ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/9 pp. 2-4
  • Mbese, Haba Hari Umuntu Utwitaho Koko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Haba Hari Umuntu Utwitaho Koko?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Dukeneye ko Hagira Umuntu Utwitaho
  • Mbese Imana itwitaho koko?
    Mbese Imana itwitaho koko?
  • Ese koko hari umuntu unyitaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Bibiliya ya Bedell
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Hari Umuntu Utwitaho Rwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/9 pp. 2-4

Mbese, Haba Hari Umuntu Utwitaho Koko?

“Amarira y’abarengana” yahindutse umugezi. Asukwa n’abantu bibasirwa n’ibikorwa ‘by’agahato’ bitagira uko bingana bikorerwa ku isi hose. Akenshi usanga abantu barenganyijwe bumva ko ‘badafite uwo kubahumuriza’​—ko mu by’ukuri nta muntu ubitaho.​—Umubwiriza 4:1.

N’UBWO abantu bakomeza gusuka amarira ameze nk’umugezi, hari abantu bamwe na bamwe usanga imibabaro ya bagenzi babo nta cyo ibabwiye. Usanga birengagiza nkana imibabaro y’abandi bantu, nk’uko umutambyi n’Umulewi bavugwa mu mugani wa Yesu Kristo babigenje, umugani uvuga ibihereranye n’umuntu wari waguye mu gico cy’abambuzi bakamucuza, bakamusiga ku muhanda asigaje hato agapfa (Luka 10:30-32). Igihe cyose bo hamwe n’imiryango yabo bamerewe neza ugereranyije, ntibahangayikishwa n’uko abandi bamerewe. Mu by’ukuri, usanga bavuga bati “ntibindeba.”

Ibyo ntibyagombye kudutangaza. Intumwa Pawulo yuhanuye ivuga ko “mu minsi y’imperuka” abantu benshi bari kuzaba “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1, 3). Intiti imwe mu gusesengura ibintu n’ibindi, yagaragaje agahinda iterwa n’imyifatire yo kutita ku bandi yagiye igaragara. Yagize iti “filozofiya n’imigenzo ya kera yo muri Irilande yo kwita ku bandi no gusaranganya, irimo iragenda isimburwa n’amahame mashya yo kuba nyamwigendaho.” Hirya no hino ku isi, usanga abantu barabaye ba nyamwigendaho, batita na busa ku mimerere ibabaje abandi baba barimo.

Dukeneye ko Hagira Umuntu Utwitaho

Nta gushidikanya, dukeneye ko hagira umuntu utwitaho. Urugero, tekereza umugabo wo mu Budage wabaga mu bwigunge, bakaba baramusanze “yicaye imbere ya televiziyo ye​—imyaka itanu nyuma y’aho apfiriye kuri Noheli.” Uwo mugabo wari warahindutse umurakare bitewe n’ibintu bibabaje byamubayeho mu buzima, akaba yari “yaratanye n’umugore we, yaramugaye kandi aba mu bwigunge,” nta muntu wari warigeze amenya ko atakibaho kugeza igihe amafaranga yari kuri konti yo muri banki yo kumwishyurira icumbi yashiriye. Mu by’ukuri, nta muntu wamwitagaho.

Nanone, tekereza abantu batagira kivurira bibasirwa n’abanyambaraga babatwaza igitugu kandi b’abanyamururumba. Mu karere kamwe, abantu bagera hafi ku 200.000 (kimwe cya kane cy’abaturage baho) “bapfuye bazira gukandamizwa hamwe n’inzara” nyuma y’aho bamburiwe amasambu yabo mu buryo burangwa n’urugomo. Cyangwa se, tekereza abana babonye ibikorwa bya kinyamaswa by’agahomamunwa. Raporo imwe yagize iti “ijanisha ry’abana bo mu [mu gihugu kimwe] biboneye n’amaso yabo ibikorwa byinshi by’agahomamunwa​—ni ukuvuga ubwicanyi, gukubita abantu, gufata abagore ku ngufu, kandi rimwe na rimwe bikaba byarakorwaga n’abandi bana b’ingimbi, riratangaje cyane.” Ushobora kwiyumvisha impamvu umuntu wahuye n’ako karengane kose ashobora kubaza asuka amarira ati “mbese, haba hari umuntu unyitaho koko?”

Dukurikije raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abantu bagera kuri miriyari 1,3 baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, usanga batunzwe n’amafaranga atageze ku idolari rimwe ry’Irinyamerika ku munsi. Bagomba kuba bibaza niba hari umuntu ubitaho. Ni na ko bimeze ku mpunzi zibarirwa mu bihumbi, nk’uko bivugwa na raporo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The Irish Times, “usanga zihanganye n’ikibazo cy’amahitamo hagati y’ibintu bibabaje gusa, ni ukuvuga kuguma mu nkambi zirimo imimerere iteye agahinda cyangwa mu gihugu kitazishimiye, cyangwa se zikagerageza gusubira mu gihugu cyazo kiba kikiyogozwa n’intambara cyangwa ivangura ry’amoko.” Muri iyo raporo, hari hakubiyemo uyu mwitozo uteye ubwoba ugira uti “humiriza, bara ugeze kuri gatatu, umwana amaze gupfa. Umwana umwe mu bana 35.000 ari bupfe uyu munsi azize imirire mibi cyangwa indwara yashoboraga gukingirwa.” Ntibitangaje rero kuba abantu benshi barizwa n’akababaro n’intimba yo ku mutima!​—Gereranya na Yobu 7:11.

Mbese, ibyo byose byari byarateganyijwe ko bimera bityo? Mu buryo buhuje n’ukuri se, haba hari umuntu utatwitaho gusa, ahubwo akaba afite n’ubushobozi bwo guhagarika imibabaro no kuvura intimba abantu bagize?

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

Cover and page 32: Reuters/​Nikola Solic/​Archive Photos

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

A. Boulat/Sipa Press

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze