ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/4 pp. 9-14
  • Inzira Imwe Rukumbi Igana ku Buzima bw’Iteka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inzira Imwe Rukumbi Igana ku Buzima bw’Iteka
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uruhare rwa Yesu Kristo
  • Imbuto Yasezeranyijwe
  • Ibyo Igitambo Cyasohoje
  • Ibyiringiro Bihebuje
  • Gukora Ibihuje n’Ibyo Imana Idusaba
  • Yesu Kristo, Uwo Imana Izakoresha mu Guha Abantu Imigisha
    Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yesu Kristo—Uwatumwe n’Imana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Yesu Arakiza—mu Buhe Buryo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Uwo Abahanuzi Bose Bahamije
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/4 pp. 9-14

Inzira Imwe Rukumbi Igana ku Buzima bw’Iteka

“Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo.”​—YOHANA 14:6.

1, 2. Ni iki Yesu yagereranyije n’inzira igana mu buzima bw’iteka, kandi se, urugero rwe rusobanura iki?

MU KIBWIRIZA cye cyo ku Musozi kizwi cyane, Yesu yagereranyije inzira igana ku buzima bw’iteka n’inzira ica mu irembo. Tuzirikane ko Yesu yatsindagirije ko kunyura muri iyo nzira igana ku buzima bitoroshye, kuko yagize ati “munyure mu irembo rifunganye: kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi: ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo [buhoraho] iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.”​—Matayo 7:13, 14.

2 Mbese, usobanukirwa icyo uwo mugani ushatse kuvuga? Mbese, ntugaragaza ko hariho umuhanda umwe rukumbi, cyangwa inzira igana ku buzima, kandi ko dusabwa gushyiraho imihati tubigiranye ubwitonzi kugira ngo tutayoba? None se, iyo nzira imwe rukumbi igana ku buzima bw’iteka ni iyihe?

Uruhare rwa Yesu Kristo

3, 4. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza uruhare rw’ingenzi Yesu afite mu gutuma tubona agakiza? (b) Ni ryari Imana yahishuye ku ncuro ya mbere ko abantu bashoboraga kubona ubuzima bw’iteka?

3 Uko bigaragara, Yesu afite uruhare rw’ingenzi ku bihereranye n’iyo nzira, nk’uko intumwa ye Petero yabivuze igira iti “nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru [uretse irya Yesu] ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:12). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yagize iti “impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu” (Abaroma 6:23). Yesu ubwe yagaragaje ko ari we nzira imwe rukumbi igana ku buzima bw’iteka, kuko yagize ati “ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo.”​—Yohana 14:6.

4 Bityo rero, ni iby’ingenzi ko twemera uruhare Yesu afite mu gutuma ubuzima bw’iteka bushoboka. Ku bw’ibyo, reka dusuzume ibyerekeye uruhare afite tubigiranye ubwitonzi. Mbese, nyuma y’aho Adamu akoreye icyaha, waba uzi igihe Yehova Imana yamenyekanishije ku ncuro ya mbere, ko abantu bashoboraga kubona ubuzima bw’iteka? Ni ako kanya Adamu akimara gucumura. Nimucyo noneho dusuzume ukuntu byahanuwe ku ncuro ya mbere ko Yesu Kristo ari we wari warateganyirijwe kuba Umukiza w’abantu.

Imbuto Yasezeranyijwe

5. Ni gute dushobora kumenya inzoka yashutse Eva iyo ari yo?

5 Yehova Imana yamenyekanishije mu mvugo y’ikigereranyo Umukiza wasezeranyijwe uwo ari we. Yamumenyekanishije igihe yaciragaho iteka “inzoka” yari yavuganye na Eva, maze iramwoshya ituma asuzugura Imana, arya imbuto yabuzanyijwe (Itangiriro 3:1-5). Birumvikana ko iyo itari inzoka nyanzoka. Cyari ikiremwa cy’ikinyabubasha cy’umumarayika, cyagaragajwe muri Bibiliya ko ari “ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani” (Ibyahishuwe 12:9). Satani yagize iyo nyamaswa isuzuguritse igikoresho cyo kuvugiramo igihe yashukaga Eva. Bityo rero, mu guciraho iteka Satani, Imana yaramubwiye iti “nzashyira urwango hagati yawe n’umugore, no hagati y’imbuto yawe n’iye: [imbuto y’umugore] izagukomeretsa umutwe nawe uzayikomeretsa agatsinsino.”​—Itangiriro 3:15, NW.

