ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 27 pp. 225-230
  • Kuki numva ko ngomba gukora ibintu byose neza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki numva ko ngomba gukora ibintu byose neza?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwirinda uwo mutego
  • Ese naba mpora nifuza gukora ibintu mu buryo butunganye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kuki tugomba kunesha ingeso yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ubuzima butunganye si inzozi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ese nshobora kwigirira icyizere?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 27 pp. 225-230

IGICE CYA 27

Kuki numva ko ngomba gukora ibintu byose neza?

Ese ujya urakazwa n’uko utarushije abandi mu kizamini?

□ Yego

□ Oya

Ese iyo hagize ugukosora bituma wumva ko nta cyo ushoboye?

□ Yego

□ Oya

Ese kubona incuti cyangwa gukomera ku bucuti mufitanye birakugora, kubera ko wumva utarabona incuti imeze nk’uko ushaka?

□ Yego

□ Oya

NIBA hari aho washubije yego ku bibazo byabajijwe haruguru, ushobora kuba ufite ikibazo cyo kumva ko ugomba gukora ibintu byose neza. Ushobora kwibaza uti ‘ariko se ubundi, gushaka gukora ibintu byose neza hari icyo bitwaye?’ Nta cyo bitwaye rwose. Bibiliya ishima “umuntu w’umuhanga mu byo akora” (Imigani 22:29). Icyakora, hari umuntu uba ushaka gukora ibintu byose neza ndetse n’iyo byaba bidashoboka.

Urugero, hari umusore witwa Jason, ufite imyaka 19 wavuze ati “igihe nari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, numvaga ko ntabonye amanota meza kurusha abandi, naba ntari umunyeshuri mwiza. Nanone kubera ko nacurangaga piyano, numvaga ngomba gucuranga nk’abacuranzi b’abahanga bamenyereye gukora za konseri.”

Gushaka gukora ibintu byose neza, bishobora gutuma umuntu adakomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Reka dusuzume ibintu bishobora kuba ku musore ukunze gushimwa n’abantu bose. Kubera ko bakunda kumutangaho urugero, ahora yigengesereye, yibwira ko abantu bose bahora bamugenzura bareba buri kantu kose akoze. Mu by’ukuri, Abakristo bato n’abakuze baterwa inkunga n’abantu b’intangarugero mu itorero. Ariko kandi, iyo umuntu ukiri muto ahora ashaka ko abandi bamubona neza, bishobora gutuma atagira ibyishimo mu murimo akorera Imana. Biramutse ari uko bimeze, uwo muntu aba akeneye gufashwa. Ariko ashobora kudasaba ubufasha, atinya ko ibyo bishobora gutuma abantu bamushimaga cyane bahindura uko bamubonaga. Ashobora kugwa mu mutego wo gutekereza ati ‘niba ntashoboye gukora ibintu byose neza, kuki nakwirirwa ngerageza no kubikora?’

Uko wakwirinda uwo mutego

Abantu bashaka gukora ibintu byose neza baba bumva badashaka kugira ikosa na rimwe bakora. Nyamara, ibyo ni ukwibeshya cyane. Bibiliya ivuga mu buryo bwumvikana ko abantu “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Abaroma 3:23). Ubwo rero, ntibishoboka ko twakora ibintu byose mu buryo butunganye, kandi natwe tudatunganye. Mu by’ukuri, kwibwira ko ushobora gukora ibintu byose mu buryo butunganye ni ukwishuka, kimwe no gutekereza ko ushobora gusimbuka ugahita uguruka. Uko waba ubyizera kose, umenye ko ibyo bitashoboka.

None se, ni iki wakora cyagufasha gushyira mu gaciro mu buzima bwawe? Gerageza gukora ibi bikurikira:

Menya icyo kugira icyo ugeraho bisobanura. Ese guhatanira gukora ibintu byose neza bituma unanirwa cyane? Bibiliya ivuga ko ibyo byose ukora ari “nko kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:4). Mu by’ukuri, ni abantu bake bashoboye kuvugwaho ko ari indashyikirwa mu bintu runaka. Kandi nanone uzirikane ko ibyo na byo bitamara kabiri, kuko nyuma haza abandi bakabarusha. Ubwo rero, kugira icyo ugeraho bisobanura gukora uko ushoboye, si ugushaka kurushanwa n’abandi.—Abagalatiya 6:4.

