“Ibyokurya mu gihe gikwiriye”
1. Porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye riherutse kuba yagufashije ite?
1 Iyo ikoraniro ryihariye rirangiye, incuro nyinshi turavuga tuti “ibi ni byo twari dukeneye rwose!” Hari umugenzuzi w’akarere wavuze ko igihe bamwe mu bantu bo mu karere asura bari bamaze kwifatanya mu ikoraniro, bagaragaje ko bifuza kongera igihe bamaraga mu murimo. Hari umugenzuzi usura amatorero wagize ati “ryadufashije kongera gusuzuma imyanzuro dufata tuzirikana neza igihe tugezemo.” Hari undi wagize ati “Ababwiriza benshi bavuze ko iryo koraniro ryabakanguriye kongera kureba niba bibanda ku murimo wo kubwiriza, kuko ari wo w’ingenzi cyane kurusha ibindi byose.” Ikoraniro ryihariye ryagufashije rite?
2. Ni iki kizasuzumwa mu ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo utaha?
2 Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo utaha na ryo rizaba rihuje n’ibyo dukeneye. Rizaba rifite umutwe uvuga ngo ‘Hungira kuri Yehova,’ ushingiye muri Zaburi ya 118:8, 9. Dore zimwe muri disikuru zizatangwa: “Uko Yehova atubera igihome mu gihe cy’amakuba,” “Jya ufasha abandi guhungira mu mababa ya Yehova,” “Jya wigana Yehova, ubere abandi ubuhungiro,” “Rubyiruko, mujye mwizera Yehova” n’indi ivuga ngo “Paradizo yo mu buryo bw’umwuka ni ubuhungiro Yehova yaduteganyirije.”
3. Twakungukirwa dute mu buryo bwuzuye no kwifatanya mu ikoraniro?
3 Uko wakungukirwa n’iryo koraniro: Nimumara gutangarizwa itariki ikoraniro rizaberaho, uzitegure neza kugira ngo uzaryifatanyemo kandi utumire abigishwa ba Bibiliya baze kwifatanya nawe. Kugira ngo ‘twere imbuto twihanganye’ tugomba kuzirikana ibyo twumva (Luka 8:15). Uzatege amatwi witonze, wandike zimwe mu ngingo z’ingenzi hamwe n’amabwiriza uteganya gushyira mu bikorwa mu mibereho yawe no mu murimo wo kubwiriza. Iryo koraniro nirirangira, uzashake akanya kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe muganire ku byavugiwemo, kandi musuzume uko mwabishyira mu bikorwa.
4. Kuki twagombye gutegerezanya amatsiko ikoraniro ryihariye ryegereje?
4 Kimwe n’amafunguro aryoshye kandi yuzuye intungamubiri, ikoraniro ryihariye ry’ubutaha ryateguranywe urukundo n’ubwitonzi. Yehova azabahe imigisha mu mihati muzashyiraho kugira ngo mwifatanye muri iryo koraniro, no kugira ngo mwungukirwe n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka twateganyirijwe bizaba bije “mu gihe gikwiriye.”—Mat 24:45.