ISOMO RYA 21
Gusoma imirongo utsindagiriza amagambo akwiriye
IYO ubwira abandi ibihereranye n’imigambi y’Imana, mwaba muganira cyangwa uri kuri platifomu, ikiganiro cyanyu kigomba kuba gishingiye ku bivugwa mu Ijambo ry’Imana. Muri rusange, ibyo bikubiyemo gusoma imirongo muri Bibiliya, ibyo kandi ukaba ugomba kubikora neza.
Gutsindagiriza uko bikwiriye bijyanirana n’ibyiyumvo. Imirongo y’Ibyanditswe igomba gusomanwa ibyiyumvo. Reka dusuzume ingero nkeya. Iyo usomye muri Zaburi ya 37:11 mu ijwi ryumvikana, ijwi ryawe rigomba kumvikanamo ko wishimiye gutegereza ayo mahoro dusezeranywa aho ngaho. Iyo usomye mu Byahishuwe 21:4, havuga iby’iherezo ry’imibabaro n’urupfu, ijwi ryawe rigomba kumvikanisha ko ushimira ku bw’iryo humure rihebuje duhanurirwa aho ngaho. Mu Byahishuwe 18:2, 4, 5, aho dusanga rya tumira ryo gusohoka muri “Babuloni ikomeye” yuzuye ibyaha, hagomba gusomwa humvikanishwa ko ibintu byihutirwa. Birumvikana ariko ko ibyo byiyumvo bigomba kuba bivuye ku mutima, ariko nta gukabya. Umurongo ubwawo n’ukuntu wakoreshejwe, ni byo bigena ibyiyumvo bikwiriye uzawusomana.
Tsindagiriza amagambo akwiriye. Niba ibisobanuro utanga ku murongo runaka bishingiye gusa ku gace runaka kawo, ako gace ni ko ugomba gutsindagiriza mu gihe usoma. Urugero, niba usomye muri Matayo 6:33 ugamije gusesengura icyo ‘kubanza gushaka ubwami’ bisobanura, ntuzatsindagiriza amagambo ‘gukiranuka kwayo’ cyangwa ‘ibyo byose.’
Muri disikuru yo mu Iteraniro ry’Umurimo, ushobora guteganya gusoma Matayo 28:19. Ni ayahe magambo watsindagiriza? Niba intego yawe ari ugushishikariza abantu kwihatira gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, uzatsindagiriza amagambo “muhindure abantu . . . abigishwa.” Ku rundi ruhande, niba uteganya kuvuga ku nshingano Abakristo bafite yo kugeza ku bantu b’abimukira ukuri ko muri Bibiliya, cyangwa ukaba ushaka gutera ababwiriza bamwe inkunga yo gufasha aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi, ushobora gutsindagiriza amagambo “abantu bo mu mahanga yose.”
Akenshi, dusomera abandi imirongo y’Ibyanditswe dusubiza ibibazo cyangwa dushyigikira ibitekerezo tutemeranyaho. Uramutse rero utsindagirije mu buryo bumwe ibitekerezo byose bikubiye mu mirongo usoma, abo ubwira bashobora kutabona aho iyo mirongo ihuriye n’ibyo mwaganiragaho. Wowe ushobora kuba uzi aho bihuriye, ariko bo batahabona.
Urugero, usomeye umuntu Zaburi ya 83:19 (umurongo wa 18 muri Biblia Yera) muri Bibiliya ibonekamo izina ry’Imana, maze ugatsindagiriza gusa ijambo “Usumbabyose,” ashobora kutumva ko Imana ifite izina bwite nubwo bwose biba byigaragaza neza. Icyo ugomba gutsindagiriza aho ngaho ni ijambo “Yehova.” Icyakora, uramutse ukoresheje uwo murongo uganira n’umuntu ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ugomba gutsindagiriza ijambo “Usumbabyose.” Mu buryo nk’ubwo, uramutse ukoresheje Yakobo 2:24 ushaka kugaragaza akamaro ko kugira ukwizera kurangwa n’ibikorwa, hanyuma ugatsindagiriza ijambo “atsindishirizwa” aho gutsindagiriza ijambo “imirimo,” bamwe mu baguteze amatwi bashobora kutumva igitekerezo washakaga kuvuga.
