Komeza guhindura abantu abigishwa
1. Twakora iki kugira ngo dufashe abantu gukizwa?
1 Raporo y’umwaka w’umurimo wa 2014, igaragaza ko abagize ubwoko bwa Yehova bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Mat 24:14). Kubwiriza ku nzu n’inzu, kwifatanya muri gahunda yihariye yo gutanga inkuru z’Ubwami n’impapuro z’itumira no kubwiriza mu ruhame, bituma tugeza ubutumwa bwa Bibiliya ku bantu benshi cyane kurusha mbere hose. Icyakora niba dushaka ko abantu bakizwa, tugomba kubigisha Bibiliya tukabafasha guhinduka abigishwa ba Yesu.—1 Tim 2:4.
2. Ni ibihe bibazo twakwibaza byadufasha guhora twiteguye gutangiza icyigisho cya Bibiliya?
2 Jya uhora witeguye gutangiza icyigisho cya Bibiliya: Ese iyo ubonye umuntu ushimishijwe, ukora uko ushoboye kugira ngo umenye aderesi ze kandi ukamusura vuba ugamije kumutangiza icyigisho cya Bibiliya? Ni ryari uheruka gutangiza umuntu icyigisho cya Bibiliya umusuye bwa mbere? Ni ryari uheruka gusaba kwigisha Bibiliya umuntu ushyira amagazeti uko asohotse? Ese abantu mukorana, abo mwigana, abaturanyi, bene wanyu n’abo muziranye, wigize ubereka videwo ivuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” n’ivuga ngo “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?” Ese iyo ubwiriza ku kagare, ujya ubwira umuntu ufashe igitabo tuyoboreramo icyigisho ko tugira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu?
3. Ni iki dusabwa gukora kugira ngo twigishe ukuri neza kandi tugera ku ntego?
3 Yehova na Yesu baradufasha: Mbere y’uko Yesu atanga itegeko ryo ‘guhindura abantu abigishwa,’ yabanje kuvuga ati “nimugende,” akaba yarashakaga kugaragaza ko tugomba gushyiraho imihati kandi tugafata iya mbere. Icyakora, ntiyadutereranye kuko yadusezeranyije ko azahora ari kumwe natwe (Mat 28:19, 20). Byongeye kandi Yehova yaduhaye umwuka we wera, ibikoresho n’imyitozo dukeneye bidufasha kwigisha abantu ukuri (Zek 4:6; 2 Kor 4:7). Tujye dusenga Yehova kugira ngo adufashe “kugira ubushake no gukora” uwo murimo w’ingenzi.—Fili 2:13.
4. Kuki tugomba gukomeza guhindura abantu abigishwa?
4 Kubwiriza ubutumwa bwiza biduhesha ibyishimo byinshi. Ariko kandi turushaho kugira ibyishimo iyo twigishije umuntu ukuri maze akaza tukajyana mu ‘nzira ijya mu buzima’ (Mat 7:14; 1 Tes 2:19, 20). Ikiruta byose, ni uko iyo dukomeje kwibanda ku murimo wo guhindura abantu abigishwa, dushimisha Yehova we ‘udashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ushaka ko bose bihana.’—2 Pet 3:9.