ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/98 p. 8
  • Ndifuza Gutangiza Icyigisho cya Bibiliya!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ndifuza Gutangiza Icyigisho cya Bibiliya!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Hakenewe Ibyigisho bya Bibiliya Byinshi Kurushaho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Gutangiza Ibyigisho mu Gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Icyo Bibiliya yigisha—Igitabo cy’ibanze cyo kuyoboreramo ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 11/98 p. 8

Ndifuza Gutangiza Icyigisho cya Bibiliya!

1 Abenshi muri twe bagaragaje icyifuzo cyo kugira icyigisho cya Bibiliya, kandi ibyo bifite ishingiro. Mu murimo wo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya, ni ho tugera ku ntego yacu yo guhindura abantu abigishwa bashya (Mat 28:19, 20). Nyamara kandi, abenshi muri twe bamaze amezi, wenda n’imyaka, batarabona ibyishimo byihariye bibonerwa mu kwigisha umuntu ukuri. Ni iki dushobora gukora ku bihereranye n’ibyo muri uku kwezi k’Ugushyingo? Kubera ko igitabo Ubumenyi ari cyo gitangwa muri uku kwezi, dushobora gushyiraho imihati yihariye kugira ngo tugikoreshe mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bishya.

2 Teganya Impera y’Icyumweru Imwe Cyangwa Nyinshi: Turatera buri wese inkunga yo guteganya igihe muri uku kwezi kugira ngo yibande ku gutangiza icyigisho cya Bibiliya gishya. Abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, bagomba guteganya impera y’icyumweru imwe (cyangwa nyinshi) kugira ngo zikoreshwe cyane cyane ku bw’iyo ntego yo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, hanyuma bagakora gahunda yo gukomeza gushyiraho imihati mu murimo wo gusubira gusura bifatanyirije hamwe mu matsinda yabo.

3 Jya witwaza impapuro wanditseho abo ugomba gusubira gusura, muri ayo materaniro y’umurimo. Hanyuma, usubire gusura abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe, abafashe ibitabo, cyangwa abateranye amateraniro. Igihe cyose usubiye gusura, genda ufite intego yihariye yo gutangiza icyigisho.

4 Erekana Uburyo bwo Kuyobora Icyigisho cya Bibiliya: Mu materaniro y’umurimo yatoranyijwe, hagomba gutangwa icyerekanwa giteguwe neza, kigaragaza ukuntu umuntu yatangiza icyigisho cya Bibiliya mu gihe cyo gusubira gusura. Ushobora kuvuga uti “abantu benshi batunze Bibiliya, ariko ntibazi ko ikubiyemo ibisubizo by’ibibazo bikomeye twese duhangana na byo mu buzima. [Erekana ingingo z’ibikubiye mu gitabo Ubumenyi, maze usome imitwe y’igice cya 3, 5, 6, 8 n’icya 9.] Wifashishije iki gitabo cy’imfashanyigisho mu isaha imwe cyangwa irenga mu cyumweru, ushobora kuronka ubumenyi bw’ibanze bwa Bibiliya mu gihe cy’amezi make gusa. Niba wifuza guhitamo umwe muri iyi mitwe y’ibiganiro, nakwishimira kukwereka ukuntu iyo gahunda ikorwa.” Niba uwo muntu ajijinganya kwiga bitewe n’uko gahunda ye icucitse, musobanurire ko tunafite gahunda yo kwiga igizwe n’ibyiciro bihinnye. Mwereke agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, kandi umusabe ko mwakwigana isomo umwanya muto, mu gihe cy’iminota 15 kugeza kuri 30.

5 Twese nidushyiraho imihati kugira ngo dutangize ibyigisho kandi tugasenga dusaba ko Yehova yaha imigisha imihati yacu, tuzagira ibyigisho bishya rwose (1 Yoh 5:14, 15)! Niba wifuza kuyobora icyigisho cya Bibiliya, ubu bushobora kuba ari bwo buryo ubonye bwo kugitangiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze