Tumira Buri Muntu Wese Ufite Inyota
1 Nk’uko byahanuwe n’umuhanuzi Amosi, umuryango wa kimuntu muri iki gihe ntufite ‘inyota yo gushaka amazi, ahubwo ni iyo kumva amagambo y’Uwiteka’ (Amosi 8:11). Kugira ngo dufashe abantu bari muri iyo mimerere yo kugira inyota mu buryo bw’umwuka, tubabwira ibihereranye n’ibyo Imana yateganyije kugira ngo ivane abantu bumvira mu bubata bw’icyaha n’urupfu, ibyo bikaba bivugwa mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe ko ari “uruzi rw’amazi y’ubugingo.” Dufite igikundiro cyo gutumira buri muntu wese ufite inyota y’ibyo gukiranuka, kugira ngo “ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyah 22:1, 17). Ni gute dushobora kubigenza dutyo muri Gashyantare? Tuzabikora duha abantu bashimishijwe by’ukuri igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! Wenda wakwifuza kugerageza ubu buryo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro:
2 Kubera ko abantu benshi bahangayikishijwe n’ibihereranye n’ibibazo by’indwara, ushobora kubona ko ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bwagira ingaruka nziza:
◼ “Hari benshi bahangayikishijwe n’ibihereranye n’izamuka ry’ibiciro byo kwivuza. Wenda waba warigeze kugira icyo utekereza kuri ibyo. [Reka asubize]. Mbese, haba hariho umuti urambye w’icyo kibazo? [Tegereza igisubizo.] Hano hari ibyiringiro bitangaje.” Soma mu Byahishuwe 22:1, 2. Hanyuma, rambura igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe ku ishusho iri ku ipaji ya 308-309, maze ukoreshe paragarafu ya 22 iri ku ipaji ya 311 kugira ngo usobanure icyo iyo shusho ishaka kuvuga. Soza uvuga uti “iki gitabo kigira icyo kivuga kuri buri murongo wo mu Byahishuwe.” Niba nyir’inzu agaragaje ko ashimishijwe by’ukuri, tanga icyo gitabo ku mpano yagenwe. Kora gahunda zo gusubira kumusura.
3 Mu gihe usubiye gusura, ushobora gusubukura ikiganiro cyawe uvuga uti
◼ “Igihe nari ndi hano ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’umuti urambye w’ibibazo by’uburwayi. Mbese, utekereza ko hari igihe hazaba hatakiriho umuntu urwaye? [Reka asubize.] Reba aya magambo ashishikaje.” Soma muri Yesaya 33:24. Hanyuma, rambura ku isomo rya 5 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kandi ugire icyo uvuga kuri paragarafu ya 5-6, ubaza ibibazo bijyanirana na zo, biri mu ntangiriro y’isomo, kandi urebe imirongo mike mu yavuzwe. Vuga ko ivanwaho ry’indwara n’urupfu, ari kimwe mu bigize isohozwa ry’umugambi wa mbere w’Imana ifitiye isi. Kora gahunda yo gusubira gusura kugira ngo ugire icyo uvuga kuri paragarafu ya 1-4 na paragarafu ya 7 ziri muri iryo somo.
4 Niba hari inkuru ya vuba aha ihereranye n’abantu bapfa bakenyutse, ibyo bikaba biri mu mitwe y’abantu, ushobora kugerageza ubu buryo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro:
◼ “Ushobora kuba warumvise ibihereranye [vuga inkuru nshyashya]. Iyo abantu bapfuye amanzaganya, hari benshi bibaza niba hari ihumure rishobora guhabwa imiryango y’abatakaje abo bantu. Ubitekerezaho iki?” Reka asubize. Hanyuma, rambura ku ipaji ya 299 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, maze werekane ishusho igaragaza umuzuko. Komeza uvuga uti “abantu benshi batangazwa no kumenya ko abantu b’abakiranutsi n’abakiranirwa bazagarurirwa ubuzima muri Paradizo ku isi. [Soma mu Byakozwe 24:15 nk’uko handukuwe muri paragarafu ya 9 ku ipaji ya 297, hanyuma utange ibisobanuro biboneka muri paragarafu ya 10.] Iki gitabo gitanga ibindi bisobanuro byinshi birambuye kandi bishimishije ku bihereranye n’umugambi w’Imana w’igihe kizaza. Niba ushaka byinshi kurushaho ku bihereranye na wo, iyi kopi ishobora kuba iyawe.” Kora gahunda yo gusubira kumusura, wandika ibintu by’ingenzi byamushimishije kandi bikanamushishikaza.
5 Mu gihe usubiye gusura, huza uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro na nyir’inzu. Wenda ushobora kuvuga uti
◼ “Igihe twavuganaga ubushize, nishimiye igitekerezo watanze gihereranye n’umugambi Imana ifitiye isi. [Icyo gitekerezo gisubiremo.] Nabonye igitabo ntekereza ko kizagushimisha.” Rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, ku ipaji ya 5. Soma kandi ugire icyo uvuga kuri za paragarafu nyinshi uko bishoboka kose, uko nyir’inzu agenda agaragaza ugushimishwa. Nyuma yo kugena igihe cyo gusubira gusura nyir’inzu kugira ngo ukomeze iryo somo, muhe urupapuro rukoreshwa mu gutumira, rugaragaza ibihe amateraniro y’itorero aberaho niba urufite. Sobanura ibihereranye n’Iteraniro ry’Abantu Bose, kandi umutumire kugira ngo azaterane.
6 Niba uhisemo uburyo bworohejwe bwo gutangiza ibiganiro bukoreshwa mu gutanga inkuru y’Ubwami, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Nishimiye kuguha iyi nkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?” Yihereze nyir’inzu, kandi umusabe kugukurikira uko ugenda usoma paragarafu ya mbere. Reka asubize ikibazo kibazwa mu nteruro ya nyuma. Soma paragarafu ya kabiri, hanyuma urambure ku ishusho iri ku ipaji ya 299 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Komeza uvuga uti “iki gitabo gitanga ibisobanuro byinshi birambuye ku bihereranye n’umuzuko hamwe n’andi masezerano atangaje ya Bibiliya arebana n’igihe kizaza. Niba wifuza kuzagisoma, ushobora kwakira iyi kopi ku mafaranga 500.” Kora gahunda yo gusubira kumusura.
7 Gutumira abandi mu buryo bushishikaza, bishobora gutuma baza ku mazi y’ubuzima, ayo Yehova atanga muri iki gihe. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tubwire buri wese ufite inyota tuti “ngwino!”—Ibyak 22:17.