Indirimbo ya 122
Tujye twitwara nk’ “umwana muto”
1. Abigishwa ba Yehova
Bagira umugisha.
Umurimo w’abo bantu
Ugera kuri byinshi.
Ariko ntidutunganye
Dukeneye kwitoza
Kugandukira Imana
Twicishije bugufi.
2. Yesu yaravuze ati
‘Mube nk’abana bato.’
Byimakaza amahoro,
Kandi ni byiza cyane.
Ni we cyitegererezo.
Yishimiraga cyane
Gukorera Imana ye
No kuyigandukira.
3. Nidufate iyambere
Mu kubaha abandi
Kandi tuzirikane ko
Yesu yabapfiriye.
Abo bavandimwe bacu;
Bemerwa na Yehova.
Tujye twitwara nk’abana
Dushyira mu gaciro.
4. Ihame ryo kuganduka
Ridufasha kubona
Uko twicisha bugufi
Twibanda ku rukundo.
Dufashwa n’umwuka wera
Ngo tudahungabana.
Tujye twicisha bugufi
Dufashijwe n’Imana.