Mu Baroma 15:7-13, tuhasanga urundi rugero rw’ingirakamaro. Iyo mirongo ni agace gato k’urwandiko intumwa Pawulo yandikiye itorero ryari rigizwe n’Abanyamahanga hamwe n’Abayahudi kavukire. Aho ngaho, iyo ntumwa igaragaza ko atari Abayahudi bakebwe bonyine bungukiwe n’umurimo wa Kristo, ko ahubwo n’abantu bo mu mahanga bungukiwe na wo kugira ngo “abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo.” Hanyuma, Pawulo yandukuye imirongo ine yo mu Byanditswe, atsindagiriza ibyo byiringiro by’abanyamahanga. Ushatse gutsindagiriza igitekerezo Pawulo yari afite mu bwenge, ni gute wasoma iyo mirongo yandukuye? Niba ujya ushyira akamenyetso ku magambo uzatsindagiriza, mu murongo wa 9 wagashyira ku ijambo “abanyamahanga,” mu murongo wa 10 ukagashyira ku magambo “banyamahanga mwese,” mu murongo wa 11 ukagashyira ku magambo “banyamahanga mwese” na “amoko yose,” hanyuma mu murongo wa 12 ukagashyira ku ijambo “abanyamahanga.” Noneho, gerageza gusoma Abaroma 15:7-13 utsindagiriza ayo magambo. Nubigenza utyo, uzabona neza igitekerezo cyose Pawulo yakurikiye abemeza, kandi kucyiyumvisha bizarushaho kukorohera.
Uburyo bwo gutsindagiriza. Hari uburyo bwinshi ushobora gukoresha utsindagiriza amagambo akubiyemo igitekerezo ushaka kumvikanisha. Uburyo wakwifashisha bugomba kuba bujyaniranye neza n’umurongo ushaka gusoma hamwe n’imiterere ya disikuru yawe. Dore uburyo bumwe na bumwe ushobora gukoresha.
Gutsindagiriza uhinduranya ijwi. Ibyo bikubiyemo guhinduranya ijwi mu buryo ubwo ari bwo bwose butuma amagambo akubiyemo igitekerezo ushaka gutsindagiriza atandukana n’andi. Umuntu ashobora gutsindagiriza ahinduranya ubunini bw’ijwi, akaryongera cyangwa akarigabanya. Mu ndimi nyinshi, guhinduranya ijwi bishobora gufasha umuntu gutsindagiriza. Icyakora, hari indimi ushobora guhinduranya ijwi bigatuma ibisobanuro by’ijambo bihinduka burundu. Burya, iyo umuntu avuze amagambo y’ingenzi yitonze, aba ayatsindagirije. Mu ndimi bidashoboka gutsindagiriza binyuriye mu guhinduranya ijwi ku magambo amwe n’amwe, bizaba ngombwa ko umuntu yiyambaza uburyo ubwo ari bwo bwose bukoreshwa muri urwo rurimi kugira ngo agere ku ntego yifuza.
Kuruhuka. Ibyo umuntu ashobora kubikora aruhuka mbere cyangwa nyuma (cyangwa hombi) y’uko asoma amagambo y’ingenzi ashaka gutsindagiriza. Kuruhuka mbere yo gusoma igitekerezo cy’ingenzi bitera abantu amatsiko; iyo uruhutse umaze kugisoma kirushaho kubacengera. Icyakora, gupfa kuruhuka buri kanya bituma udatsindagiriza igitekerezo na kimwe.
Gusubiramo. Ushobora gutsindagiriza igitekerezo runaka uhagarara gato, ukongera ugasoma ijambo cyangwa interuro runaka wari wasomye. Uburyo bukunze kuba bwiza kurusha ubundi ni ugusoma umurongo wose, hanyuma ukaza gusubira mu magambo y’ingenzi.
Ibimenyetso by’umubiri. Ibimenyetso by’umubiri kimwe n’isura yo mu maso bishobora kugaragaza ibyiyumvo bikubiye mu ijambo cyangwa interuro runaka.
Imiterere y’ijwi. Mu ndimi zimwe na zimwe, hari igihe ijwi umuntu akoresheje mu gusoma amagambo rigira ingaruka ku cyo asobanura no ku buremere bwayo. Aha ngaha na ho, tugomba kugira amakenga, cyane cyane nk’igihe tuvuga amagambo ashobora gusesereza abandi.
Iyo ari abandi basomye. Iyo nyir’inzu ari we usomye umurongo w’Ibyanditswe, ashobora gutsindagiriza ijambo ritari ryo cyangwa se ntagire na rimwe atsindagiriza. Ni iki wakora muri iyo mimerere? Muri rusange, birushaho kuba byiza iyo umwumvishije ibintu binyuriye mu kumusobanurira uwo murongo. Nyuma yo kuwumusobanurira, ushobora noneho guhita werekeza ibitekerezo bye kuri ya magambo yo muri Bibiliya akubiyemo igitekerezo ushaka gutsindagiriza.