Twigane Umuco wa Yehova wo Kutarobanura ku Butoni
1 Yehova yita ku bihereranye n’abantu. Yemera umuntu uwo ari we wese ukora ibyo ashaka nta kurobanura ku butoni (Ibyak 10:34, 35). Igihe Yesu yabwirizaga abantu, na we ntiyarobanuraga ku butoni (Luka 20:21). Dukwiriye kwigana urugero rwabo nk’uko Pawulo yabigenzaga, we wanditse ati “kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi.”—Rom 10:12.
2 Gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana abantu bose duhuye na bo, bihesha Imana ikuzo. Tugomba gukomeza kugeza ubwo butumwa buhebuje ku bandi bantu, tutitaye ku bwoko bwabo, urwego rw’imibereho, amashuri bize cyangwa ubutunzi bafite (Rom 10:11-13). Ibyo bisobanura ko tugomba kubwiriza abantu bazadutega amatwi—baba abagabo, abagore, urubyiruko n’abageze mu za bukuru. Tugomba gusura buri rugo kugira ngo duhe buri wese mu barutuyemo uburyo bwo kumva ukuri.
3 Ita Kuri Buri Muntu Wese: Intego yacu ni iyo kugera kuri buri muntu wese dushobora kubona. Mu kuzirikana ibyo, ababwiriza bamwe na bamwe bagiye bagira ingaruka nziza mu guha ubuhamya abantu bari kwa muganga, mu bitaro, mu biro bishinzwe kugoboka abatishoboye, no mu bigo ngororamuco. Byongeye kandi, ababwiriza bagiye baha ubuhamya abantu bashinzwe iby’ihamba, abagenzuzi n’abajyanama b’amashuri, n’abacamanza. Igihe wegereye abategetsi, ni byiza kugaragaza ko ubashimira ku bw’ibikorwa by’ingirakamaro bakorera abaturage. Garagaza ko ububaha kandi utoranye ingingo zihuje n’igihe, zibanda mu buryo bw’umwihariko ku kazi bakora, hamwe n’ibibazo bifitanye isano na ko.
4 Igihe kimwe, mushiki wacu yiyemeje kuvugisha umucamanza wari uri mu biro bye. Nyuma y’ikiganiro gishishikaje, yahishuye icyari ku mutima we agira ati “uzi icyo nkundira Abahamya ba Yehova? Bafite amahame atajegajega bagenderaho nta gukebakeba.” Uwo muntu ukomeye yahawe ubuhamya bwiza.
5 Ntidushobora gusoma ibiri mu mitima y’abantu. Nyamara kandi, binyuriye mu kuvugisha umuntu uwo ari we wese duhuye na we, tuba tugaragaza ko twizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kuyobora umurimo wacu. Byongeye kandi, ibyo biha abantu igikundiro cyo kumva no kwitabira ubutumwa buhesha ibyiringiro (1 Tim 2:3, 4). Nimucyo dukoreshe neza igihe cyacu kandi twihatire kwigana umuco wa Yehova wo kutarobanura ku butoni, tugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose dushobora kubona.—Rom 2:11; Ef 5:1, 2.