Kwitegura—Urufunguzo rwo Kugira Ingaruka Nziza
1 Kwitegura mbere y’uko tujya gukora umurimo bizadufasha gutsinda kujijinganya uko ari ko kose umuntu ashobora kugira mu murimo wo mu murima. Mu gihe uzaba uri hafi kugera ku nzu, uzaba uzi ibyo ushaka kubwira ba nyir’inzu. Ntugomba guterwa ubwoba n’ibibazo ushobora guhura na byo. Mu gihe uzaba uvuye mu murimo usubiye imuhira, uzumve utewe inkunga, uzi ko wakoze imihati myinshi mu murimo. Ni koko, gutegura neza ni urufunguzo rwo gutyaza ubushobozi bwacu bwo kubwiriza no kwigisha.
2 Pawulo yatsindagirije ibihereranye no kwitegura adutera inkunga yo ‘gukweta inkweto ari zo butumwa bwiza bw’amahoro’ (Ef 6:15). Ibyo bikubiyemo gutegura ubwenge bwacu n’imitima, hamwe no kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere no kugira umutima ukunze. Mu gihe twiteguye kugeza ukuri ku bandi, umurimo wacu uzagororerwa imbuto z’Ubwami, bityo bitume tugira ibyishimo.—Ibyak 20:35.
3 Uburyo bwo Kwitegura Mbere yo Kujya Gukora Umurimo wo Kubwiriza: Tugomba gutoranya uburyo bwo gutangiza ibiganiro twumva butunyuze, wenda buvuye mu bwatanzwe mu gitabo Raisonner, cyangwa ububoneka ku ipaji ya nyuma y’Umurimo Wacu w’Ubwami. Tekereza ubigiranye ubwitonzi ku murongo w’Ibyanditswe uteganya gukoresha, ugena amagambo cyangwa interuro uri butsindagirize kugira ngo wumvikanishe igitekerezo cy’ingenzi. Nta mpamvu yatuma dufata mu mutwe uburyo bwo gutangiza ibiganiro; ibiri amambu, byarushaho kuba byiza cyane uzirikanye igitekerezo gikubiyemo, ukagishyira mu magambo yawe bwite, kandi ukakivuga mu buryo utekereza ko buri bushishikaze uguteze amatwi.
4 Suzuma igitabo uteganya gutanga, hanyuma ukuremo ingingo ishimishije uri bukoreshe mu biganiro. Toranya ikintu wumva kiri bushimishe abantu bo mu ifasi yawe. Tekereza ukuntu ushobora guhindura uburyo utangiza ibiganiro ku bantu banyuranye—umugabo, umugore, umusaza, cyangwa umuntu ukuri muto.
5 Mbese, waba waragerageje gukora imyitozo? Icarana n’abagize umuryango cyangwa abandi babwiriza kugira ngo muganire ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bushobora kugira ingaruka nziza, hanyuma mubusubiremo mu ijwi riranguruye kugira ngo bose babizirikane. Gerageza kwigana imimerere nyayo iriho hamwe n’imbogamirabiganiro ushobora guhura na yo mu ifasi. Iyo myitozo izatuma ugira amajyambere mu kuvuga udategwa, izatuma urushaho kugira ingaruka nziza mu [murimo] wo kubwiriza, kandi itume utisuzugura.
6 Uretse gutegura no kwitoza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro, nanone wagombye kwibaza uti ‘mbese, imyambaro nteganya kwambara ikwiranye n’umurimo? Mbese, mfite ibyo nkeneye mu isakoshi yanjye nshyiramo ibitabo, hakubiyemo n’igitabo nteganya gukoresha? Mbese, imeze neza? Mbese, mfite igitabo cyanjye Raisonner, inkuru z’Ubwami, urupapuro rwuzuzwaho raporo yo ku nzu n’inzu, n’ikaramu y’igiti?’ Gukora gahunda mu bwitonzi mbere y’igihe, bizatuma uwo munsi w’umurimo ugira ingaruka nziza kurushaho.
7 Mu gihe tumaze gukora uko dushoboye kose mu myiteguro yacu, twagombye gusenga dusaba Yehova umwuka we kugira ngo udufashe kugira ingaruka nziza (1 Yoh 5:14, 15). Kwitegura tubigiranye ubwitonzi, bizatuma tubonera ibyishimo byinshi mu murimo dukora, mu gihe ‘dusohoza umurimo wacu.’—2 Tim 4:5.