Ingororano ya Yobu—Isoko y’Ibyiringiro
“Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere.”—YOBU 42:12.
1. Ni iki Yehova akorera ubwoko bwe, ndetse no mu gihe bahuye n’ibigeragezo bibaca intege mu buryo bukomeye?
YEHOVA ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Nanone kandi, ashishikariza ubwoko bwe bwamwitangiye kugira ubutwari bwo gutanga ubuhamya, kabone n’iyo bwaba bwaragezweho n’ibigeragezo bibuca intege bikabuhindura nk’abapfuye (Yobu 26:5; Ibyahishuwe 11:3, 7, 11). Ibyo byagaragariye kuri Yobu wababazwaga. N’ubwo yari arambiwe amagambo atukana y’abiyise abahoza batatu, nta bwo yacecekeshejwe no gutinya abantu. Ahubwo yatanze ubuhamya ashize amanga.
2. N’ubwo bagiye bahura n’ibitotezo hamwe n’ingorane, ni gute Abahamya ba Yehova bagiye batsinda ibigeragezo byabo?
2 Abahamya ba Yehova benshi bo muri iki gihe, bahura n’ibitotezo bikomeye n’ibigeragezo nk’ibyo ku buryo bagera hafi yo gupfa (2 Abakorinto 11:23). Icyakora, kimwe na Yobu, bagaragaje urukundo bakunda Imana kandi bakomeza gukora ibyo gukiranuka (Ezekiyeli 14:14, 20). Nanone, bavuye mu bigeragezo byabo biyemeje gushimisha Yehova, barakomejwe kugira ngo batange ubuhamya bashize amanga, kandi bujujwe ibyiringiro by’ukuri.
Yobu Atanga Ubuhamya Ashize Amanga
3. Yobu yatanze ubuhamya bumeze bute mu kiganiro cye cya nyuma?
3 Mu kiganiro cye cya nyuma, Yobu yatanze ubuhamya bukomeye kurusha ndetse uko yari yabutanze mbere. Yacecekesheje abahoza be b’ibinyoma mu buryo bwuzuye. Mu buryo busesereza cyane, Yobu yagize ati “wafashije umunyantegenke, ntugasekwe!” (Yobu 26:2). Yobu yasingije Yehova, uwo imbaraga ze zatendetse isi yacu ku busa mu kirere, agapfunyika amazi mu bicu hejuru y’isi (Yobu 26:7-9). Nyamara, Yobu yavuze ko ibyo bitangaza ‘ari ibyo ku mpera y’imigenzereze ye gusa.’—Yobu 26:14.
4. Ni iki Yobu yavuze ku bihereranye n’ugushikama, kandi se, kuki yashoboraga kwivugaho atyo?
4 Kubera ko yari azi ko ari umwere, Yobu yagize ati “kugeza ubwo nzapfa, sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Ibinyuranye n’ibirego by’ikinyoma bamugeretseho, nta kintu yari yarakoze cyashoboraga gutuma agerwaho n’ibyamugwiririye. Yobu yari azi ko Yehova atumva amasengesho y’abahakanyi, ariko ko azagororera abakomeza gushikama. Ibyo bishobora kutwibutsa ko vuba hano inkubi y’umuyaga wa Harimagedoni izakukumba abagome ikabakura mu buturo bwabo bukomeye, kandi ntibazarokoka ukuboko kw’Imana kutababarira. Hagati aho, ubwoko bwa Yehova buzakomeza kugendera mu gushikama kwabwo.—Yobu 27:11-23.
5. Ni gute Yobu yasobanuye ubwenge nyakuri?
5 Tekereza iryo tsinda ry’abantu batatu bari bafite ubwenge bw’isi bateze amatwi ubwo Yobu yerekanaga ko umuntu yari yarakoresheje ubuhanga bwe kugira ngo abone izahabu, ifeza n’ubundi butunzi buboneka mu butaka no mu mazi. Yaravuze ati “ni ukuri igiciro cy’ubwenge kiruta marijani” (Yobu 28:18). Abahoza ba Yobu b’ibinyoma ntibashoboraga kugura ubwenge nyakuri. Umuremyi w’umuyaga, w’imvura, w’umurabyo, n’inkuba, ni we soko yabwo. Koko rero, “kubaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni bwo bwenge; kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.”—Yobu 28:28.
6. Kuki Yobu yavuze ibihereranye n’imibereho ye yo hambere?
6 N’ubwo Yobu yari afite imibabaro, nta bwo yaretse gukorera Yehova. Aho kugira ngo atere umugongo Isumbabyose, uwo muntu wari ufite ugushikama, yaririraga cyane ‘kugirwa inama n’Imana [“imishyikirano ya bugufi yagiranaga n’Imana,” NW ]’ (Yobu 29:4). Nta bwo byari mu buryo bwo kwirata ubwo Yobu yibutsaga ukuntu ‘yakizaga umukene utaka, yambaraga gukiranuka, yari se w’umukene’ (Yobu 29:12-16). Ibiri amambu, yavugaga ibyabayeho mu mibereho ye ari umugaragu wa Yehova wizerwa. Mbese natwe dushobora kwivugaho ibintu byiza nk’ibyo twaba twarakoze? Nanone, birumvikana ko Yobu yagaragazaga uburyo ibirego byatanzwe na ba bariganya batatu byari ibinyoma.
7. Yobu mbere yari umuntu umeze ate?
7 Yobu yasekwaga n’abo yarutaga ubukuru, ‘ba se [akaba] yarabagayaga ntabe yanabegereza imbwa zirinda umukumbi we.’ Bari baramuzinutswe kandi bakamucira mu maso. N’ubwo Yobu yari ababaye cyane, nta bwo yigeze yitabwaho (Yobu 30:1, 10, 30). Icyakora kubera ko yari yaritangiye Yehova mu buryo bwuzuye, yari afite umutimanama ukeye, bityo akaba yarashoboraga kuvuga ati “henga mpimirwe ku minzani ireshya, kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye” (Yobu 31:6). Nta bwo Yobu yari umusambanyi cyangwa umuriganya, kandi ntiyigeze areka gufasha abakene. N’ubwo yari yarigeze kuba umukire, ntiyigeze na rimwe ashyira ibyiringiro bye mu butunzi. Byongeye kandi, Yobu ntiyigeze yishyira mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana yitangira ibintu bidafite ubuzima, urugero nk’ukwezi (Yobu 31:26-28). Mu kwiringira Imana, yatanze urugero ruhebuje rwo gukomeza gushikama. N’ubwo yari afite imibabaro kandi ahanganye n’abahoza b’ibinyoma, Yobu yireguye mu buryo bukomeye maze atanga ubuhamya bushimishije. Mu gusoza amagambo ye, yisunze Imana yo Mucamanza we n’Umugororera.—Yobu 31:35-40.
Elihu Avuga
8. Elihu yari muntu ki, kandi ni gute yagaragaje icyubahiro n’ubutwari?
8 Hafi aho hari umusore Elihu, mwene Buzi umuhungu wa Nahori, bityo akaba yari mwene wabo wa kure w’Aburahamu incuti ya Yehova (Yesaya 41:8). Elihu yagaragaje ko yubaha abasaza mu gihe yategaga amatwi Yobu n’abo bajyaga impaka. Icyakora, yagize ubutwari bwo kuvuga ibihereranye n’ibintu bari bibeshyeho. Urugero, uburakari bwaragurumanye igihe Yobu “yihaye gukiranuka kurusha Imana.” Cyane cyane, yarakariye abahoza b’ibinyoma. Ibitekerezo byabo byasaga n’ibisingiza Imana, ariko mu by’ukuri biyituka, kuko byagiye mu ruhande rwa Satani muri izo mpaka. Abitewe n’‘amagambo yari amwuzuyemo’ kandi asunitswe n’umwuka wera, Elihu yari umuhamya wa Yehova utabogama.—Yobu 32:2, 18, 21.
9. Ni gute Elihu yakomoje ku gitekerezo cyo kugarurirwa imimerere myiza kwa Yobu?
9 Yobu yari ahangayikishijwe cyane no kwikuraho umugayo we ubwe kuruta kuwukura ku Mana. Mu by’ukuri, yari yagishije Imana impaka. Icyakora, ubwo ubugingo bwa Yobu bwari busatiriwe n’urupfu, haje kubaho agahenge ko kuba yakongera gusubizwamo intege. Mu buhe buryo? Elihu yasunikiwe kuvuga ko Yehova yari yemeye Yobu, amubwira ubutumwa bugira buti “ ‘murokore, kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo; nabonye Umucunguzi.’ Umubiri we uzagwa itoto, birushe uw’umwana, asubire mu busore bwe.”—Yobu 33:24, 25.
10. Yobu yagombaga kugeragezwa mu rugero rungana iki, ariko ni iki dushobora kwizera tudashidikanya dufatiye ku bivugwa mu 1 Abakorinto 10:13?
10 Elihu yakosoye Yobu kuko yari yavuze ko nta cyo bimariye umuntu kugendana n’Imana akomeza gushikama. Elihu yagize ati “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, n’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa; kuko izitūra umuntu ibihwanye n’umurimo we.” Mu gutsindagiriza gukiranuka kwe ubwe, Yobu yafashe ibintu mu buryo bw’ubuhubutsi, ariko akaba yarabigenje atyo bitewe no kubura ubumenyi buhagije n’ubushishozi. Elihu yongeyeho agira ati “icyampa Yobu akageragezwa, akazagezwa ku maherezo, kuko asubiza nk’abanyabyaha” (Yobu 34:10, 11, 35, 36). Mu buryo nk’ubwo, ukwizera n’ugushikama kwacu bishobora kugeragezwa mu buryo bwuzuye, mu gihe turamutse ‘tugeragejwe kugeza ku maherezo’ mu buryo runaka. Nyamara ariko, Data wa twese wo mu ijuru wuje urukundo ntazigera atureka ngo tugeragezwe ibiruta ibyo dushobora kwihanganira.—1 Abakorinto 10:13.
11. Mu gihe tugeragejwe mu buryo bubabaje cyane, ni iki twagombye kwibuka?
11 Mu gihe Elihu yakomezaga kuvuga, yongeye kwerekana ko Yobu yari arimo akabya mu gutsindagiriza ugukiranuka kwe ubwe. Umuremyi wacu Mukuru ni we twagombye kuvuganira (Yobu 35:2, 6, 10). Elihu yavuze ko Imana ‘itaramisha umunyabyaha; ariko ko itsindishiriza abarengana’ (Yobu 36:6). Nta muntu n’umwe wagira icyo anenga ku nzira z’Imana ngo abe yavuga ko yakiraniwe. Irakomeye cyane kuruta uko dushobora kubyibwira, kandi imyaka yayo ntibarika (Yobu 36:22-26). Igihe tugeragejwe mu buryo bubabaje cyane, tujye twibuka ko Imana yacu ihoraho ikiranuka, kandi ko izatugororera ku bw’imirimo yacu igamije kuyisingiza, imirimo dukora turi abantu bizerwa.
12. Ni iki amagambo ya Elihu asoza agaragaza ku bihereranye n’iteka Imana izasohoreza ku bagome?
12 Ubwo Elihu yavugaga, inkubi y’umuyaga yarahuhaga. Ubwo yari igeze hafi, umutima we watangiye gukuka, kandi uhinda umushyitsi. Yavuze ibihereranye n’ibintu bikomeye Yehova yakoze, maze agira ati “umva ibi, yewe Yobu; hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.” Kimwe na Yobu, tugomba kuzirikana imirimo itangaje y’Imana n’igitinyiro cyayo gikomeye. Elihu yagize ati “Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira: ifite ububasha buhebuje; kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi; nta bwo irenganya. Ni cyo gituma abantu bayubaha” (Yobu 37:1, 14, 23, 24). Amagambo ya Elihu asoza atwibutsa ko vuba aha ubwo abagome Imana izabasohorezaho iteka yabaciriyeho, nta bwo izareka gukoresha ubutabera no gukiranuka, kandi izarinda abayitinya bayisenga bayubaha. Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba muri abo bakomeza gushikama kandi bakemera ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi! Ihangane nk’uko Yobu yabigenje, kandi ntuzigere na rimwe ureka ngo Umwanzi abe yakuvutsa umwanya ufite muri iyo mbaga y’abantu benshi bishimye.
