Uburyo bwo Kunoza Umurimo Wacu wo Kubwiriza Ubwami
1 Muri iki gihe, umurimo wacu wo kubwiriza urihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose. Kubaho kw’abantu cyangwa kurimbuka kwabo bishingiye k’ukuntu bitabira ubutumwa bwiza (1 Pet 4:5, 6, 17; Ibyah 14:6, 7). Ku bw’iyo mpamvu, tugomba guhora dushaka uburyo bwo kunoza umurimo wacu wo kubwiriza Ubwami. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo kuwunoza?
2 Tegura Neza: Wifashishije Umurimo Wacu w’Ubwami uherutse gusohoka, ujye utoranya uburyo bwo gutangiza ibiganiro wumva ko bwareshya abantu benshi cyane bo mu ifasi yanyu. Ni iby’ingenzi guhuza ibyo uvuga n’imimerere y’aho hantu. Cyangwa se ushobora guhitamo gutegura uburyo bwawe bwite bwo gutangiza ibiganiro, wifashishije ibitekerezo n’imirongo y’Ibyanditswe wabonye ko igira ingaruka nziza. Uzakenera uburyo bwo gutangiza ibiganiro bubyutsa ugushimishwa. (Reba igitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 9-15.) Wenda urateganya kubaza ikibazo gishishikaza ibitekerezo, cyangwa gusaba nyir’inzu kugira icyo avuga ku bihereranye n’amakuru runaka ashimishije y’ibyabereye muri ako karere. Mu gihe utekereje uburyo bwawe bwite bwo gutangiza ibiganiro, bwitoze ufatanije n’umwe mu bagize umuryango cyangwa undi mubwiriza ushobora kukungura ibitekerezo kugira ngo ubone uko ubunonosora.
3 Ganira n’Abantu: Intego yacu ni iyo gusohoza ubutumwa bw’ingenzi. Ibyo bishobora gukorwa binyuriye mu kugirana n’umuntu uduteze amatwi ikiganiro cy’ingirakamaro. Niba nyir’inzu abyukije imbogamirabiganiro cyangwa agatanga igitekerezo, tegera amatwi ibyo avuga witonze. Ibitekerezo bye bizagufasha gutanga igisubizo gihuje n’Ibyanditswe ku bihereranye n’ibyiringiro ufite (1 Pet 3:15). Niba ibyo bitekerezo bye bidahuje na Bibiliya, ushobora mu buryo bw’amakenga, kuvuga uti “abantu benshi babyumva batyo. Ariko, hano hari ubundi buryo bwo kubona ibyo bintu.” Hanyuma, soma umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye, maze ureke agire icyo abivugaho.
4 Jya Ugira Porogaramu Ihuje n’Imimerere: Nudashobora kuganira n’abantu, ibyo kuba wateguye neza bizagira agaciro gake. Muri iki gihe, ni ibisanzwe gusanga abantu bake gusa ari bo bari imuhira mu gihe tubasuye. Niba ari uko biri no mu ifasi yanyu, ujye ugerageza kugira icyo uhindura kuri porogaramu yawe ku buryo ushobora kubwiriza ku nzu n’inzu mu gihe abantu benshi baba bari imuhira. Ushobora gusanga igihe cyiza kurushaho cyo gusura bamwe na bamwe, ari icyo mu mpera z’ibyumweru; abandi bo bakaba bashobora kurushaho kuboneka mu cyumweru hagati, ariko nanone mu masaha ya mbere y’ikigoroba. Mu tundi turere, ababwiriza basanga ibikwiriye kurushaho ari ugutanga ubuhamya ku minsi mikuru ya kidini y’isi, kubera ko ari cyo gihe basanga abantu benshi imuhira. Muri rusange, abantu baba bari mu mimerere irangwamo ubwisanzure, bityo muri ibyo bihe bakaba biteguye kwitabira ibiganiro kurushaho. Byaba byiza uhuje uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro n’icyo gihe, hanyuma ukaza guhuza ibyo uvuga n’umutwe ushingiye ku Byanditswe.
5 Sesengura Uburyo Wakoresheje mu Gutanga Ubuhamya: Nyuma yo kuva kuri buri rugo, ibaze uti ‘mbese, nageze ku mutima wa nyir’inzu? Mbese, natumye agira icyo avuga kandi ntegera amatwi ibyo yagiye avuga? Mbese, nagiye nsubiza mu buryo bw’amakenga? Mbese, nakoresheje uburyo bwiza bwo gutangiza ibiganiro mpuje n’imimerere?’ Kubwirizanya n’umubwiriza umenyereye, cyangwa kubwirizanya kenshi n’umupayiniya hamwe no gutegera amatwi witonze uburyo bwe bwo gutanga ubuhamya ugambiriye kunoza umurimo wawe, bishobora kukugirira umumaro.
6 Niba uri umuhanga mu murimo wawe, uzashobora kugeza ku bandi ukuri k’Ubwami kuzatuma ‘wikizanya n’abakumva.’—1 Tim 4:16; Imig 22:29.