ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/96 p. 4
  • Subira Gusura Kugira ngo Ugire Abo Urokora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Subira Gusura Kugira ngo Ugire Abo Urokora
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Ubumenyi Buva Ku Mana Busubiza Ibibazo Byinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Uko twatangiza ibyigisho bya Bibiliya abantu duha amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Cengeza mu Bandi Ibyiringiro by’Ubuzima bw’Iteka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya Muri Gicurasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 6/96 p. 4

Subira Gusura Kugira ngo Ugire Abo Urokora

1 Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Tim 2:4). Ni iki twakora kugira ngo dutange ubufasha? Subira gusura ufite intego yo kwigisha ukuri. Ni iki uzavuga? Ibitekerezo bikurikira bishobora kugufasha.

2 Mu gihe usubiye gusura umuntu wemeye gusigarana igitabo “La paix et la sécurité véritables—comment est-ce possible?” ushobora kwerekeza ku ishusho iri ku ipaji ya 4 maze ukabaza nyir’inzu uti

◼ “Umaze kugenzura mu buryo bwimbitse igitabo nagusigiye hamwe no gutekereza ku bihereranye n’amasezerano y’Imana arebana n’isi izahinduka paradizo, utekereza iki ku bihereranye n’ibyo bintu bihebuje Imana yasezeranije abantu?” Nyuma yo kwemera igisubizo cya nyir’inzu kandi umaze kugira n’icyo ukivugaho mu ncamake, ushobora kwerekeza ibitekerezo kuri paragarafu ya 2 n’iya 3 maze ukamusaba ko mwagenzura impamvu imihati umuntu yagiye akora kugira ngo abone amahoro n’umutekano, hakubiyemo n’iy’amadini, itagize icyo igeraho.

3 Niba warasigiye nyir’inzu igitabo “La vie a bien un but,” ushobora guhina ikiganiro uvuga uti

◼ “Ubwo mperutse hano, twaganiriye ibihereranye n’umugambi w’Imana wo kurema isi nshya y’amahoro. Twagenzuye ukuntu ibyo byiringiro bishobora gutuma ubuzima bwacu bugira intego nyayo n’umumaro. Ubu dushobora kwibaza iki kibazo: ni iki tugomba gukora kugira ngo tube abakwiriye kubona iyo migisha? Ni gute wasubiza icyo kibazo?” Reka asubize. Rambura ku ipaji ya 181 n’iya 182 maze musuzume ibitekerezo bikubiye mu maparagarafu ya 1-3, utsindagiriza ko dukeneye kubaka ukwizera kwacu kugira ngo gukomere binyuriye ku kwiga Ijambo ry’Imana. Sobanura ukuntu ibyo bishobora gukorwa binyuriye mu kungukirwa na porogaramu yacu y’icyigisho cya Bibiliya.

4 Ushobora gukurikirana igitabo watanze “Le futur gouvernement universel—le Royaume de Dieu” ukoresheje ubu buryo bukurikira:

◼ “Ubushize nakubwiye ibihereranye n’isezerano ry’Imana ryo kuvanaho imibabaro n’urugomo ku isi. Utekereza ko Imana izavanaho imiteguro ya kidini n’iya gipolitiki izanira abantu ibyago byinshi muri iki gihe? Yenda wasomye igice cya 11, gifite umutwe uvuga ngo ‘Iherezo ry’Isi Irangwa n’Amacakubiri.’ Nifuzaga gufata iminota mike kugira ngo dusuzumire hamwe imirongo imwe n’imwe yavuzwe muri icyo gice.” Niba uwo muntu ashimishijwe, mushobora gusuzuma iyo mirongo maze mukaganira ku ngingo igaragara ku maparagarafu ya 1-6 ku ipaji ya 175-7.

5 Ushobora gukurikirana igitabo watanze “Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre” uvuga uti

◼ “Nifuje kugaruka kugira ngo nkwereke byinshi bihereranye n’umugambi Imana ifitiye iyi si.” Rambura ku ishusho iri ku ipaji ya 33, soma mu Byahishuwe 21:3, 4, hanyuma usobanure mu magambo ahinnye uburyo Ubwami bw’Imana buzasohoza iryo sezerano. Musabe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi.

6 Wibuke ko intego yo gusubira gusura ari iyo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Igitabo gishya Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, cyagenewe by’umwihariko kuyoborerwamo ibyigisho. Mu gihe ukurikirana ibitabo bimaze igihe watanze maze mu by’ukuri ugatangiza icyigisho, byaba byiza werekeje ibitekerezo kuri icyo gitabo gishya. Tuzagira ibyishimo byinshi mu gihe abo bantu biga bazamenya kwambaza Yehova kugira ngo bakizwe.—Ibyak 2:21.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze