Jya Wita ku Bantu Bagaragaje ko Bashimishijwe
1 Mu gihe dutanga amagazeti yacu n’ibindi bitabo bya gitewokarasi, tuba turimo dukwirakwiza hose ubutumwa Yesu Kristo yabwirije. Ku bw’ibyo, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dusubire gusura buri muntu wese wagaragaje ko ashimishijwe.
2 Niba waratsindagirije ingingo runaka yo muri Réveillez-vous! yashimishije nyir’inzu, igihe ugarutse kumusura ganira na we izindi nkuru zo muri iyo ngingo ushingiye ku murongo umwe w’Ibyanditswe wenda no kuri paragarafu imwe cyangwa ebyiri. Niba akomeje kugaragaza ko ashimishijwe, mubwire ko iyo gazeti ishobora kugirira akamaro umuryango wose. Buri nomero iba ikubiyemo ingingo zitandukanye, urugero nko ku bihereranye n’ibidukikije, ibyateza umuntu imbere, guhangana n’ingorane ziriho muri iki gihe, n’ibibazo bireba abakiri bato. Menyesha nyir’inzu ko Réveillez-vous! ishobora kuboneka hakozwe abonema, kandi ko ashobora kubona nomero 24 zayo mu mwaka, cyangwa akabona 12 mu gihe cy’amezi atandatu ku ntwererano y’amafaranga asanzwe atangwa.
3 Byagenda bite se noneho mu gihe nyir’inzu yaba adashimishijwe n’ingingo iyo ari yo yose yo mu igazeti ya Réveillez-vous! yasohotse vuba aha? Aho guhagarika ibiganiro, ushobora kuboneraho uwo mwanya kugira ngo wigishe nyir’inzu kurushaho iby’umurimo w’Abahamya ba Yehova ukoresheje inkuru iboneka ku ipaji ya 185 y’igitabo Kutoa Sababu.
4 Niba ubushize waratanze igazeti y’“Umunara w’Umurinzi” ukoresheje 2 Timoteyo 3:1-5 kandi ukaba waratsindagirije inkuru iri ku ipaji ya 2 y’iyo gazeti, igihe usubiye gusura ushobora kuvuga uti
◼ “Mu kiganiro twagiranye ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’icyo ibintu biba muri iyi si muri iki gihe bisobanura. Abantu benshi bagaragaza ko batakishimiye amahame mbwirizamuco y’Imana agenga imibereho nk’uko aboneka muri Bibiliya. Ibyo byagize ingaruka mu buryo bukomeye ku myifatire abantu bagira ku bandi, nk’uko bigaragazwa n’ibyanditswe muri 2 Timoteyo 3:1-5. Mbese, waba utekereza ko dufite impamvu nziza zo kwiringira imimerere myiza mu gihe kizaza?” Umaze kumureka ngo agire icyo abivugaho, ushobora kwerekeza ibitekerezo bye kuri 2 Petero 3:13. Hanyuma, rambura ku mapaji ya 327-33 y’igitabo Kutoa Sababu, maze utsindagirize ibintu Ubwami buzakorera abantu.
5 Mu gihe usubiye gusura, hari ubwo ushobora kubona ko nyir’inzu adashaka ko muganira ku idini ye, yumva ko ari ikibazo kimureba ku giti cye. Ushobora kugira uti
◼ “Kubera amadini atagira ingano ari mu isi igenda irushaho kwegerana bitewe n’uko ibyo gutwara ibintu n’abantu no gutumanaho bikorwa mu buryo bubangutse, twabishaka tutabishaka, ingaruka z’imyizerere itandukanye zumvikana ku isi hose. Ku bw’ibyo, umuntu agiye asobanukirwa uko undi abona ibintu, byatuma abantu bafite imyizerere itandukanye barushaho kugirana ibiganiro bifite ireme. Byatuma inzangano zishingiye ku myizerere y’amadini zivaho. Wowe urabitekerezaho iki?” Umaze kureka nyir’inzu ngo agire icyo abivugaho, wakwerekeza ibitekerezo bye ku mashakiro y’igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu.
6 Nimucyo rero dukore uko dushoboye kose kugira ngo dusubire gusura abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe n’ukuri, maze tubafashe kugendera mu nzira iyobora mu buzima bw’iteka.—Yoh 4:23, 24.