Indirimbo ya 140
Tujye dutegereza Yehova
1. Yehova, ineza yawe
Iturinda twese.
Ineza utugirira
Ntizashire rwose!
2. Imbabazi zawe Mana,
Nta bwo zizashira.
Uri indahemuka cyane
Ku bakwiringira.
3. Ikorere umugogo
Mu busore bwawe;
Utegereza Yehova,
Unamukorera.
4. Yehova, we Mana yacu,
Tujye twerekana
Ko twiteguye kwigishwa,
Twicisha bugufi!