ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 1/10 p. 9
  • Ukuri gushobora guhindura imibereho yawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri gushobora guhindura imibereho yawe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ibisa na byo
  • Ese koko ukuri kuracyafite agaciro?
    Izindi ngingo
  • Abakristo basenga mu mwuka no mu kuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ni iki kizagufasha gusobanukirwa Bibliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Gusenga Imana mu Kuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 1/10 p. 9

Ukuri gushobora guhindura imibereho yawe

USHOBORA kuba warumvise bimwe mu binyoma tumaze gusuzuma bivugwa ku Mana cyangwa bakaba barabikwigishije. Ariko hari igihe ushobora kumva utahita uhindura ibyo wizeraga, cyane cyane niba umaze igihe kirere ari uko ubyizera.

Ibyo birumvikana rwose. Hari amadini adakunda ko umuntu agereranya inyigisho zayo n’ibyo Bibiliya ivuga. Andi yo agerageza gushyigikira inyigisho zayo z’ikinyoma avuga ko Bibiliya ari inyanja, ku buryo buri wese atashobora kuyisobanukirwa. Nyamara abenshi mu bigishwa ba Yesu bari abantu bo muri rubanda rusanzwe, batize amashuri menshi. Ariko bumvise ibyo yigishaga kandi barabisobanukirwa.—Ibyakozwe 4:13.

Nanone ushobora gutinya kugenzura niba ibyo wizera ari ukuri, utinya ko byaba ari ukubura ukwizera. Ariko se byaba bikwiriye ko Imana ibabazwa no kuba ushakisha muri Bibiliya yandikiye abantu, kugira ngo usobanukirwe ibyo igusaba? Ahubwo ijambo ryayo rigusaba kwisuzumira Ibyanditswe rigira riti “mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Abaroma 12:2.

Kumenya ukuri ku byerekeye Imana si ukunguka ubumenyi gusa, ahubwo bizatuma ubuzima bwawe burushaho kuba bwiza (Yohana 8:32). Deanne wavuzwe mu ngingo ibanza, ubu asigaye yizera Ijambo ry’Imana. Yaravuze ati “ntariga Bibiliya, sinari nzi ko nshobora gusobanukirwa Ibyanditswe. Ubu namenye ko Yehova atari Imana gusa, ahubwo ko ari na Data wo mu ijuru wuje urukundo. Ubuzima bwanjye bufite intego.”

Birashoboka ko waba warigeze kwiga Bibiliya ariko ukumva nta cyo byakumariye. Niba ari uko byakugendekeye, ntucike intege. Kugerageza gusobanukirwa Bibiliya warigishijwe inyigisho zivuga Imana uko itari, ni nko kugerageza guteranya ibice bitandukanye by’ifoto ariko urebera ku ifoto itariyo. Ushobora kugenda uhuza uduce tw’ifoto ufite, ariko ukaza gucibwa intege no kubona ko bidahuye na ya foto ureberaho. Ariko nukoresha ibice by’ifoto nyayo, uzibonera ko buri gace kazajya mu mwanya wako.

Ese wakwishimira kumenya ukuri ku byerekeye Imana? Niba wifuza kwiga Bibiliya ku buntu, shaka Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu cyangwa utwandikire kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 4 y’iyi gazeti.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

“Mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”​—ABAROMA 12:2

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze