ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w23 Ukwakira pp. 12-17
  • Yehova ‘azatuma mukomera’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ‘azatuma mukomera’
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ISENGESHO NO KWIYIGISHA BITUMA TUBONA IMBARAGA ZO KWIHANGANIRA IBIBAZO DUHURA NA BYO
  • ABAKRISTO BAGENZI BACU BADUFASHA KWIHANGANIRA IBIBAZO DUHURA NA BYO
  • IBYIRINGIRO BY’IGIHE KIZAZA BITUMA TUGIRA IMBARAGA
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Gerageza kubona abandi nk’uko Yehova ababona
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yize kugira imbabazi
    Twigane ukwizera kwabo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
w23 Ukwakira pp. 12-17

IGICE CYO KWIGWA CYA 43

Yehova ‘azatuma mukomera’

‘[Yehova] azatuma mushikama kandi atume mukomera.’​—1  PET. 5:10.

INDIRIMBO YA 38 Imana izagukomeza

INCAMAKEa

1. Ni gute Yehova yagiye afasha abagaragu be ba kera?

BIBILIYA ikunze kuvuga ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka, babaga ari intwari. Icyakora, si ko buri gihe bo biyumvaga batyo. Urugero, hari igihe Umwami Dawidi yumvaga ‘akomeye nk’umusozi,’ ariko ikindi gihe bwo akumva afite “ubwoba bwinshi” (Zab. 30:7, NWT). Samusoni na we yari azi ko umwuka wa Yehova ari wo watumaga agira imbaraga zidasanzwe, kandi ko atawufite ‘yacogora akamera nk’abandi bantu bose’ (Abac. 14:5, 6; 16:17). Yehova ni we watumaga abo bagaragu be b’indahemuka, bagira imbaraga.

2. Kuki Pawulo yavuze ko iyo yabaga afite intege nke, ari bwo yagiraga imbaraga? (2 Abakorinto 12:9, 10)

2 Intumwa Pawulo yari azi ko na we yari akeneye ko Yehova amuha imbaraga. (Soma mu 2 Abakorinto 12:9, 10.) Yari afite ibibazo by’uburwayi, nk’uko bimeze kuri benshi muri twe (Gal. 4:13, 14). Hari n’igihe gukora ibyiza byamugoraga (Rom. 7:18, 19). Nanone hari igihe yabaga ahangayitse cyane, kandi agaterwa ubwoba n’ibyashoboraga kumubaho (2 Kor. 1:8, 9). Icyakora iyo Pawulo yabaga afite intege nke, ni bwo yagiraga imbaraga. None se ibyo byashobokaga bite? Yehova yamuhaga imbaraga, maze akihanganira ibigeragezo yabaga ahanganye na byo.

3. Ni ibihe bibazo turi busubize muri iki gice?

3 Natwe Yehova adusezeranya ko azaduha imbaraga ze zizatuma dukomera, maze tukihanganira ibibazo duhura na byo (1 Pet. 5:10). Icyakora izo mbaraga ntizizapfa kwizana nta cyo dukoze. Reka dufate urugero. Tuvuge ko umuntu aguhaye isahane y’ibiryo. Ntiwategereza ko anagutamika, ahubwo uba ugomba kubifata ukabirya. Icyo gihe ni bwo bishobora kukugirira akamaro. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yiteguye kuduha imbaraga, ariko natwe tugomba kugira icyo dukora kugira ngo aziduhe. None se, ni ibihe bintu Yehova yaduhaye bituma tubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo? Ni iki tugomba gukora ngo tubone izo mbaraga? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, reka turebe ukuntu Yehova yafashije abantu batatu bavugwa muri Bibiliya, ari bo Yona, Mariya mama wa Yesu n’intumwa Pawulo. Nanone turi burebe ukuntu Yehova afasha abagaragu be bo muri iki gihe, nk’uko yafashije abo bantu batatu.

ISENGESHO NO KWIYIGISHA BITUMA TUBONA IMBARAGA ZO KWIHANGANIRA IBIBAZO DUHURA NA BYO

4. Twakora iki ngo Yehova aduhe imbaraga?

4 Tujye dusenga Yehova tumusaba imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo. Na we azasubiza ayo masengesho yacu, maze aduhe “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Kor. 4:7). Nanone gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho, na byo bizatuma tubona izo mbaraga (Zab. 86:11). Ibyo Yehova yandikishije mu Ijambo rye, ‘bifite imbaraga’ (Heb. 4:12). Ubwo rero, gusenga Yehova no gusoma Ijambo rye, bizatuma tubona imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura na byo, dukomeze kugira ibyishimo kandi dusohoze inshingano dufite, nubwo zaba zitoroshye. Reka turebe uko Yehova yafashije umuhanuzi Yona.

5. Kuki Yona yari akeneye ko Yehova amufasha?

5 Umuhanuzi Yona yari akeneye ko Yehova amufasha. Yarahunze kugira ngo adasohoza inshingano itoroshye Yehova yari yamuhaye. Ibyo byatumye ashyira ubuzima bwe mu kaga n’ubw’abo bari kumwe mu bwato. Igihe abasare bamujugunyaga mu nyanja, haje igifi kinini kiramumira kandi byatumye agira ubwoba bwinshi. None se, utekereza ko icyo gihe Yona yumvaga ameze ate? Ashobora kuba yaratekereje ko agiye gupfa, kandi ko Yehova yamwanze. Rwose Yona yari ahangayitse cyane.

Amafoto: 1. Yona yinginze Yehova ari mu nda y’ifi. 2. Umuvandimwe ari mu cyumba asenga Yehova cyane. Iruhande rwe hari Bibiliya na telefone na ekuteri.

Dukurikije ibyabaye kuri Yona, ni iki cyadufasha kubona imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo? (Reba paragarafu ya 6-9)

6. Dukurikije ibivugwa muri Yona 2:1, 2, 7, ni iki cyafashije Yona igihe yari mu nda y’urufi?

6 Ni iki Yona yakoze igihe yari mu nda y’urufi kugira ngo Yehova amufashe? Yarasenze. (Soma muri Yona 2:1, 2, 7.) Nubwo yari yarasuzuguye Yehova, yari yizeye adashidikanya ko yari kumva isengesho rye, ryagaragazaga ko yicishije bugufi kandi akihana. Nanone icyo gihe Yona yatekereje ku Byanditswe yari yarasomye kera. Ibyo tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko mu isengesho yasenze riri muri Yona igice cya 2, yakoresheje amagambo amwe n’amwe n’interuro, biboneka mu gitabo cya Zaburi. (Urugero, gereranya ibivugwa muri Yona 2:2, 5 n’ibivugwa muri Zaburi ya 69:1; 86:7.) Ibyo bigaragaza ko yari azi neza Ibyanditswe. Igihe yari ahangayitse maze agatekereza kuri iyo mirongo y’Ibyanditswe, byatumye yizera ko Yehova yari kumufasha, kandi koko yaramufashije. Yaramukijije, kandi nyuma yaho yari yiteguye kwemera inshingano yose Yehova yari kumuha.—Yona 2:10–3:4.

7-8. Ni iki cyafashije umuvandimwe wo muri Tayiwani kubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo yari ahanganye na byo?

7 Ibyabaye kuri Yona, bishobora kudufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo. Urugero, reka turebe ibyabaye ku muvandimwe wo muri Tayiwani witwa Zhimingb urwaye indwara ikomeye. Nanone abagize umuryango we baramurwanya, kubera ko ari Umuhamya wa Yehova. Ariko gusenga Yehova no kwiyigisha, bituma abona imbaraga zo kwihanganira ibyo bigeragezo. Yaravuze ati: “Hari igihe mpura n’ibibazo maze nkumva ndahangayitse cyane, ku buryo ntashobora kwiyigisha.” Icyo gihe asaba Yehova ko yamufasha. Yakomeje agira ati: “Ikintu cya mbere nkora ni ugusenga Yehova, ubundi nkambara ekuteri nkumva indirimbo z’Ubwami. Hari n’igihe ntangira kuziririmba mu ijwi rito, kugeza igihe numva ntuje. Iyo maze gutuza, mpita ntangira kwiyigisha.”

8 Kwiyigisha byatumye uwo muvandimwe abona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo ahanganye na byo. Urugero, igihe yari amaze kubagwa, umuganga yamubwiye ko yari afite amaraso make cyane, ku buryo yari akeneye andi. Mbere y’uko abagwa, yari yasomye inkuru ya mushiki wacu wigeze guhura n’icyo kibazo. Uwo mushiki wacu yari afite amaraso make cyane kurusha ayo uwo muvandimwe yari afite. Nyamara yanze kuyaterwa, kandi yarakize. Ibyabaye kuri uwo mushiki wacu, byatumye Zhiming abona imbaraga zo gukomeza kubera Yehova indahemuka.

9. Wakora iki mu gihe wumva uhangayitse bitewe n’ikigeragezo uhanganye na cyo? (Reba n’amafoto.)

9 Ese hari igihe uhangana n’ikigeragezo maze ugahangayika cyane, ku buryo no gusenga Yehova bikugora? Haba se hari igihe wumva wacitse intege, ku buryo wumva udashobora no kwiyigisha? Jya uzirikana ko Yehova yiyumvisha neza uko umerewe. Niyo wavuga isengesho rigufi, ujye wiringira ko Yehova ashobora kukumva, maze akaguha imbaraga zo kwihangana (Efe. 3:20). Mu gihe gusoma no kwiyigisha bikugora bitewe n’uko urwaye, unaniwe cyangwa uhangayitse cyane, ushobora gutega amatwi Bibiliya hamwe n’ibitabo byacu byafashwe amajwi. Nanone ushobora kumva imwe mu ndirimbo z’umuryango wacu, cyangwa ukareba videwo zo ku rubuga rwacu. Ubwo rero, nusenga Yehova kandi ukareba uko asubiza amasengesho yawe wifashishije Bibiliya hamwe n’ibindi bintu adutegurira, azatuma ubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo uhanganye na byo.

ABAKRISTO BAGENZI BACU BADUFASHA KWIHANGANIRA IBIBAZO DUHURA NA BYO

10. Abavandimwe na bashiki bacu badufasha bate kwihanganira ibibazo duhura na byo?

10 Yehova ashobora gukoresha abavandimwe na bashiki bacu, bakadufasha kwihangana. Iyo duhanganye n’ikigeragezo cyangwa gusohoza inshingano dufite bikatugora, abavandimwe na bashiki bacu bashobora kutubera ‘ubufasha budukomeza’ cyangwa bakaduhumuriza (Kolo. 4:10, 11). Tuba tubakeneye, cyane cyane iyo tugeze mu “gihe cy’amakuba” (Imig. 17:17). Nanone iyo twacitse intege, abo bavandimwe baba biteguye kudufasha, bakaduha ibyo dukeneye, bakaduhumuriza kandi bakadutera inkunga, kugira ngo dukomeze gukorera Yehova turi indahemuka. Reka turebe ukuntu ibyo byabaye kuri Mariya mama wa Yesu.

11. Kuki Mariya yari akeneye umuntu umufasha?

11 Mariya yari akeneye umuntu umufasha gukomeza gukora ibyo Yehova ashaka. Tekereza ukuntu ashobora kuba yarahangayitse cyane, igihe marayika Gaburiyeli yamubwiraga ko yari gutwita kandi atarashaka umugabo. Ntiyari azi ibyo kurera abana, kandi yari agiye kwita ku mwana wari kuzaba Mesiya. Ngaho tekereza ukuntu byari kumugora gusobanurira Yozefu wari fiyanse we, ukuntu yari atwite kandi atarigeze akora imibonano mpuzabitsina.—Luka 1:26-33.

12. Dukurikije ibivugwa muri Luka 1:39-45, ni gute Yehova yafashije Mariya kubona imbaraga yari akeneye?

12 Ni iki Mariya yakoze kugira ngo abone imbaraga zo gusohoza iyo nshingano itoroshye yari ahawe? Yasabye ko abandi bamufasha. Urugero, yasabye marayika Gaburiyeli kumusobanurira neza ibirebana n’iyo nshingano (Luka 1:34). Nyuma yaho, yakoze urugendo rurerure ajya “mu gihugu cy’imisozi miremire” mu mujyi wa Yuda, agiye gusura mwene wabo witwaga Elizabeti. Urwo rugendo rwamugiriye akamaro. Mu buhe buryo? Elizabeti yashimiye Mariya kandi Yehova aramukoresha, maze abwira Mariya amagambo y’ubuhanuzi ku birebana n’umwana yari atwite. Ayo magambo yamuteye inkunga cyane. (Soma muri Luka 1:39-45.) Mariya yavuze ko Yehova “yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe” (Luka 1:46-51). Ubwo rero, Yehova yakoresheje Gaburiyeli na Elizabeti, kugira ngo batere Mariya inkunga.

