‘Ibyo Imana ishaka bikorwe’
1. Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2012 rizaba rifite umutwe uvuga ngo iki, kandi se kuki dukwiriye gusuzuma iyo ngingo?
1 Yehova ni we washatse ko turemwa (Ibyah 4:11). Ku bw’ibyo, turamutse tutamenye ibyo Imana ishaka kandi ngo tubikore, ntidushobora kugera ku ntego y’ubuzima. Ibyo ntibyoroshye nk’uko tubitekereza, kuko tugomba kurwana na kamere yacu iba ishaka gukora “ibyo imibiri yacu n’ibitekerezo byacu byifuza” cyangwa gukora “ibyo abantu b’isi bakunda” (Efe 2:3; 1 Pet 4:3; 2 Pet 2:10). Imana itadufashije, Satani ‘yadufata mpiri ngo dukore ibyo ashaka’ (2 Tim 2:26). Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2012 rizadufasha gukora ibihuje n’ikintu cya gatatu cy’ingenzi kivugwa mu isengesho ntangarugero rya Yesu (Mat 6:9, 10). Iryo koraniro rizaba rifite umutwe uvuga ngo ‘Ibyo Imana ishaka bikorwe.’
2. Ni ibihe bibazo bizasubizwa muri iryo koraniro?
2 Ibibazo bizasubizwa: Mu gihe uzaba uteze amatwi ibivugirwa muri iryo koraniro, uzagerageze gutahura ibisubizo by’ibibazo bigira biti “uretse gutega amatwi Ijambo ry’Imana, ikindi kintu cy’ingenzi tugomba gukora ni ikihe? Twamenya dute ibyo Imana ishaka ko dukora? Kuki tugomba guhora twiteguye gufasha abantu b’ingeri zose? Twakora iki kugira ngo tugire imibereho myiza kandi ishimishije? Rubyiruko, ni iki mugomba kugaragariza Yehova? Gukora ibyo Imana ishaka bihesha izihe ngororano? Kuki kubaka abandi no kubatera inkunga byihutirwa?
3. Vuga uko twakungukirwa mu buryo bwuzuye n’ikoraniro ryihariye.
3 Uzabe uhari kandi utege amatwi witonze ibizavugirwa muri iryo koraniro. Hazaba hari umushyitsi uzatanga disikuru, wenda ari intumwa ya Beteli cyangwa umugenzuzi usura amatorero. Mbere ya porogaramu cyangwa nyuma yayo ntuzabure kumwegera ngo umuganirize we n’umugore we niba yarashatse. Nugera imuhira ntuzabe umuntu ‘wumva gusa akibagirwa,’ ahubwo wowe n’umuryango wawe muzasubiremo ibyavugiwe mu ikoraniro kandi musuzume uko mwarushaho gukora ibihuje n’ibyo Imana ishaka.—Yak 1:25.
4. Kuki gushyira mu mwanya wa mbere ibyo Imana ishaka ari iby’ingenzi?
4 Vuba aha, abantu bakora ibihuje n’irari ryabo bakanga gukora ibyo Yehova ashaka bazarimburwa (1 Yoh 2:17). Ku bw’ibyo rero, turashimira Yehova we wateguye iri koraniro riziye igihe rizatuma dukora mbere na mbere ibyo Imana ishaka!