Ijambo ry’Imana rifite imbaraga
1. Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2014 rizaba rifite umutwe uvuga ngo iki?
1 Bibiliya itandukanye n’ikindi gitabo cyose cyanditswe n’abantu badatunganye kuko ifite imbaraga zo gutuma duhinduka, tugahuza ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu n’ibyo Yehova ashaka. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga mu rugero rungana iki? Twakwifashisha dute imbaraga zaryo mu buryo bwuzuye mu mibereho yacu? Ni mu buhe buryo twarushaho kurikoresha neza kugira ngo dufashe abandi? Twiringiye ko abantu bose bazaterwa inkunga mu buryo bw’umwuka igihe izo ngingo zizaba zisuzumwa mu ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2014. Rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana rifite imbaraga,” ushingiye mu Baheburayo 4:12.
2. Ni ibihe bibazo tuzabonera ibisubizo?
2 Uzagerageze gushaka ibisubizo by’ibi bibazo: Mu gihe uzaba uteranye, uzandike ibisubizo by’ibibazo bikurikira:
• Kuki tugomba kwiringira Ijambo rya Yehova (Zab 29:4)?
• Ni mu buhe buryo twakwibonera imbaraga z’Ijambo ry’Imana mu mibereho yacu (Zab 34:8)?
• Ni mu buhe buryo twakoresha imbaraga z’Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza (2 Tim 3:16, 17)?
• Twakwirinda dute imbaraga zishukana z’isi ya Satani (1 Yoh 5:19)?
• Ni mu buhe buryo abakiri bato bagira icyo bageraho mu buryo bw’umwuka (Yer 17:7)?
• Ni mu buhe buryo twagira imbaraga nubwo twaba dufite intege nke (2 Kor 12:10)?
• Ni iki cyadufasha guhinduka niyo twaba dufite imyifatire mibi n’ingeso byashinze imizi (Efe 4:23)?
3. Uretse gutega amatwi, ni iki kindi twakora kugira ngo twungukirwe n’ikoraniro ryihariye?
3 Mbega ukuntu tuzishimira kumva ibyo bintu by’ingenzi! Nanone kandi, muri iri koraniro ryihariye, tuzabona uburyo bwo kwaguka no gusabana n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu yandi matorero nk’uko biba bimeze mu ikoraniro ry’akarere n’iry’intara (Zab 133:1-3; 2 Kor 6:11-13). Ujye ushaka akanya ko gusuhuza incuti zawe mudaherukanye kandi ushake n’izindi ncuti nshya. Niba hazaba hari umushyitsi woherejwe mu ikoraniro ryihariye ry’iwanyu, wenda nk’umugenzuzi w’intara cyangwa umuvandimwe waturutse kuri Beteli n’umugore we, uzamusuhuze kandi umuhe ikaze. Hari impamvu nyinshi zituma dutegerezanya amatsiko iryo koraniro ryihariye ryegereje.