Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni ubuhe buryo bwiza bwo gutanga impano zo kugoboka abavandimwe bo mu bindi bihugu bakeneye ubufasha?
Rimwe na rimwe, tujya twumva ibihereranye n’abavandimwe bo mu bindi bihugu baba bakeneye ubufasha bitewe n’ibitotezo, impanuka kamere cyangwa indi mimerere igoye. Abavandimwe bamwe na bamwe bagiye bashishikarira kohereza amafaranga ku biro by’amashami yo muri ibyo bihugu, bagasaba ko ayo mafaranga yakoreshwa mu gufasha abantu bamwe na bamwe, itorero iri n’iri cyangwa umushinga uyu n’uyu w’ubwubatsi.—2 Kor 8:1-4. N’ubwo utanga impano aba akwiriye gushimirwa ko ahangayikira bagenzi be bahuje ukwizera abigiranye urukundo, akenshi hari ibintu biba bikenewe kandi byihutirwa cyane kurusha ibyo aba yatekereje. Rimwe na rimwe, hari igihe ubwo bufasha buhagera ikibazo cyaramaze gukemurwa. Icyakora dushobora kwiringira ko igihe impano zohererejwe ibiro by’ishami zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, Ikigega Kigenewe Amazu y’Ubwami cyangwa kugoboka abahuye n’impanuka kamere, izo mpano zikoreshwa icyo uwazitanze yavuze.
Abavandimwe bakora ku mashami bose bahawe amabwiriza asobanutse neza yo guhita batabara igihe habaye ingorane zitunguranye. Igihe cyose ibyo bibaye, ibiro by’ishami bimenyesha Inteko Nyobozi uko ibintu byagenze. Mu gihe hakenewe ubufasha bw’inyongera, Inteko Nyobozi ishobora gusaba amashami ahana imbibi n’iryo gutanga ubufasha, cyangwa se ibiro bikuru ubwabyo bigahita byohereza amafaranga.—2 Kor 8:14, 15.
Ku bw’ibyo rero, impano zose utanga zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, imishinga y’ubwubatsi mu bindi bihugu cyangwa se gutabara abahuye n’impanuka kamere, zigomba koherezwa ku biro by’ishami byo mu gihugu utuyemo, waba uzinyujije mu itorero cyangwa se ukazijyanirayo. Ni muri ubwo buryo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yita ku byo abavandimwe bo ku isi yose bakeneye binyuriye kuri gahunda yo mu rwego rw’umuteguro yashyizweho n’Inteko Nyobozi, bityo byose bigakorwa kuri gahunda.—Mat 24:45-47; 1 Kor 14:33, 40.