Shyira mu gaciro. Ibintu uba witeze kugeraho bigomba kuba bihuje n’ibyo ushoboye gukora ndetse n’aho ubushobozi bwawe bugarukira. Kwitega ibintu bidashoboka byaba bigaragaza ko uticisha bugufi ndetse ko wiyemera. Intumwa Pawulo yatugiriye inama nziza agira ati “ndabwira buri wese muri mwe ko atagomba kwitekerezaho ibirenze ibyo agomba gutekereza” (Abaroma 12:3). Ubwo rero, jya ushyira mu gaciro. Gira icyo uhindura ku bintu wumva uteganya kuzageraho. Gerageza gukora uko ushoboye kose, ariko utagamije gukora ibintu byose mu buryo butunganye.

Ishyire mu mutuzo kandi ugire ibyishimo. Gerageza gukora ibintu utari usanzwe uzi, urugero nko kwiga gucuranga. Birashoboka ko uzajya ukora amakosa menshi. Ariko ubu noneho, uzagerageze kubona ayo makosa yawe mu buryo bukwiriye. Bibiliya ivuga ko habaho “igihe cyo guseka” (Umubwiriza 3:4). Ibyo bizagufasha gutuza kandi ugire ibyishimo. Nanone bizagufasha kumva ko amakosa ukora ari uburyo bwo kwiga. Mu by’ukuri kwemera ko ushobora gukora amakosa ntibyoroshye. Ariko ujye ugerageza uko ushoboye, wikuremo ibitekerezo bishobora kuguca intege byo kwibwira ko utakoze neza.

Buri gihe ujye uzirikana ko Yehova atatwitegaho ubutungane, ahubwo aba yiteze ko tumubera indahemuka (1 Abakorinto 4:2). Niwihatira gukomeza kuba indahemuka, bizatuma wishimira uko uri nubwo udatunganye.

MU GICE GIKURIKIRA:

Muri iki gihe kuryamana kw’abahuje igitsina ni ibintu bimenyerewe. Wabyirinda ute? Wakora iki se niba ujya wumva nawe wabikora?

UMURONGO W’IFATIZO

“Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.”—Umubwiriza 7:20.

INAMA

Tekereza ku kintu wari warasubitse gukora, kubera ko gusa watinyaga ko utashobora kugikora neza nk’uko ubishaka. Hanyuma wishyirireho n’itariki ugomba kuba warangije kugikora.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Yehova aratunganye ariko ntiyitega ubutungane ku bantu. Ntatwitegaho ibintu bidashyize mu gaciro kandi tudashobora kugeraho.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzajya nkora ninumva nkabije kwibanda ku makosa yanjye: ․․․․․

Dore icyo nzajya nkora nimbona ntangiye gukabya kunenga abandi: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Mu buzima bwawe ni ibihe bintu ujya witega bidashyize mu gaciro?

● Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya igaragaza neza ko Yehova Imana atitega ubutungane ku bagaragu be?

● Niba uhora ushaka ko ibintu byose bikorwa mu buryo butunganye, kuki bishobora gutuma utagirana ubucuti n’abandi?

● Ubutaha uzabigenza ute nukora amakosa?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 226]

“Gukora uko ushoboye no gushaka gukora ibintu mu buryo butunganye, ni ibintu bibiri bitandukanye. Kimwe gishyize mu gaciro, ariko ikindi ntigishyize mu gaciro.”—Megan

[Agasanduku ko ku ipaji ya 228]

kwitega ubutungane ku ncuti zawe

Ese waba wirengagiza abandi bitewe n’uko ubona batujuje ibyo ubitezeho? Cyangwa se, abantu beza barakwirinda kubera ko babona ko kuba incuti yawe bisaba ibintu bihambaye? Bibiliya itugira inama igira iti “ntugakabye gukiranuka kandi ntukigire umunyabwenge ngo urenze urugero. Kuki wakwirimbuza?” (Umubwiriza 7:16). Gushaka ko ibintu byose bikorwa mu buryo butunganye, bituma witarura abantu ubusanzwe bakagombye kukubera incuti. Umukobwa witwa Amber yaravuze ati “nta muntu wishimira kuba ari kumwe n’abantu batuma yumva nta gaciro afite. Nabonye ko abifuza ko ibintu byose bikorwa mu buryo butunganye, bashwana n’incuti bapfuye ubusa.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 229]

Kwibwira ko wakora ibintu byose mu buryo butunganye, ni kimwe no kwishuka ko wasimbuka ugahita uguruka

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze