Jya wirinda kwibera inzitizi—Ntukumve ko udakwiriye
1. Kuki hari abatinya gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya?
1 Ese ujya utinya gusaba umuntu kumuyoborera icyigisho bitewe n’uko wumva udafite ubushobozi bwo kuyobora neza icyigisho cya Bibiliya? Hari igihe abantu b’indahemuka bo mu gihe cya kera na bo bumvaga batashobora gusohoza inshingano babaga bahawe, urugero nka Mose na Yeremiya (Kuva 3:10, 11; 4:10; Yer 1:4-6). Abantu benshi biyumva batyo. None se barwanya bate ibyiyumvo nk’ibyo?
2. Kuki tutagombye kubwiriza ku nzu n’inzu gusa twumva ko kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bifite abo bireba?
2 Twagombye kwibuka ko nta na rimwe Yehova adusaba gukora ibirenze ubushobozi bwacu (Zab 103:14). Ku bw’ibyo, dushobora gusohoza inshingano yo “guhindura abigishwa” mu bantu bo mu mahanga yose kandi ‘tukabigisha’ (Mat 28:19, 20). Iyo nshingano ntiyahawe gusa abantu b’inararibonye kurusha abandi cyangwa abafite impano zihariye (1 Kor 1:26, 27). Ku bw’ibyo ntitwagombye kubwiriza ku nzu n’inzu gusa twumva ko kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bifite abo bireba.
3. Ni mu buhe buryo Yehova atuma twuzuza ibisabwa kugira ngo tuyobore icyigisho cya Bibiliya?
3 Yehova atuma twuzuza ibisabwa: Yehova ni we utuma twuzuza ibisabwa kugira ngo dushobore guhindura abantu abigishwa (2 Kor 3:5). Yehova yakoresheje umuteguro we atwigisha inyigisho z’ukuri ko muri Bibiliya, ku buryo n’abantu bize cyane kurusha abandi muri iyi si batazizi (1 Kor 2:7, 8). Yandikishije inkuru zigaragaza uko Yesu we Mwigisha Ukomeye yigishaga kugira ngo tumwigane. Nanone akomeza kudutoza binyuze ku itorero. Yehova yaduhaye n’ibikoresho dukoresha twigisha abantu Bibiliya. Muri byo harimo nk’igitabo Icyo Bibiliya yigisha, gisobanura neza inyigisho z’ukuri kandi mu buryo bwumvikana. Kuyobora icyigisho cya Bibiliya biroroshye cyane kuruta uko tubitekereza.
4. Kuki twakwiringira ko Yehova azadufasha?
4 Yehova yafashije Mose na Yeremiya basohoza inshingano zabo (Kuva 4:11, 12; Yer 1:7, 8). Natwe dushobora gusaba Yehova kudufasha. Iyo tuyoborera umuntu icyigisho cya Bibiliya tuba tumwigisha ukuri ku bihereranye na Yehova kandi ibyo bishimisha Imana (1 Yoh 3:22). Ku bw’ibyo, ishyirireho intego yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya, kuko bishimisha cyane kandi bigahesha ingororano.