Indirimbo ya 135
Yehova ni we buturo bwacu
1.Yehova, we buturo bwacu
Uhereye kera cyane.
Atararema imisozi,
Ikuzo rye rihoraho.
Ni we Mana iteka ryose;
Ntuzigera uhinduka.
N’ubwo turi umukungugu,
Watweretse urukundo.
2. Imyaka igihumbi yose,
Dore ni nk’ejo hashize.
Umuntu ameze nk’ibyatsi
Biraba mu kanya gato.
Imyaka mirongo irindwi
Cyangwa mirongo inani,
Tuyigeraho bitugoye,
Yuzuye imibabaro.
3. Twigishe kubara iminsi,
Tujye twishima iteka.
Gira umutima w’ubwenge;
Jya usingiza Yehova.
Ubwiza bwawe Yehova we,
Bube kubagukorera,
Komeza umurimo wacu,
Tugukorere iteka.