ISOMO RYA 7
Gutsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi
UMUSOMYI mwiza areba ibirenze ibikubiye mu nteruro imwe imwe, ndetse n’ibikubiye muri paragarafu. Iyo asoma, akomeza kuzirikana ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu byo asoma byose hamwe. Ibyo bigira uruhare ku magambo agenda atsindagiriza.
Iyo ubwo buryo budakurikijwe, nta gitekerezo cy’ingenzi kigaragara mu byavuzwe. Nta kintu na kimwe cyumvikana. Iyo ikiganiro kirangiye, kugira ikintu kigaragara umuntu yibuka bishobora kugorana.
Akenshi, iyo umuntu atsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi uko bikwiriye, hari byinshi ashobora kugeraho mu gihe asoma inkuru yo muri Bibiliya. Bishobora gutuma dusoma za paragarafu mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cyangwa mu iteraniro runaka ry’itorero mu buryo bufite ireme kurushaho. Ibyo kandi ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye iyo umuntu atanga disikuru isomwa uko yakabaye, wenda nk’uko rimwe na rimwe bikorwa mu makoraniro yacu.
Uko wabigeraho. Mu ishuri, ushobora gusabwa gusoma igice runaka cya Bibiliya. Ni iki wagombye gutsindagiriza? Niba hari igitekerezo rusange cyangwa ikintu cy’ingenzi ibyo usabwa kuzasoma byibandaho, birakwiriye rwose ko wabigaragaza.
N’iyo ibyo uzasoma byaba byanditswe mu buryo bw’igisigo cyangwa imigani, cyangwa inkuru y’ibyabaye, abaguteze amatwi bazungukirwa nubisoma neza (2 Tim 3:16, 17). Kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kuzirikana ibyo uzasoma n’abazaba baguteze amatwi.
Niba se ugomba gusomera abandi mu gitabo runaka, wenda nko mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya cyangwa igihe uri mu materaniro y’itorero, ni ibihe bitekerezo by’ingenzi ugomba gutsindagiriza? Bona ko ibisubizo by’ibibazo byandukuwe mu ngingo yo kwigwa ari byo bitekerezo by’ingenzi. Nanone, tsindagiriza ibitekerezo bifitanye isano n’agatwe gato ibyo usoma birimo.
Si byiza ko wagira akamenyero ko kujya wandukura ibintu byose uzavuga muri disikuru uzatanga mu itorero. Ariko kandi, hari igihe disikuru zisomwa uko zakabaye zitangwa mu makoraniro, kugira ngo mu makoraniro yose hazatangwe ibitekerezo bimwe kandi bitangwe kimwe. Kugira ngo umuntu atsindagirize ibitekerezo by’ingenzi muri bene iyo disikuru, agomba kubanza gusesengura ibiyikubiyemo yitonze. Agomba kwibaza ingingo z’ingenzi izo ari zo. Agomba kuba ashobora kuzitahura. Ingingo z’ingenzi si ibitekerezo aba yumva ko bishishikaje gusa. Ni ibitekerezo by’ingenzi iyo disikuru iba ishingiyeho. Rimwe na rimwe, muri disikuru isomwa uko yakabaye, mbere yo kubara inkuru cyangwa gutanga ibihamya by’ikintu runaka, igitekerezo cy’ingenzi kibanza kuvugwa mu nteruro ngufi igusha ku ngingo. Akenshi interuro ifite imbaraga iza ikurikiye ibihamya biyishyigikira. Iyo utanga disikuru amaze kumenya izo ngingo z’ingenzi, agomba kuzishyiraho utumenyetso ku rupapuro rwa disikuru yahawe. Ubusanzwe, izo ngingo ziba ari nkeya. Ntizikunze kurenga enye cyangwa eshanu. Hanyuma aba agomba kwitoza gusoma ku buryo abateze amatwi na bo bashobora kuzitahura nta ngorane. Izo ngingo ni zo ziba zigize disikuru. Iyo utanga disikuru agiye atsindagiriza uko bikwiriye, ibyo bitekerezo by’ingenzi birushaho kwibukwa. Iyo ni yo yagombye kuba intego y’utanga disikuru.
Hari uburyo bwinshi utanga disikuru ashobora gutsindagirizamo kugira ngo afashe abateze amatwi gutahura ingingo z’ingenzi. Ashobora wenda kurushaho guhimbarwa, guhinduranya umuvuduko, kuvugana ibyiyumvo byimbitse cyangwa gukoresha ibimenyetso by’umubiri bikwiriye, n’ibindi n’ibindi.