Yehova Asubiza Yobu
13, 14. (a) Ni iki Yehova yatangiriyeho kubaza Yobu? (b) Ni izihe ngingo twavana mu bindi bibazo Imana yabajije Yobu?
13 Mbega ukuntu Yobu agomba kuba yarishimye ubwo Yehova yavuganiraga na we muri serwakira! Uwo muyaga wa serwakira wari utewe n’Imana, atari nka wa muyaga ukomeye Satani yakoresheje kugira ngo ahirike inzu maze akica abana ba Yobu. Yobu yabuze icyo avuga ubwo Imana yamubazaga iti “igihe nashingaga imfatiro z’isi, wari he? . . . Ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?” (Yobu 38:4, 6, 7). Yehova yahase Yobu ibibazo by’uruhererekane bihereranye n’inyanja, igihu kiyitwikira, umuseke, inzira z’urupfu, umucyo n’umwijima, n’inyenyeri. Nta cyo Yobu yashoboraga kuvuga ubwo yari abajijwe ati “uzi amategeko ayobora ijuru?”—Yobu 38:33.
14 Ibindi bibazo byagaragazaga ko mbere yuko umuntu aremwa, ngo ahabwe gutegeka amafi, ibiguruka, inyamaswa, n’ibikururuka hasi, Imana yabyitagaho—nta bufasha bwa kimuntu cyangwa inama. Ibibazo bya Yehova byakurikiyeho byibanze ku biremwa, urugero nk’imbogo, imbuni, n’indogobe. Yobu yabajijwe iki kibazo ngo mbese, “igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe, rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru” (Yobu 39:27)? Birumvikana ko atari byo! Tekereza uko Yobu yabyifashemo ubwo Imana yamubazaga iti “mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?” Ntibitangaje rero kuba Yobu yarasubije ati “dore, ndi insuzugurwa; nagusubiza iki? Nifashe ku munwa” (Yobu 40:2, 4). Kubera ko Yehova akora ibyo gukiranuka igihe cyose, turamutse dushutswe tukamwitotombera, twagombye ‘kwifata ku munwa.’ Nanone kandi, ibibazo by’Imana byagaragaje neza ko iri hejuru y’ibintu byose, haba ku bihereranye n’igitinyiro cyayo, n’imbaraga zayo, nk’uko bigaragarira ku byaremwe.
Behemoti na Lewiyatani
15. Ubusanzwe, Behemoti ikunze kwitwa iyihe nyamaswa, kandi bimwe mu biyiranga ni ibihe?
15 Hanyuma Yehova yaje kuvuga ibya Behemoti, muri rusange abantu bakaba bakunze kuvuga ko ari imvubu (Yobu 40:15-24). Iyo nyamaswa yo mu bwoko bw’izitungwa n’ibyatsi, itangaje bitewe n’ubunini bwayo, uburemere bwinshi, n’uruhu rukomeye, ‘irya ibyatsi bibisi.’ Isoko y’imbaraga zayo n’ububasha bwayo, biba mu matako yayo no mu mitsi y’inda yayo. Amagufwa y’amaguru yayo akomeye nk’“imiheha y’imiringa.” Behemoti ntitinyishwa n’amazi asuma, ahubwo iyogamo mu buryo bworoshye cyane.
16. (a) Ibyavuzwe kuri Lewiyatani bihuza n’ikihe kiremwa, kandi ibintu bimwe na bimwe biyivugwaho by’ukuri ni ibihe? (b) Ni iki imbaraga za Behemoti na Lewiyatani zishobora kutugaragariza ku bihereranye no gusohoza inshingano duhabwa mu murimo wa Yehova?
