese ujya utekereza uko bizaba bimeze igihe abantu bose bazaba bakunda Imana kandi bayubaha? Imirongo yo muri Bibiliya ikurikira, ishobora kugufasha kumenya impamvu imvugo ngo ‘ubutumwa bwiza’ ikwiriye.

Igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi . . .

● Hazabaho amahoro nyakuri; si intambara gusa zizavaho. Bibiliya igira iti “Yehova . . . akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro” (Zaburi 46:8, 9). Nanone igira iti ‘abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’—Zaburi 37:11.

● Abantu bose bazihaza mu biribwa. “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

● Abantu bazagira ubuzima buzira umuze. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.

● Buri wese azatura heza. “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi.”—Yesaya 65:21, 22.

● Imibabaro yose izashira. “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. . . . Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ese ayo masezerano aragushimishije? Niba agushimishije, Abahamya ba Yehova baragutera inkunga yo kwiga Bibiliya kugira ngo urusheho kuyimenya. Nubigenza utyo uzibonera ibimenyetso byinshi kurushaho bigaragaza ko ubutegetsi bw’abantu bakandamiza bagenzi babo bugiye kuvaho. Uzibonera kandi ko ukwiriye kwiringira ibivugwa muri Bibiliya, kubera ko yahumetswe n’Imana.—2 Timoteyo 3:16.c

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kubera ko ubutegetsi buvugwa muri Bibiliya bwabaga buyobowe n’umwami, ubwo butegetsi bukunze kugereranywa n’“abami,” cyangwa “ubwami” cyangwa byombi.—Daniyeli 8:20-22.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru, reba igice cya 8 n’icya 9, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

c Niba ushaka kumenya byinshi ku birebana na Bibiliya, baza Abahamya ba Yehova b’iwanyu. Ushobora nanone kubandikira wifashishije aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya gatanu, cyangwa ukareba ku muyoboro wacu wa www.watchtower.org.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 21]

UMUBANO WIHARIYE

Muri Nyakanga 2010, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo gihe Barack Obama yaravuze ati “si ngombwa ko twirirwa tubisubiramo. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifitanye umubano wihariye n’u Bwongereza. Dufite umurage umwe, kandi amahame atugenga ni amwe. . . . Nanone kandi, umubano wacu ugenda urushaho gukomera, kubera ko uteza imbere inyungu z’ibihugu byombi. . . . Iyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza bishyize hamwe, abaturage bacu, ndetse n’abo ku isi yose, barushaho kumva batekanye kandi bagatunganirwa. Muri make, nta kindi gihugu gifitanye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umubano mwiza kandi ukomeye, kuruta u Bwongereza.”

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 19]

Babuloni

U Bumedi n’u Buperesi

U Bugiriki

Roma

Abongereza n’Abanyamerika

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

Bibiliya isezeranya ko Ubwami bw’Imana buzarangwa n’amahoro nyakuri

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 19 yavuye]

Uhereye ibumoso ugana iburyo: urukuta rwo muri Egiputa n’ishusho ya Nero: Photograph taken by courtesy of the British Museum; Urukuta rw’Abaperesi: Musée du Louvre, Paris

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze