ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/2 pp. 28-29
  • Kugeza Ubutumwa Bwiza ku Bantu Benshi Kurushaho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugeza Ubutumwa Bwiza ku Bantu Benshi Kurushaho
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ni Iki Nari Kuvuga?
  • Ingaruka Zitangaje Kandi Zihesha Ingororano
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Twigane Umuco wa Yehova wo Kutarobanura ku Butoni
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Toranya Ingingo Zishishikaza Abantu mu buryo Bwihariye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Bwiriza Ubutumwa Bwiza Ahantu Hose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/2 pp. 28-29

Kugeza Ubutumwa Bwiza ku Bantu Benshi Kurushaho

MU GIHE natekerezaga ku bihereranye n’abaturage bo mu karere ntuyemo, nasanze abenshi bazi Abahamya ba Yehova binyuriye mu binyamakuru gusa. Natekerezaga ko abo bantu bagomba kugerwaho, kugira ngo bashobore kumenya abo Abahamya ba Yehova ari bo, hamwe n’ibyo bizera mu by’ukuri. Ariko se, ni gute nari gushobora gufasha abo bantu? Umugabo wanjye ni umusaza mu itorero rya Gikristo, kandi yampaye ubuyobozi n’inama birangwa n’ubwenge.

Twabonye igitekerezo cy’ingenzi mu ngingo yo mu igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Mutarama, 1995, yari ifite umutwe uvuga ngo “Amagazeti Atanga Ihumure Nyakuri.” Ku bihereranye n’umurimo w’Umuhamya runaka, iyo ngingo igira iti “yishyiriragaho intego yo gukorakoranya za kopi z’amagazeti ya Réveillez-vous! zimaze igihe zisohotse, izo abandi Bahamya babaga bararundanyije imuhira iwabo. Hanyuma, yasuraga ibigo yumva ko byagombaga gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ingingo zimwe na zimwe zasuzumwe.”

Mfashijwe n’umugabo wanjye, bidatinze nakorakoranyije za kopi zibarirwa mu magana z’amagazeti. Muri izo kopi, nashoboraga gutoranyamo ingingo zinyuranye zikwiranye neza n’abantu nari kugerageza kugeraho.

Nkoresheje igitabo kirimo za nomero za telefoni hamwe n’izindi nyandiko ziboneka za aderesi, nakoze urutonde rurimo ibitaro, amazu acumbikira urubyiruko, n’ibigo nderabuzima. Nanone kuri urwo rutonde, nashyizeho abashinzwe iby’amarimbi, abayobozi n’abajyanama b’ibigo by’amashuri, abaganga, n’abakozi ba za gereza n’ab’inkiko. Urutonde rwanjye rwari rukubiyemo abayobozi b’ibigo byita ku basabitswe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, imiryango yita ku bidukikije, iyita ku bamugajwe n’intambara n’abazahajwe na zo, hamwe n’iyita ku bushakashatsi mu bihereranye n’imirire. Nta n’ubwo nirengagije abayobozi bakuru b’ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage, ibigo mbonezamubano, n’ibyita ku bibazo by’umuryango.

Ni Iki Nari Kuvuga?

Ikintu cya mbere nakoraga mu gihe nabaga ngiye gusura, cyari ukumenyekanisha mu buryo bwumvikana neza uwo ndi we. Hanyuma, navugaga ko ugusura kwanjye kwagombaga kumara iminota mike gusa.

Mu gihe nabaga mbonanye n’uwo nabaga nasuye, naravugaga nti “ndi umwe mu Bahamya ba Yehova. Icyakora, nta bwo ndi hano nzanywe no kugira ngo tujye impaka z’iby’idini, ibyo bikaba bidakwiriye mu masaha y’akazi.” Akenshi umwuka warushagaho kurangwa n’ubusabane. Hanyuma, mu guhuza ibisobanuro ntanga n’imimerere, nashoboraga gukomeza ngira nti “impamvu inzanye ikubiyemo ebyiri. Mbere na mbere, nifuzaga kubashimira ku bw’imirimo irimo ikorerwa muri iki kigo cyanyu. N’ubundi kandi, ntibikwiriye ko umuntu yatanga igihe cye n’imbaraga ze akorera rubanda muri rusange, maze ngo bifatanwe uburemere bucye. Ibyo rwose bigomba gushimirwa.” Incuro nyinshi, umuntu natangizaga ibiganiro muri ubwo buryo yaratangaraga.

Noneho, birashoboka ko uwo muntu yabaga ashishikajwe cyane kurushaho no kumenya impamvu ya kabiri yatumye nza kumusura. Nashoboraga gukomeza ngira nti “impamvu ya kabiri yatumye nza kugusura ni iyi: “mu magazeti yacu ya Réveillez-vous!, akaba atangazwa mu rwego mpuzamahanga, natoranyijemo ingingo zimwe na zimwe zivuga mu buryo bwihariye ku bihereranye n’akazi mukora hamwe n’ibibazo bifitanye isano na ko. Niringiye ntashidikanya ko muri bwishimire kumenya uko ikinyamakuru mpuzamahanga kibona ibyo bibazo. Nakwishimira kubasigira izo kopi.” Akenshi nabwirwaga ko imihati yanjye yari yishimiwe.

