Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
1 Umutwe uvuga ngo ‘Mube Maso, Mukomere, Mwikomeze,’ ni wo uzasuzumwa muri porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere ryo mu wa 1995. Uwo mutwe ushingiye ku magambo ya Pawulo yavuze atera inkunga abakristo bo mu kinyejana cya mbere, yanditswe mu 1 Abakorinto 16:13.
2 Porogaramu izatangira igaragaza ko tugomba kwisuzuma ubwacu mu buryo bw’umwuka. Gukomeza gushikama mu byo gukiranuka tutajegajega muri iyi ‘minsi y’imperuka’, bisaba gukora isuzuma rihwitse ry’imishyikirano dufitanye na Yehova n’ukuntu duhagaze mu muteguro we wo ku isi (2 Tim 3:1). Tuzibutswa ko Imana yishimira umurimo wacu ukomeye. Dukeneye kwigishwa uko twagaragaza imico ya Gikristo mu buryo bunonosoye, no gukomeza kugira imyifatire y’intangarugero.
3 Kuba tugomba kugira umwete mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, ari nako duharanira kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka no guhabwa inshingano, na byo bizatsindagirizwa. Ibitekerezo by’ingirakamaro byerekana ukuntu abantu umwe umwe no mu miryango bashobora gukomeza kudatezuka kuri porogaramu ya buri gihe yo kwigaburira mu buryo bw’umwuka, bizatangwa muri za disikuru zitandukanye, mu ngero z’ibyerekanwa, no mu biganiro.
4 Ku wa Gatandatu, abashaka kubatizwa bujuje ibisabwa, bazashobora kwaturira mu ruhame ukwitanga kwabo babatizwa mu mazi. Hanyuma ku Cyumweru, tuzishimira twese hamwe kuba duhari kugirango dukurikirane disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ufite Ikihe Gihagararo Imbere y’Imana?”
5 Porogaramu isoza idutera inkunga yo gukomera mu byo twizeye, dukorerana mu mwuka w’urukundo n’amahoro buri gihe. Ikoraniro ry’akarere ni bumwe mu buryo bwihariye Yehova yaringanije bwo kuduha twese umwanya wo ‘guterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza’ (Heb 10:24, 25). Kora gahunda ihamye kugira ngo uzabe uhari maze ukurikirane porogaramu yose y’iyo minsi ibiri.