13. Kuba mushiki wacu wo muri Boliviya yaremeye ko Abakristo bagenzi be bamufasha, byamugiriye akahe kamaro?

13 Nk’uko byagenze kuri Mariya, nawe Abakristo bagenzi bawe bashobora kugufasha, ukabona imbaraga zo guhangana n’ibibazo ufite. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Dasuri wo muri Boliviya. Igihe papa we yari mu bitaro arwaye indwara ikomeye yari kuzamuhitana, Dasuri yiyemeje kumwitaho (1 Tim. 5:4). Icyakora ntibyari bimworoheye. Yaravuze ati: “Hari igihe numvaga ntagishoboye kumwitaho.” None se yigeze asaba abandi ko bamufasha? Oya! Yabanje kwirwariza. Yaravuze ati: “Numvaga ntashaka kugora abavandimwe. Naribwiraga nti: ‘Yehova ni we uzamfasha.’ Ariko naje kubona ko kudasaba abandi ngo bamfashe, byatumaga mpangana n’ibibazo nari mfite njyenyine” (Imig. 18:1). Dasuri yandikiye zimwe mu ncuti ze, azibwira ibibazo yari afite. Yaravuze ati: “Nta magambo nabona yasobanura ukuntu Abakristo bagenzi banjye bamfashije. Baratugemuriraga kandi bakansomera imirongo yo muri Bibiliya impumuriza. Iyo uzi ko utari wenyine, bituma wumva wishimye. Turi mu muryango munini wa Yehova, ugizwe n’abavandimwe na bashiki bacu baba biteguye kudufasha, kurirana natwe no kudutera inkunga kugira ngo dukomeze gukorera Yehova.”

14. Kuki dukwiriye kwemera ko abasaza badufasha?

14 Nanone Yehova akoresha abasaza kugira ngo badufashe. Twavuga ko ari nk’impano Yehova akoresha kugira ngo aduhe imbaraga kandi aduhumurize (Yes. 32:1, 2). Ubwo rero igihe cyose uzumva uhangayitse, uzajye ubibwira abasaza. Nanone nibakubwira ko bifuza kugufasha, ujye ubyemera kuko Yehova abakoresha kugira ngo aguhe imbaraga zo guhangana n’ibibazo ufite.

IBYIRINGIRO BY’IGIHE KIZAZA BITUMA TUGIRA IMBARAGA

15. Ni ibihe byiringiro Abakristo bose bafite?

15 Ibintu Bibiliya idusezeranya ko bizabaho mu gihe kiri imbere, bituma tugira imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova (Rom. 4:3, 18-20). Bamwe muri twe bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu ijuru, naho abandi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo. Ibyo byiringiro bituma twihanganira ibigeragezo, tugakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi tugasohoza inshingano zitandukanye dufite mu itorero (1 Tes. 1:3). Ibyo byiringiro ni byo byatumye Pawulo abona imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova.

16. Kuki Pawulo yari akeneye ko Yehova amufasha?

16 Pawulo yari akeneye ko Yehova amufasha. Mu ibaruwa yandikiye Abakorinto, yigereranyije n’urwabya rw’ibumba. Yavuze ko ‘yabyigwaga,’ ‘agashoberwa,’ ‘agatotezwa’ kandi ‘agakubitwa hasi.’ Twavuga ko hari igihe ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga (2 Kor. 4:8-10). Pawulo yanditse ayo magambo igihe yari mu rugendo rwa gatatu rw’ubumisiyonari. Icyakora, icyo atari azi ni uko hari ibindi bibazo bikomeye kurushaho yari guhura na byo. Yahuye n’abanyarugomo bamugirira nabi, arafatwa, ubwato bumumenekeraho kandi arafungwa.

17. Dukurikije ibivugwa mu 2 Abakorinto 4:16-18, ni iki cyafashije Pawulo kwihanganira ibigeragezo yahuye na byo?

17 Pawulo yatekerezaga ku byiringiro yari afite, maze bigatuma yihanganira ibigeragezo yahuraga na byo. (Soma mu 2 Abakorinto 4:16-18.) Yabwiye Abakristo b’i Korinto ko nubwo umubiri we ‘wagendaga uzahara,’ atari gucika intege. Yahoraga atekereza ku byiringiro yari afite, byo kuzaba mu ijuru iteka ryose. Ibyo byiringiro ‘byagendaga birushaho kugira uburemere.’ Byaramushimishaga cyane, ku buryo yari yiteguye guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose yari guhura na cyo. Nanone kubitekerezaho, byatumaga “agenda ahindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye.”

