Ukuri ku Birebana n’Ibibazo Bihereranye n’Ubugingo.
“Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—YOHANA 8:32.
1. Kuki ari iby’ingenzi gusuzuma imyizerere yacu ku bihereranye n’ubugingo n’urupfu?
IMYIZERERE y’umuntu ku birebana n’urupfu no ku bihereranye n’ubuzima nyuma yo gupfa, ahanini iterwa n’idini no ku mico aba yararerewemo. Nk’uko twabibonye, iyo myizerere iratandukanye, uhereye ku bemera ko ubugingo bugera ku ntego yabwo ya nyuma ari uko bumaze kuvuka bundi bushya incuro nyinshi, kugeza ku batekereza ko imibereho y’umuntu irangirana n’iherezo rye. Bityo rero, umuntu umwe ashobora kwiringira ko napfa ari bwo azagera mu mimerere nyakuri ya nyuma, undi agaharanira kugera kuri Nirvana, naho undi akiringira kuzahabwa ingororano yo mu ijuru. None se, ukuri ni ukuhe? Kubera ko imyizerere yacu igira ingaruka ku myifatire yacu, ku bikorwa byacu ndetse no ku myanzuro dufata, mbese, ntitwagombye gushishikazwa no kubona igisubizo cy’icyo kibazo?
2, 3. (a) Kuki dushobora kwiringira ibyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ubugingo? (b) Nk’uko bivugwa muri Bibiliya, ni ukuhe kuri ku bihereranye n’ubugingo?
2 Igitabo cya kera kurusha ibindi byose ku isi, ari cyo Bibiliya, kivuga iby’amateka y’umuntu gihereye ku iremwa ry’ubugingo bw’umuntu wa mbere. Mu nyigisho zayo, nta filozofiya hamwe n’inyigisho zayo z’uruhererekane wasangamo. Bibiliya ivuga ukuri ku byerekeranye n’ubugingo mu buryo bwumvikana neza mu magambo nk’aya: ubugingo bwawe ni wowe, uwapfuye aba yaretse kubaho burundu, kandi ko abantu bose Imana izirikana bazazuka igihe yagennye nikigera. Mbese, kumenya ibyo bishobora gusobanura iki kuri wowe?
3 Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzabābātura” (Yohana 8:32). Ni koko, ukuri kurabatura. Ariko se, ukuri ku bihereranye n’ubugingo kuzatubatura mu ki?
Ukubaturwa mu Bwoba no Kwiheba.
4, 5. (a) Ukuri ku bihereranye n’ubugingo kuvanaho ubwoba bw’iki? (b) Ni gute ibyiringiro by’umuzuko byakomeje umwangavu umwe wari hafi yo guhitanwa n’indwara yari arwaye?
4 Inkoranyamagambo yitwa The World Book Encyclopedia igira iti “abantu benshi batinya urupfu kandi bakagerageza kwirinda kurutekerezaho.” Umuhanga umwe mu by’amateka yagize ati “ijambo ‘urupfu’ ubwaryo risa n’aho ritakivugwa mu Burengerezuba.” No mu mico imwe n’imwe, imvugo zikoreshwa mu buryo bwo gutsinda nk’izi ngo “yatabaye” cyangwa ngo “yitabye Imana,” zikunze gukoreshwa mu kuvuga ko umuntu yapfuye. Mu by’ukuri, gutinya urupfu ni ugutinya ikintu umuntu atazi, kubera ko kuri benshi urupfu ari iyobera. Ubumenyi ku byerekeranye n’uko bigenda iyo dupfuye, bugabanya ubwo bwoba.
5 Urugero, iyumvire ukuntu umukobwa umwe w’imyaka 15 witwa Micaelyn yatekerezaga. Yari arwaye kanseri yo mu maraso, kandi yari ahanganye n’urupfu rubabaje cyane. Nyina, Paula, agira ati “Michaelyn yavugaga ko gupfa nta cyo byari bimubwiye, bitewe n’uko yari azi ko urupfu rwari urw’igihe gito. Twavuze byinshi ku bihereranye n’isi nshya y’Imana hamwe n’abantu bose bazayizukiramo. Michaelyn yizeraga Yehova Imana ndetse n’umuzuko mu buryo bukomeye—adashidikanya na gato.” Ibyiringiro by’umuzuko byatumye uwo mwangavu w’intwari atabuzwa amahwemo n’ubwoba bwo gutinya urupfu.
6, 7. Ni iyihe mimerere yo kwiheba ukuri ku bihereranye n’ubugingo kutubaturaho? Tanga urugero.
6 None se, ni gute ukuri kwagize ingaruka ku babyeyi ba Michaelyn? Jeff, se w’uwo mukobwa, yagize ati “urupfu rw’agakobwa kacu rwaratubabaje kurusha ibindi byose byari byaratugezeho. Ariko kandi, twiringiye mu buryo bwuzuye isezerano rya Yehova rihereranye n’umuzuko, kandi dutegereje umunsi tuzongera guhobera Michaelyn dukunda. Mbega ukuntu uko kongera kubonana kuzaba gushimishije!”
7 Ni koko, ukuri ku bihereranye n’ubugingo, kubatura abantu mu mimerere yo kwiheba ishobora guterwa no gupfusha uwo twakundaga. Birumvikana ko nta gishobora kuvanaho burundu agahinda n’umubabaro tugira iyo uwo twakundaga apfuye. Ariko kandi, ibyiringiro by’umuzuko byoroshya agahinda kandi bigatuma kwihanganira umubabaro bitworohera.
8, 9. Ni ubuhe bwoba ukuri ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye kutubaturamo?
8 Nanone kandi, ukuri gushingiye ku Byanditswe guhereranye n’imimerere y’abapfuye, kutubatura ku gutinya umupfu. Nyuma yo kumenya uko kuri, hari benshi bari baraboshywe n’imiziririzo ihereranye n’abapfuye, batagiterwa impungenge n’ibihereranye n’imivumo, indagu n’impigi; nta n’ubwo bagitanga ibitambo bibahenze kugira ngo bagushe neza abakurambere babo kandi ngo banababuze kugaruka gutera abakiri bazima. Mu by’ukuri, kubera ko abapfuye “nta cyo bakizi,” ibikorwa nk’ibyo nta cyo bimaze.—Umubwiriza 9:5.
9 Ukuri ku bihereranye n’ubugingo kuboneka muri Bibiliya, gutanga umudendezo kandi gukwiriye kwiringirwa rwose. Ariko nanone zirikana icyiringiro kimwe rukumbi gitangwa na Bibiliya.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]
Ukuri ku bihereranye n’ubugingo kukubatura ku bwoba bwo gutinya urupfu, gutinya abapfuye n’imimerere yo kwiheba iterwa no gupfusha uwo twakundaga