16 Nanone Imana yabajije Yobu iti “mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo, cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi?” Ibyavuzwe kuri Lewiyatani bihuje n’ingona (Yobu 41:1-34). Nta bwo yakorana isezerano ry’amahoro n’umuntu uwo ari we wese, kandi nta muntu muzima ufite ubwenge wahangara gusembura iyo nyamaswa yo mu bwoko bw’ibikururuka. Umwambi ntiwayihungisha, kandi “iseka guhinda ku icumu.” Lewiyatani iyo yarakaye, ivuguta imuhengeri ikahahindura ifuro nk’inkono ibira. Kuba Lewiyatani na Behemoti byari bisumbije Yobu imbaraga, byamufashije kwicisha bugufi. Natwe twagombye kwicisha bugufi tukamenya ko muri twe ari nta bubasha dufite. Dukeneye ubwenge n’ubushobozi bitangwa n’Imana kugira ngo twitaze ubumara bwa Satani, ya Nzoka, no gusohoza inshingano zacu mu murimo wa Yehova.—Abafilipi 4:13; Ibyahishuwe 12:9.
17. (a) Ni gute Yobu ‘yarebye Imana’? (b) Kuba Yobu atarashoboye gusubiza ibibazo byagaragaje iki, kandi se ni gute ibyo byadufasha?
17 Amaze gucishwa bugufi mu buryo bwuzuye, Yobu yamenye ko igitekerezo cye cyari gikocamye, kandi yemera ko yari yavuze ibintu bidahuje n’ubwenge. Nyamara ariko, yari yagaragaje icyizere cye cy’uko yari ‘kureba Imana’ (Yobu 19:25-27). Ibyo byari gushoboka bite, kandi nta muntu ushobora kubona Yehova ngo akomeze kubaho (Kuva 33:20)? Mu by’ukuri, Yobu yabonye ibimenyetso by’imbaraga z’Imana, yumva ijambo ry’Imana, kandi amaso ye yo gusobanukirwa yarafungutse kugira ngo abone ukuri guhereranye na Yehova. Ibyo byatumye Yobu ‘yizinukwa, arihana, yigaragura mu mukungugu no mu ivu’ (Yobu 42:1-6). Bya bibazo byinshi atashoboye gusubiza, byari byagaragaje ko Imana ari yo isumba byose, kandi byerekana ko umuntu ari ubusa busa, kabone n’iyo yaba atinya Yehova nk’uko Yobu yari ari. Ibyo bidufasha kumva ko inyungu zacu zitagomba gushyirwa imbere yo kwezwa kw’izina rya Yehova no kuvana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga (Matayo 6:9, 10). Icyagombye kudushishikaza mbere na mbere, ni ugukomeza gushikama kuri Yehova kandi twubaha izina rye.
18. Ni iki abahoza b’ibinyoma ba Yobu bagombye gukora?
18 Bite se ku bihereranye n’abahoza b’ibinyoma bari biyiziho gukiranuka? Yehova yari afite uburenganzira bwo kwica Elifazi, Biludadi, na Zofari abaziza kuba bataramuvuzeho ukuri nk’uko Yobu yabigenje. Imana yaravuze iti “mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi; maze musange umugaragu wanjye Yobu, mwitambirire igitambo cyoswa; kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira.” Iryo tsinda ry’abantu batatu ryagombye kwicisha bugufi kugira ngo ryumvire. Yobu wakomeje gushikama, yagombaga kubasabira, kandi Yehova yemeye isengesho rye (Yobu 42:7-9). Ariko se, bite ku bihereranye n’umugore wa Yobu, wamuhatiraga kuvuma Imana maze akipfira? Uko bigaragara, yaje kwiyunga na we ku bw’imbabazi Imana yamugiriye.