18. Ni mu buhe buryo ibyo Bibiliya idusezeranya mu gihe kizaza, byakomeje Tihomir n’umuryango we?

18 Ibintu Bibiliya idusezeranya bizabaho mu gihe kizaza, byahumurije umuvandimwe witwa Tihomir wo muri Bulugariya. Mu myaka mike ishize, murumuna we yakoze impanuka iramuhitana. Ibyo byababaje Tihomir cyane. Iyo we n’abagize umuryango we batekereje ukuntu umuzuko uzaba umeze, bibafasha kwihangana. Yaravuze ati: “Tujya tuvuga aho tuzahurira na murumuna wanjye, ibyokurya tuzamutekera, abo tuzatumira mu munsi mukuru wo kumwakira, n’ibyo tuzamubwira byabayeho mu minsi y’imperuka amaze gupfa.” Tihomir yavuze ko gutekereza kuri ibyo byiringiro bituma we n’abagize umuryango we bihangana, maze bagakomeza gutegereza igihe Yehova azazurira murumuna we.

Mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva, arimo kureba videwo y’umuzika ivuga ngo: “Paradizo iri hafi,” maze agatekereza uko azaba ameze mu isi nshya. Arimo gutekereza ari gucuranga ari kumwe n’abandi.

Utekereza ko uzaba umeze ute muri Paradizo? (Reba paragarafu ya 19)c

19. Wakora iki kugira ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya mu gihe kiri imbere? (Reba n’ifoto.)

19 Wakora iki ngo ukomeze gutekereza ku bintu byiza Yehova adusezeranya? Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka ryose, ujye usoma imirongo yo muri Bibiliya ivuga uko Paradizo izaba imeze kandi uyitekerezeho (Yes 25:8; 32:16-18). Ujye utekereza uri muri Paradizo n’uko ubuzima buzaba bumeze icyo gihe. Nanone ujye utekereza abo muzaba muri kumwe, amajwi uzumva n’uko uzaba umeze. Kugira ngo wiyumvishe uko ubuzima buzaba bumeze, ujye ureba amafoto yo mu bitabo byacu agaragaza Paradizo cyangwa urebe videwo z’indirimbo zivuga ngo: “Paradizo iri hafi, Isi nshya iri bugufi,” n’ivuga ngo: “Sa n’ureba icyo gihe.” Gukomeza gutekereza kuri ibyo bintu byiza, bizatuma tubona ko ibibazo dufite ari ‘iby’akanya gato’ kandi ko ‘bitaremereye’ (2 Kor. 4:17). Ubwo rero, ibyiringiro Yehova yaduhaye bituma twihanganira ibigeragezo duhura na byo.

20. Ni iki cyatuma tugira imbaraga, nubwo twaba twumva dufite intege nke?

20 Iyo dufite intege nke, ‘Imana iduha imbaraga’ (Zab. 108:13). Hari ibintu Yehova yaduhaye bituma tubona imbaraga. Ubwo rero niba ufite inshingano itoroshye, ukaba uhanganye n’ikigeragezo cyangwa ukaba wifuza gukomeza kugira ibyishimo, ujye usenga Yehova kugira ngo agufashe kandi wiyigishe. Nanone ujye wemera ko abavandimwe na bashiki bacu bagufasha. Ikindi kandi, ujye utekereza ku byiringiro Yehova yaduhaye. Ibyo bizatuma ‘ukomezwa n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi [bw’Imana] bw’ikuzo, kugira ngo ushobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi wihanganire ingorane zose ufite ibyishimo.’—Kolo. 1:11.

IBIBAZO BY’ISUBIRAMO

  • Gusenga no kwiyigisha byadufasha bite kubona imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo?

  • Abakristo bagenzi bacu badufasha bate mu gihe dufite ibibazo?

  • Ni mu buhe buryo ibyiringiro dufite by’igihe kizaza, bidufasha gukomeza gukorera Yehova?

INDIRIMBO YA 33 Ikoreze Yehova umutwaro wawe

a Iki gice, kiri bufashe abantu bahanganye n’ikigeragezo gikomeye cyangwa abafite inshingano bumva ibaremereye. Turi burebe uko Yehova adufasha n’icyo twakora ngo adufashe.

b Amazina amwe yarahinduwe.

c IBISOBANURO BY’IFOTO: Mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva arimo gutekereza ku bintu byiza Bibiliya idusezeranya, kandi akareba na videwo y’umuzika ituma atekereza uko azaba ameze mu isi nshya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze