Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2010
1. (a) Imitwe ya za porogaramu z’umunsi w’ikoraniro ryihariye zo mu myaka yashize yari ishingiye ku yihe mirongo y’Ibyanditswe? (b) Ese haba hari ibintu byihariye wumviye muri za porogaramu z’umunsi w’ikoraniro ryihariye zo mu myaka yashize, bikagufasha mu murimo wawe wo kubwiriza?
1 Imwe mu mitwe ya za porogaramu z’umunsi w’ikoraniro ryihariye zo mu myaka yashize yagira iti “‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,’ ‘Mushikame’ mugize umukumbi umwe, Jya ukomeza ‘guhamya ukuri,’” n’undi ugira uti “Yehova ‘ni umubumbyi wacu, natwe turi ibumba’” (Fili 1:9, 10, 27; Yoh 18:37; Yes 64:7). None se, waba utegerezanyije amatsiko kuzifatanya mu ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2010? Iryo koraniro rizaba rifite umutwe uvuga ngo “‘Igihe gisigaye kiragabanutse.’” Uwo mutwe ushingiye mu 1 Abakorinto 7:29.
2. Ni iki cyatuma murushaho gushishikarira iri koraniro?
2 Itorero ryanyu nirimara gutangarizwa itariki ikoraniro muzifatanyamo rizabera, muzashishikarire kuganira kuri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye. Hari ababyeyi bafasha abana babo gutegerezanya amatsiko ikoraniro, bandika kuri kalendari itariki rizaberaho, bagakora n’urutonde rw’ibyo buri wese azakenera kujyana mu ikoraniro, barangiza bakagenda babara iminsi isigaye ngo iryo koraniro ribe. Muri gahunda yanyu y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, mushobora gusubiramo ibintu mwanditse byo muri za porogaramu z’umunsi w’ikoraniro ryihariye zo mu myaka yashize. Nanone gusuzuma ibikubiye mu gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ku ipaji ya 13-16, bishobora kubafasha gutegurira imitima yanyu kuzifatanya muri iryo koraniro, kandi mwebwe n’imiryango yanyu bikabafasha ‘kwitondera uko mwumva.’—Luka 8:18.
3. Ni gute twakungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibizavugirwa mu ikoraniro?
3 Jya ushyira mu bikorwa ibyo wize: Incuro nyinshi iyo ikoraniro rirangiye dukunze kumva abantu bavuga bati “yewe iri koraniro ryari ryiza pe!” Ibyo buri gihe biba ari ukuri, kuko ikoraniro riba ari kimwe mu bintu bikungahaye Yehova aduteganyiriza (Imig 10:22). Kugira ngo ibyavugiwe mu ikoraniro bikugirire akamaro, ugomba kubitekerezaho kandi ukabizirikana (Luka 8:15). Igihe muzaba musubiye iwanyu ikoraniro rimaze kurangira, muzaganire n’abagize imiryango yanyu cyangwa abo mwazanye mu modoka, muganira ku byavugiwe mu ikoraniro. Muzabwirane intego zanyu n’ibitekerezo bizabafasha mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bizatuma mukomeza kungukirwa n’ibyavugiwe mu ikoraniro, kabone n’iyo haba hashize igihe kinini ribaye.—Yak 1:25.
4. Kuki iryo koraniro rizatugirira akamaro?
4 Iyo tubonye impano ihuje neza neza n’ibyo twari dukeneye, twumva twishimye. Dutegerezanyije amatsiko ibyo Yehova aduteganyirije muri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye. Dushobora kwiringira ko bizatugirira umumaro mu buryo bwose. Twiringiye ko muri iryo koraniro tuzahabonera impano nziza Data wo mu ijuru Yehova azaduha, binyuze ku nkunga n’imyitozo izadufasha gusohoza umurimo yadushinze.—2 Tim 4:2; Yak 1:17.
[Ibibazo]