6, 7. (a) Umugore “imbuto” (NW ) yakomotseho ni nde? (b) Imbuto yasezeranyijwe ni nde, kandi se, ni iki yakoze?

6 Uwo “mugore” Satani afitiye urwango ni nde? Nk’uko “ya nzoka ya kera” yagaragajwe mu Byahishuwe igice cya 12, ni na ko uwo mugore Satani afitiye urwango na we yagaragajwe. Zirikana ko ku murongo wa 1, avugwaho kuba ‘atatswe n’izuba, ahagaze ku kwezi, inyenyeri cumi n’ebyiri ziri ku mutwe we.’ Uwo mugore ashushanya umuteguro w’Imana wo mu ijuru ugizwe n’abamarayika bizerwa, naho “umwana w’umuhungu” akaba ashushanya Ubwami bw’Imana Yesu Kristo abereye Umwami.​—Ibyahishuwe 12:1-5, Bible de Jérusalem.

7 None se, iyo “mbuto” cyangwa urubyaro rw’umugore ruvugwa mu Itangiriro 3:15 (NW ), ruzakomeretsa “umutwe” wa Satani, bikayiviramo kurimbuka, ni nde? Ni uwo Imana yohereje avuye mu ijuru kugira ngo abyarwe n’umwari mu buryo bw’igitangaza, ni koko, ni umuntu Yesu (Matayo 1:18-23; Yohana 6:38). Igice cya 12 cy’Ibyahishuwe, gihishura ko kuba iyo Mbuto, ni ukuvuga Yesu Kristo, ari yo Mutegetsi wo mu ijuru wazuwe, izafata iya mbere mu gutsinda Satani no gushyiraho “ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo,” nk’uko bivugwa mu Byahishuwe 12:10.

8. (a) Ni ikihe kintu gishya cyateganyijwe n’Imana gifitanye isano n’umugambi wayo wa mbere? (b) Ni ba nde bagize ubutegetsi bushya bw’Imana?

8 Bityo rero, ubwo Bwami buyoborwa na Yesu Kristo, ni ikintu gishya cyateganyijwe n’Imana, gifitanye isano n’umugambi wayo wa mbere werekeranye n’uko abantu bishimira ubuzima bw’iteka ku isi. Nyuma yo kwigomeka kwa Satani, Yehova yahise afata ingamba zo kuvanaho ingaruka mbi zose z’ububi, binyuriye kuri ubwo butegetsi bushya bw’Ubwami. Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko atari kuzaba ari wenyine muri ubwo butegetsi (Luka 22:28-30). Hari abandi bari gutoranywa mu bantu, bari kumusanga mu ijuru maze bakifatanya na we mu gutegeka, bityo bakaba abagize igice cya kabiri cy’imbuto y’umugore (Abagalatiya 3:16, 29, NW). Muri Bibiliya, umubare w’abo bazategekana na Yesu​—bose bavanywe mu bantu bo ku isi bafite kamere ibogamira ku cyaha​—wavuzwe ko ari 144.000.​—Ibyahishuwe 14:1-3.

9. (a) Kuki byari ngombwa ko Yesu aza ku isi ari umuntu? (b) Ni gute Yesu yavanyeho imirimo ya Diyabule?

9 Ariko kandi, mbere y’uko ubwo Bwami butangira gutegeka, byari iby’ingenzi ko Yesu Kristo, wari ugize igice cya mbere cy’imbuto, aza ku isi. Kubera iki? Kubera ko yari yarashyizweho na Yehova Imana ko ari We ‘uzamaraho [cyangwa, uzavanaho] imirimo ya Satani’ (1 Yohana 3:8). Mu mirimo ya Satani hari hakubiyemo ibyo kugusha Adamu mu cyaha, ibyo bikaba byarakururiye urubyaro rwe rwose urubanza rw’icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Yesu yavanyeho uwo murimo wa Diyabule, igihe yatangaga ubuzima Bwe ho incungu. Bityo rero, yashyizeho urufatiro rwo kuvana abantu mu rubanza rw’icyaha n’urupfu maze abugururira inzira igana ku buzima bw’iteka.​—Matayo 20:28; Abaroma 3:24; Abefeso 1:7.