Ingaruka Zitangaje Kandi Zihesha Ingororano

Mu gihe nakoreshaga ubwo buryo bwo gutangiza ibiganiro, abenshi banyakiriye mu buryo bwa gicuti; umuntu umwe gusa muri 17 ni we wanze kunyakira. Nabonye ibintu byinshi bitangaje kandi bihesha ingororano.

Urugero, nyuma yo kugerageza incuro enye no gutegereza nihanganye, nashoboye guhura n’umugenzuzi w’akarere k’amashuri. Yari umuntu ugira akazi kenshi cyane. Nyamara kandi, yari umuntu ushyikirana cyane, kandi yamaze akanya amvugisha. Mu gihe nari ngiye kugenda, yarambwiye ati “mu by’ukuri nishimiye imihati yawe, kandi rwose nzasoma ibitabo byawe mbigiranye ubwitonzi.”

Ikindi gihe, nagiye ku rukiko rwa mbere rw’iremezo, mpasanga umucamanza mukuru, akaba yari umugabo w’igikwerere. Igihe ninjiraga mu biro bye, yubuye amaso areka kureba mu madosiye ye maze andebana igitsure.

Yambwiye ankankamira ati “amasaha y’akazi ni ku wa Kabiri mu gitondo gusa, icyo gihe ni bwo nshobora kuboneka ku cyo naba nkeneweho cyose.”

Nahise musubiza nti “nyemerera nkwisegureho ku bwo kuba naje mu gihe kidakwiriye,” maze nungamo nti “birumvikana ko nakwishimira kuzagaruka ikindi gihe. Ariko mu by’ukuri, ugusura kwanjye nta ho guhuriye n’akazi.”

Uwo mucamanza yahise agira amatsiko. Yambajije icyo nshaka abivuganye ijwi ridakanganye. Nongeye kumubwira ko nashoboraga kuzagaruka ku wa Kabiri.

Icyantangaje ni uko yantitirije ambwira ati “icara. Ni iki ushaka?”

Hakurikiyeho ikiganiro gishimishije, kandi anyiseguraho ku bwo kuba yari yabanje kunkabukana bitewe n’uko mu by’ukuri yari ahuze cyane.

Nyuma y’akanya gato, uwo mucamanza yarambajije ati “uzi icyo nkundira Abahamya ba Yehova? Bafite amahame ahamye batajya batezukaho. Hitileri yakoze uko ashoboye kose, ariko Abahamya ntibigeze bajya mu ntambara.”

Hari igihe twigeze kwinjira mu biro bimwe turi babiri, maze abakarani baratumenya. Umuyobozi w’imirimo yateye hejuru maze avugana ikizizi ati “umushinjacyaha mukuru ntari bwakire abantu abo ari bo bose.”

Namusubije ntuje nti “ariko twebwe aratwakira, bitewe n’uko turi Abahamya ba Yehova. Nta kirego tuzanye, kandi ugusura kwacu ntikuri bumare iminota irenze itatu.” Mu mutima wanjye, nasenze mbigiranye umwete mvuga nti “nyamuna Yehova, utume bigenda neza!”

Uwo muyobozi w’imirimo yabyitabiriye adashishikaye agira ati “yee, ngiye kugerageza.” Yaragiye. Nyuma y’iminota igera kuri ibiri, yambereye nk’igihe cy’iteka ryose, yongeye kugaruka akurikiwe n’umushinjacyaha mukuru ubwe. Yatuyoboye mu nzira igana mu biro bye, inyuze mu bindi byumba bibiri nta kutuvugisha.

Ubwo twatangiraga kuganira, yagiye arushaho kugaragaza urugwiro. Yemeye abivanye ku mutima inomero zihariye z’igazeti ya Réveillez-vous! igihe twazimuhaga. Twashimiye Yehova ku bwo kuba yaraduhaye ubwo buryo bwo gutanga ubuhamya bwiza ku bihereranye n’intego y’umurimo wacu.

Gusubiza amaso inyuma nkibuka ibintu byinshi bihebuje nagiye nibonera, byatumye mfatana uburemere mu buryo bwuzuye kurushaho ibyo intumwa Petero yavuze igira iti “ni ukuri menye y’uko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Icyo Imana ishaka ni uko abantu b’ingeri zose, indimi zose, n’inzego zose z’imibereho, bahabwa uburyo bwo kumenya umugambi we werekeranye n’abantu hamwe n’isi.—Inkuru twohererejwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze