Indirimbo ya 1
“Bugingo bwanjye, himbaza Yehova”
1. Nzajya mpimbaza Yehova
Nsingize izina rye ryera.
Ambabarira ibyaha,
Ankiza agahinda kose.
Ntiyihutira kurakara,
Ibyo biragaragara.
Abatinya Yehova bo,
Bazabona ineza ye.
2. Mana utubabarire,
Kuko turi umukungugu.
Nk’ururabyo mugasozi,
Natwe dusaza vuba cyane.
Ineza nyinshi ya Yehova
Igirirwa abumvira.
Twumvire amategeko,
Azajya adukomeza.
3. Yehova we wakomeje,
Intebe y’Ubwami y’ikuzo.
Niwe utegeka byose;
Yagaragaje imbaraga.
Mwebwe bamarayika mwese;
Nimuhimbaze Yehova.
Mwese nimumusingize.
Nanjye nzajya musingiza.