Garagaza ko Ubitaho Usubira Kubasura
1 Gushaka abantu bashimishijwe ku nzu n’inzu, byerekana icyifuzo ufite cyo guha abandi uburyo bwo kumva ubutumwa bw’Ubwami. Bityo rero, ntiwibagirwe gukurikirana ibitabo watanze muri uku kwezi kwa Kamena, kuko ubwo ari bwo buryo bwiza bwo kugaragaza ko wita ku bandi.
2 Niba warasize igitabo “Ufalme Wako Uje,” ushobora kugerageza guhina ikiganiro cyawe muri ubu buryo bukurikira:
◼ “Ubushize, twaganiriye iby’Ubwami bw’Imana n’ibyo buzadukorera. Vuba aha, ubwo Bwami bugiye guhindura iyi si paradizo. Ubwo tutigeze tubona paradizo, bishobora kutugora kwiyumvisha uko izaba isa. Dore uko ishobora kuzaba imeze. [Ifashishe ishusho iboneka ku ipaji ya 4 n’iya 5.] Paradizo imeze nka hano, isezeranywa muri Bibiliya.” Soma muri Zaburi 72:7. Niba habayeho gushimishwa, jya ku ipaji ya 175, paragarafu ya 3 n’iya 4, hanyuma werekane ibyo tugomba gukora niba twifuza kuzabaho muri Paradizo izaza.
3 Dore igitekerezo wakwifashisha mu gukurikirana itangwa ry’igitabo “Furaha—Namna ya Kuipata”:
◼ “Twese, twakwishimira kugira umunezero. Benshi bumva ko kugira umunezero nyakuri ari ibintu bidashoboka muri iyi si. Wowe ubyumva ute? [Reka asubize.] Bavuga ko umunezero ari imimerere y’ubwenge. Niba ubwenge bwacu bwuzuyemo urukundo dukunda abandi, kubaha Imana, n’ibyiringiro bidashidikanywa by’igihe kizaza, dushobora kugira umunezero nyakuri n’ubwo twaba dufite ibibazo.” Soma muri Zaburi 119:1, 2. Sobanura ko icyigisho cya Bibiliya kitwigisha uburyo bwo gukunda abandi, kugaragariza Imana icyubahiro, no kubona ibyiringiro bihumuriza by’igihe kizaza.
4 Ushobora gukurikirana itangwa ry’igitabo “Amani na Usalama wa Kweli—Wewe Unaweza Kuupataje?” ukoresheje uburyo buhinnye nk’ubu bukurikira:
◼ “Muri iki gihe, abayobozi b’isi bananiwe kuzana amahoro n’umutekano. Yehova Imana ni we wenyine ushobora kubikora. Bibiliya itwereka ibyo tugomba gukora. [Suzuma ibitekerezo biboneka muri paragarafu ya 1 n’iya 2, ku ipaji ya 175, hanyuma usome muri Yesaya 26:4.] Nifuzaga kukwereka uburyo iki gitabo gishobora kugufasha.”
5 Ushobora gukurikirana itangwa ry’agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?” ukoresheje iki gitekerezo:
◼ “Ubushize nagusigiye aka gatabo, kabaza ikibazo cy’ingenzi kivuga ngo, ‘Mbese Imana itwitaho Koko?’ Nyuma yo gusuzuma ibikubiye muri ako gatabo, ni uwuhe mwanzuro wagezeho? [Reka asubize.] Wenda watewe inkunga no gusoma imirongo y’Ibyanditswe isezeranya isi nshya ya paradizo, aho dushobora kuba mu mahoro. [Erekana amashusho aboneka ku ipaji ya 2 n’iya 3, maze werekane bimwe mu bintu bishishikaje by’isi nshya.] Ndumva ndashidikanya ko wowe n’abo ukunda, mwakwifuza kuba mu si imeze nk’iyi. Reba icyo paragarafu ya 16, ku ipaji ya 31 ivuga ku bihereranye na yo.” Soma iyo paragarafu, maze werekane ko gushaka Yehova bisobanura kurushaho kumenya byinshi bimwerekeyeho hamwe n’imigambi ye, binyuriye mu kwiga Ijambo rye, ari ryo Bibiliya.
6 Yehova yatanze urugero rutunganye aba Umwungeri wuje urukundo wita ku ntama ze (Ezek 34:11-14). Imihati ivuye ku mutima ukunze tugira mu kwigana ukuntu atwitaho abigiranye urukundo, iramunezeza, igaragaza urukundo dufite, kandi ihesha abandi imigisha.