Gukoresha Amagazeti Yacu ku Nzu n’Inzu
1 Intego ya Réveillez-vous! igaragazwa neza ku ipaji ya 4 ya buri nomero muri aya magambo ngo “iyi gazeti itanga impamvu zihamye zo kwizera isezerano ry’Umuremyi ryo gushyiraho isi nshya y’amahoro n’umutekano mbere y’uko urubyiruko rwabonye ibyabaye mu wa 1914 rushiraho.” Mu by’ukuri, iyo gazeti ikwiriye gukwirakwizwa hose uko bishoboka kose mu murimo wacu wo ku nzu n’inzu.
2 Réveillez-vous! ni igikoresho cyiza cyane gituma abantu basanzwe badakunda ibintu by’umwuka bashimishwa. Mu gihe usoma buri nomero yasohotse, jya ureba ingingo zihariye zo kugeza ku bandi. Ababwiriza bamwe bajya bandika mu magazeti yabo bwite ingingo runaka, noneho mbere y’uko bajya kubwiriza bitwaje iyo nomero, bakabanza kureba ibyo banditse kugira ngo babe bazirikana ubwabo ingingo baganiraho na ba nyir’inzu.
3 Dushobora guhitamo gutangiza ibiganiro byacu tuvuga inkuru ivugwa mu igazeti ya Réveillez-vous! turi bukoreshe.
Niba nyir’inzu agaragaje ko ashimishijwe, dushobora gutanga iyo gazeti, wenda tuvuga tuti
◼ “Iyi gazeti ya Réveillez-vous! irasobanura iyo nkuru mu buryo burambuye.” Hanyuma soma interuro imwe cyangwa ebyiri wateguye mbere, noneho ukomeze ugira uti “kubera ko usa n’ushimishijwe n’iyi nkuru, mbese, wakwishimira gusoma iyo ngingo ndetse n’izindi ziri muri iyi gazeti ya Réveillez-vous!? Niba ari ko biri rero, nakwishimira kuyigusigira hamwe n’iyi mugenzi wayo y’Umunara w’Umurinzi utanze intwererano y’amafaranga—.”
4 Niba nyir’inzu yerekanye ko ashimishijwe n’ibintu by’umwuka mu buryo bugaragara, dushobora kwerekeza ibitekerezo bye ku murongo w’Ibyanditswe, nko muri 2 Timoteyo 3:1-5 ku bihereranye n’iminsi y’imperuka. Nyuma y’ibyo, kugira ngo dutume ashimishwa n’amagazeti yacu, dushobora guhita dusoma ku ipaji ya 2 y’igazeti ya vuba aha y’Umunara w’Umurinzi ku gace gatangira kagira kati “intego y’Umunara w’Umurinzi . . . ” Nyuma, muhe amagazeti ya vuba aha y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ku ntwererano isanzwe itangwa.
5 Igihe uhuye n’umuntu ushimishijwe by’ukuri, ushobora kuvuga amagambo nk’aya ngo
◼ “Muri kano gace, twahuye n’abantu bari mu madini atandukanye adafite aho ahuriye n’iryacu. Abantu bagiye banyura mu nzira nyinshi mu gushaka Imana. [Soma Ibyakozwe 17:26, 27.] Nawe waba wemera ko ubusanzwe abantu bakurikiza idini y’ababyeyi babo, aho kwishakira Imana mu buryo bwabo? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyo ni yo ngingo isobanurwa mu gice cya mbere cy’igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu. [Tsindagiriza ingingo iboneka muri paragarafu ya 12 ku ipaji ya 8.] Kwiga byinshi ku bihereranye n’andi madini, bihishurira umuntu byinshi kandi birigisha. Iki gitabo gisobanura inkomoko, imigenzo, n’inyigisho z’amadini y’ibigugu y’isi.” Niba hari igihe gihagije, ereka nyir’inzu urutonde rw’ibice bikigize maze unamwereke ishusho imwe cyangwa ebyiri muri icyo gitabo.
6 Mu gihe tugiye ku nzu n’inzu, tujye twibuka ko dufite ibikoresho bibiri byiza cyane muri iyi si byo gufasha abantu gukura mu buryo bw’umwuka, ari byo Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Nimucyo rero dutume ba nyir’inzu bashimishwa n’ayo magazeti kandi tunayatange uko uburyo bubonetse kose.