Ingororano Zasezeranijwe Ziduha Ibyiringiro
19. Ku bihereranye na Yobu, ni gute Yehova yagaragaje ko asumba kure Umwanzi?
19 Ako kanya Yobu akimara kuruhurwa ku nkeke yaterwaga n’imibabaro ye maze agasubizwa intege zo kongera gukora umurimo w’Imana, Yehova yaje kumuhindurira ibintu. Yobu amaze gusabira iryo tsinda ry’abantu batatu, Imana ‘yaramwunamuye, imukiza ibyago bye’ kandi ‘imuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.’ Yehova yagaragaje uburyo asumba kure Umwanzi, ahagarika imbaraga za Satani zatezaga indwara, kandi akiza Yobu mu buryo bw’igitangaza. Nanone kandi, Imana yirukanye amashumi y’abadayimoni maze irabaheza yongera kurindisha Yobu abamarayika bayo bakambitse iwe.—Yobu 42:10; Zaburi 34:7.
20. Ni mu buhe buryo Yehova yagororeye kandi agaha umugisha Yobu?
20 Abavandimwe ba Yobu, bashiki be, n’abo bari baziranye kera, bakomeje kuza kugira ngo basangire na we, bifatanye na we mu kababaro, no kumuhumuriza bitewe n’amakuba Yehova yari yararetse ngo amugereho. Buri wese muri bo yahaye Yobu ifeza n’impeta y’izahabu. Yehova yahiriye Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, ku buryo yagize intama 14.000, ingamiya 6.000, amapfizi 1.000, n’indogobe z’ingore 1.000. Nanone, Yobu yaje kugira abahungu barindwi n’abakobwa batatu, bakaba baranganaga n’abo yari afite mbere. Abakobwa be—ari bo Yemima, Keziya, na Kerenihapuki—barushaga abagore bose bo mu gihugu uburanga, kandi Yobu abaha iminani hamwe na basaza babo (Yobu 42:11-15). Byongeye kandi, Yobu yaramye indi myaka 140 abona ubuvivi bwe. Inkuru irangira igira iti “nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru” (Yobu 42:16, 17). Kuramba k’ubuzima bwe kwari umurimo w’igitangaza wa Yehova Imana.
21. Ni gute dufashwa n’inkuru ivugwa mu Byanditswe ihereranye na Yobu, kandi twagombye kwiyemeza gukora iki?
21 Inkuru ivugwa mu Byanditswe ihereranye na Yobu, ituma turushaho kumenya amayeri ya Satani, kandi ikadufasha kwiyumvisha uburyo ubutegetsi bw’ikirenga bw’isi n’ijuru bufitanye isano no gushikama kwa kimuntu. Kimwe na Yobu, abakunda Imana bose bazageragezwa. Ariko dushobora kwihangana nk’uko Yobu yabigenje. Yavuye mu bigeragezo bye afite ukwizera n’ibyiringiro, kandi yabonye ingororano nyinshi. Twebwe abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, dufite ukwizera nyakuri n’ibyiringiro. Kandi se, mbega ibyiringiro bihebuje Nyir’Ugutanga Ingororano Mukuru ashyira imbere ya buri wese muri twe! Kuzirikana ingororano yo mu ijuru, bizafasha abasizwe gukorera Imana mu budahemuka mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwabo bwo ku isi. Abantu benshi bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi ntibazigera bapfa na rimwe, ariko abapfa bazagororerwa kuba muri Paradizo ku isi binyuriye ku muzuko, hamwe na Yobu ubwe. Mu gihe dufite ibyo byiringiro by’ukuri mu mutima no mu bwenge, nimucyo twese abakunda Imana tugaragaze ko Satani ari umubeshyi dushyigikira Yehova mu buryo bwuzuye, dukomeza gushikama kandi dushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga n’umutima wacu wose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe ngingo zimwe na zimwe zavuzwe na Yobu mu magambo ye ya nyuma yasubije abahoza be b’ibinyoma?
◻ Ni gute Elihu yagaragaje ko ari umuhamya wa Yehova utabogama?
◻ Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe Imana yabajije Yobu, kandi ni izihe ngaruka byagize?
◻ Ni gute wungukiwe n’inkuru ivugwa mu Byanditswe ihereranye na Yobu?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ibyo Yehova yavuze ku bihereranye na Behemoti na Lewiyatani byafashije Yobu kwicisha bugufi