Indirimbo ya 220
Paradizo yacu: iyo muri iki gihe n’iyo mu gihe kizaza
1. Dusingiza Yehova ku bwa
Paradizo y’umwuka,
Aho tubonera ubwenge
Binyuze mu nyigisho.
Tuzagushimira
Iyo migisha
N’ibyishimo byinshi
Byo mu murimo!
Urukundo nyakuri rwacu
Rurakomeye cyane.
Ruzatuma twunga ubumwe
Kugira ngo tutagwa!
2. Umwami Kristo wamuhaye
Ubutegetsi bwawe.
Kuva igihe yimikiwe,
Arategeka byose.
Tuzagusingiza,
Ku bw’umugambi
Watumenyesheje
Wo kuduhuza.
Tujye dukora ibihuje
N’ubutumwa dutanga,
Ngo tutabera ikigusha
Abantu tubwiriza!
3. Nyuma y’intambara y’Imana
Ku munsi ukomeye
Nyuma yo gufunga Satani
N’abadayimoni be,
Abantu bizerwa
Bazava mu mva
Ngo bagukorere
Kuri iyi si.
Bazanafasha ’bantu bose
Ngo babe intungane;
Hazabaho umunezero
Uturuka ku Mana.