Cengeza mu Bandi Ibyiringiro by’Ubuzima bw’Iteka
1 N’ubwo abantu bashatse icyatuma badasaza vuba maze bakunguruza igihe ubuzima bwabo bumara, na n’ubu baracyasaza kandi bagapfa nta kabuza. Mbega ukuntu dushimira ku bwo kuba Bibiliya isobanura impamvu abantu basaza kandi bagapfa, hamwe n’ukuntu ubusembwa buterwa no gusaza buzagenda buvanwaho maze n’urupfu rukazavanwaho. Uko kuri, kwerekanwa mu buryo bwemeza mu gitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Icyo gitabo gisubiza mu buryo bwumvikana ibibazo bishobera abantu, ku bihereranye n’ubuzima hamwe n’urupfu, kikerekeza umusomyi ku gihe Paradizo izaba yongeye gushyirwaho.
2 Muri Werurwe tuzatanga igitabo Ubumenyi, dufite intego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo (Mat 28:19, 20). Hanyuma, tuzasubira gusura abantu bose bagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami. Muri ubwo buryo, dushobora gucengeza mu bandi ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Tito 1:2, NW). Kugira ngo muzabigereho, mushobora kubona ko ibitekerezo bikurikira ari ingirakamaro.
3 Mu gihe usuye umuntu ku ncuro ya mbere, ushobora kubaza iki kibazo:
◼ “Mbese, wigeze wibaza impamvu abantu bifuza kubaho igihe kirekire? [Reka asubize.] Ababuda, Abahindu, Abakristo, Abayisilamu n’abandi, bose biringira ko nyuma y’urupfu hari ubuzima.” Rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 6, gifite umutwe uvuga ngo “Ni Kuki Dusaza Kandi Tugapfa?,” hanyuma usome paragarafu ya 3. Tekereza ku mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe. Erekeza ku bibazo bibiri biri ku mpera za paragarafu, maze ubaze nyir’inzu niba ashaka kwibonera ibisubizo. Niba abyifuza, komeza usuzume paragarafu nke zikurikira. Erega ubwo icyigisho kikaba kiratangiye! Niba atabyifuza, muhe icyo gitabo kugira ngo azacyisomere, kandi ukore gahunda yo kuzagaruka kumusura, bikaba byaba byiza ugarutse nyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri kugira ngo musuzume ibyo bisubizo.
4 Mu gihe ukurikirana umuntu wakiriye igitabo “Ubumenyi,” ushobora kuvuga uti
◼ “Nari ngarutse kugira ngo dusuzume bya bibazo bibiri twasize tudasubije bihereranye n’urupfu.” Ibutsa nyir’inzu ibyo bibazo. Hanyuma musuzume iyo ngingo mu gice cya 6, ku gatwe kavuga ngo “Akagambane Kabi.” Ukurikije imimerere, ushobora kureba niba wakomeza icyigisho cyangwa niba wakoresha ikibazo cya nyuma kiri mu mpera za paragarafu ya 7, kugira ngo ushyireho urufatiro rw’ikiganiro kizakurikiraho. Kora gahunda zihamye zo kuzagaruka kumusura. Ha nyir’inzu urupapuro rwo gutumiriraho niba ruhari, kandi umusobanurire mu magambo ahinnye ukuntu amateraniro y’itorero akorwa. Mutumire ubigiranye igishyuhirane, kugira ngo azaterane.
5 Haba mu murimo wo ku nzu n’inzu cyangwa mu murimo wo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, ushobora gutangiza ikiganiro uvuga uti
◼ “Mbese, waba warigeze wibaza icyo igihe kizaza kiduhishiye hamwe n’icyo gihishiye isi? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga uko igihe kizaza kizaba kimeze, mu ijambo rimwe—ari ryo Paradizo! Isobanura ko mu itangiriro, Imana yahinduye agace k’isi paradizo nziza cyane, ikahashyira umugabo n’umugore yari yaremye. Bagombaga gutura isi yose, bakagenda bayihindura paradizo. Irebere aya magambo agaragaza uko igomba kuba yari imeze.” Rambura igitabo Ubumenyi ku ipaji ya 8, hanyuma usome paragarafu ya 9, munsi y’agatwe kavuga ngo “Ubuzima Muri Paradizo.” Hanyuma, gira icyo uvuga ku ngingo ziri muri paragarafu ya 10, kandi usome umurongo w’Ibyanditswe wavuzwe, wo muri Yesaya 55:10, 11. Musabe ko mwakomereza ikiganiro ku bihereranye n’ukuntu ubuzima muri paradizo izaba yongeye gushyirwaho buzaba bumeze, maze musuzumire hamwe paragarafu ya 11-16. Cyangwa utange icyo gitabo ku mpano isanzwe igitangwaho maze utere uwo muntu inkunga yo kugisoma ubwe, kandi mukore gahunda yo kuzongera guhura no kukiganiraho.
6 Niba icyigisho kitaratangijwe ku ncuro ya mbere, ushobora kugerageza kugitangiza mu gihe usubiye gusura, uvuga uti
◼ “Nk’uko twabivuze mu kiganiro twagiranye ubushize, Imana ifite umugambi w’uko isi yose uko yakabaye yahindurwa paradizo. Ibyo bibyutsa ikibazo kibaza kiti ‘Paradizo izaba imeze ite?’ ” Rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 1, hanyuma mwige paragarafu ya 11-16, ku gatwe kavuga ngo “Ubuzima Muri Paradizo Izaba Yongeye Gushyirwaho.” Hanyuma, werekane ishusho iri ku ipaji ya 4-5, maze ubaze uwo muntu niba yakwishimira kuba muri iyo mimerere myiza cyane. Noneho, usome interuro ya mbere ya paragarafu ya 17, ku ipaji ya 10. Ukurikije imimerere, reba niba wakomeza icyigisho, cyangwa niba wavuga ko nugaruka ubutaha uzasobanura icyo umuntu asabwa kugira ngo azabe muri iyo Paradizo izaba yongeye gushyirwaho. Musigire urupapuro rukoreshwa mu gutumira niba ruhari, umusobanurire gahunda y’amateraniro, kandi umutumire ubigiranye igishyuhirane kugira ngo azaterane ku Nzu y’Ubwami.
7 Igitabo Ubumenyi, ni igikoresho cyiza cyane cyo gukoresha mu guhishurira abandi “ubuzima bw’iteka” bwasezeranyijwe n’Imana. Kuba uyoborera abantu ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, bishobora kubacengezamo ibyo byiringiro bikomeye byahumetswe n’Imana “idashobora kubeshya.”