Ibaruwa yaturutse muri Irilande
Mbega ibiruhuko byiza!
ABABYEYI banjye barambwiye bati “ukeneye kugira icyo ukora kugira ngo udakomeza guhangayikishwa n’ibizamini. None rero, reka tujye gusura umuryango wa mubyara wawe muri Irilande, maze tuzajyane na wo kubwiriza abantu badakunze kugezwaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami.”
Sinigeze numva ko ibyo ari ibintu byiza. Uretse kuba naragombaga kwitegura ibizamini, numvaga mpangayikishijwe n’urwo rugendo kuko bwari ubwa mbere ngiye kurenga u Bwongereza, kandi ari na bwo bwa mbere ngiye mu ndege. None se byari gushoboka bite ko umukobwa nkanjye w’imyaka 17, uba mu mugi ubamo abantu benshi nka Londres, nihanganira kuba ahantu hari ubuzima bworoheje, mu mugi muto uri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Irilande?
Ntibyari ngombwa ko mpangayika, kuko indege twarimo ikimara kugwa, nahise numva nkunze icyo gihugu. Icyakora kubera ko twafashe urugendo kare mu gitondo tugenda mu modoka, nahise nsinzira. Nagendaga nkanguka ngaterera ijisho hakurya y’inkuta z’amabuye zari zikikije uduhanda, maze nkagenda ndeba amahushuka igiturage cyiza cyane cy’udusozi tw’ibihanamanga.
Ku munsi wa mbere nijoro ni bwo twageze mu mugi wa Skibbereen, maze dusabana n’umuryango wari warimukiye muri Irilande. Uwo muryango wari warahimukiye kugira ngo ushobore kubwiriza abahatuye. Twakinnye udukino twa Bibiliya. Buri wese muri twe yafataga agapapuro kanditseho izina ry’umuntu uvugwa muri Bibiliya kabaga kari mu gafuka, maze akagerageza kwigana bimwe mu byaranze uwo muntu. Abandi baramwitegerezaga maze bakagerageza gutahura uwo muntu uwo ari we.
Bukeye bwaho, jye n’ababyeyi banjye, murumuna wanjye, babyara banjye n’undi muryango, twafashe ubwato twerekeza ku kirwa gito cyitwa Heir, gituyeho abantu batageze kuri 30. Nubwo abo bantu ari bake, Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa abatuye isi bose. Ku bw’ibyo, twamaze uwo munsi tubwiriza abo bantu barangwa n’urugwiro, tubagezaho ibitekerezo byo muri Bibiliya bitera inkunga, ari na ko twitegereza ibyiza nyaburanga byaho bitarangirika.
Icyo gihe hari izuba, kandi ikirere ari ubururu bwerurutse. Nanone, hari akayaga keza gahehereye, katurukaga mu bihuru by’indabo zihumura nk’imbuto zitwa coco, iyo mpumuro ikagenda itama hirya no hino. Mu gihe cy’urugaryi, ibishanga byo mu turere two hagati kuri icyo kirwa, biba bitwikiriwe n’indabo. Nanone iyo uri ku bigobe byaho byuzuye umucanga, uba witegeye ibihanamanga byaritsweho n’inyoni ziroba amafi n’izindi zimeze nk’ibishuhe, ziri kumwe n’ibyana byazo. Twatereraga ijisho hakurya, tukabona uturwa duto, utwinshi muri two tukaba tudatuwe. Twatangajwe cyane n’ibyo bintu byose Yehova yaremye.
Igihe twagarukaga mu mugi wa Skibbereen, nashimishijwe cyane n’incuti nyinshi namenyeye mu itorero ry’Abahamya ba Yehova bo muri uwo mugi, ngerageza no gukora ibindi bintu ntari narigeze nkora. Urugero, nashimishijwe no kugendera mu bwato buto cyane bwo muri ako gace. Nta kintu gishimisha nko kwitegereza imyaro yo muri Irilande uri muri ubwo bwato! Nanone twagiye kuroba amafi yo kurya ku mugoroba, ariko hari ibikoko byo mu mazi byayadutanze. Twatangiye gukinira ku myaro kandi ngerageza no kubyina indirimbo gakondo zo muri Irilande.
Icyakora twanafashe igihe cyo kumenya amateka y’umugi wa Skibbereen. Igihe ibirayi byo muri icyo gihugu byarumbaga mu myaka ya 1840, abaturage b’uwo mugi n’uturere tuwukikije ni bo bahuye n’ibibazo kurusha abandi. Abantu babarirwa mu bihumbi bishwe n’inzara, kandi abagera ku 9.000 bashyinguwe mu mva rusange. Twahumurijwe no kuba tuzi ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, nta nzara izongera kubaho, kandi ko abantu benshi bishwe n’iyo nzara bazazuka bakaba ku isi izahinduka paradizo.
Twifatanyije n’Abahamya bo muri ako gace, tujya kubwiriza abantu badakunze kubwirizwa baba mu ifasi nini y’iryo torero. Twafashe umuhanda muto kandi uhanamye maze tujya gusura amazu yubatse ku bihanamanga byitegeye inyanja ya Irilande. Icyo gihe na bwo twahuye n’abantu beza kandi barangwa n’urugwiro. Nk’uko twabigenje igihe twari ku kirwa cya Heir, twatangiye tubabwira ko turi mu biruhuko kandi ko twarimo dukoresha icyo gihe tubagezaho ubutumwa bususurutsa bwo muri Bibiliya.
Mama yabwirije umugore wahise yemera amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Igihe twongeraga guhura na we nyuma y’iminsi mike, yatubwiye ko amagazeti yamuhaye yamushimishije.
Yaramubwiye ati “rwose uzagaruke uzanye andi magazeti maze tuganire.” Twamubwiye ko twari tugiye gusubira iwacu, ariko ko twari kuzabwira undi muntu akaza kumusura.
Uwo mugore yaramushubije ati “rwose nugaruka uzaze unsure; abantu bo muri Irilande ntitujya twibagirwa abantu twigeze guhura na bo.”
Twamaze umunsi wa nyuma w’ikiruhuko ku mwaro turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero ryo muri ako gace. Twateye amashyiga, maze turacana twotsa ibinyamushongo twari twatoraguye mu mabuye inyanja yabaga yajugunye ku nkombe. Nubwo ndi umunyamugi, ibyo bintu byaranshimishije.
Ubu se navuga ko icyumweru namaze muri Irilande cyagenze gite? Ni byo biruhuko byiza nagize! Urwo rugendo rwaranshimishije, kandi kuba nari nzi ko nakoraga umurimo ushimisha Yehova kandi ukamuhesha ikuzo, byatumye numva nyuzwe. Nkunda gukorera Imana yacu. Uretse n’ibyo, iyo ufite incuti kandi abagize umuryango wawe na bo bakaba bakorera Imana, birushaho kugushimisha. Maze kugera mu rugo, nashimiye Yehova ko yampaye incuti nyinshi zimukunda zigakunda n’abantu, kandi mushimira ibindi bintu byiza naboneyeyo, nkaba ntazigera mbyibagirwa.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]
An Post, Ireland