Ibyo Igitambo Cyasohoje

10. Ni gute Yesu yari ahwanye na Adamu?

10 Kubera ko ubuzima bwa Yesu bwimuwe buvanywe mu ijuru maze bugashyirwa mu nda y’umugore, yavutse ari umuntu utunganye, utarandujwe n’icyaha gikomoka kuri Adamu. Yari afite ubushobozi bwo kubaho iteka ku isi. Mu buryo nk’ubwo, Adamu yari yararemwe ari umuntu utunganye afite ibyiringiro byo kuzishimira ubuzima bw’iteka ku isi. Intumwa Pawulo yazirikanaga isano ryari hagati y’abo bantu bombi, igihe yandikaga agira ati “ ‘umuntu wa mbere, ari we Adamu, yabaye ubugingo buzima’, naho Adamu wa nyuma [ari we Yesu Kristo] yabaye umwuka utanga ubugingo. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka, ari uw’ubutaka: naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.”​—1 Abakorinto 15:45, 47.

11. (a) Ni izihe ngaruka Adamu hamwe na Yesu bagize ku bantu? (b) Ni gute twagombye kubona igitambo cya Yesu?

11 Isano riri hagati y’abo bantu bombi​—abantu babiri bonyine batunganye babayeho ku isi​—ritsindagirizwa n’amagambo yo muri Bibiliya avuga ko Yesu “yitangiye kuba incungu ya bose ihwanye [n’icyo Adamu yatakaje]” (1 Timoteyo 2:6, NW). Yesu yari ahwanye na nde? Yari ahwanye n’Adamu igihe yari akiri umuntu utunganye! Icyaha cyakozwe n’Adamu wa mbere, cyatumye umuryango wa kimuntu wose uko wakabaye ugibwaho n’urubanza rw’urupfu. Igitambo cyatanzwe n’ “Adamu wa nyuma” cyashyizeho urufatiro rwo gucungurwa tukavanwa mu cyaha no mu rupfu, kugira ngo dushobore kubaho iteka. Mbega ukuntu igitambo cya Yesu ari icy’agaciro kenshi! Intumwa Petero yagize iti ‘ibyo mwacungujwe si ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu.’ Ahubwo, Petero yasobanuye agira ati “mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ni yo ya Kristo.”​—1 Petero 1:18, 19.

12. Ni gute Bibiliya ivuga ukuntu twavaniweho urubanza rw’urupfu?

12 Bibiliya isobanura mu buryo bwiza cyane uko umuryango wa kimuntu uzavanirwaho urubanza rw’urupfu igira iti “ubwo igicumuro cy’umuntu umwe [Adamu] cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe [imibereho yose ya Yesu yaranzwe no gushikama, kugeza ku rupfu] cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe [Adamu] kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe [ni ukuvuga Yesu] kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.”​—Abaroma 5:18, 19.

Ibyiringiro Bihebuje

13. Kuki abantu benshi bagira ibyiyumvo nk’ibyo bafite ku bihereranye no kubaho iteka?

13 Ubwo buryo bwateganyijwe n’Imana, bwagombye gutuma twishima cyane! Mbese, ntidushimishwa no kuba twarahawe Umukiza? Mu igenzura ryigeze gukorwa n’ikinyamakuru cyo mu mujyi ukomeye wo muri Amerika, abantu babajijwe iki kibazo ngo “mbese, wumva ushishikajwe n’ibyiringiro byo kubaho iteka?” Umubare utangaje w’abantu bangana na 67,4 ku ijana bashubije bagira bati “oya.” Kuki abo bantu bavuze ko batashakaga kubaho iteka? Uko bigaragara, ni ukubera ko ubuzima bwo ku isi muri iki gihe bwiganjemo ibibazo byinshi. Hari umuntu umwe wagize ati “sinshimishwa n’igitekerezo cyo kuba namara imyaka 200.”

14. Kuki kubaho iteka bizazanira abantu ibyishimo bisesuye?

14 Icyakora, Bibiliya ntivuga ibihereranye no kubaho iteka mu isi, aho abantu bagerwaho n’indwara, gusaza n’ibindi bintu bibabaza. Si byo rwose, kubera ko Yesu, Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana, azavanaho ibyo bibazo byose byatewe na Satani. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Ubwami bw’Imana ‘buzamenagura bunatsembeho’ ubutegetsi bwo muri iyi si bukandamiza abantu (Daniyeli 2:44). Icyo gihe, isengesho Yesu yigishije abigishwa be rizasubizwa; ibyo Imana ‘ishaka bikazakorwa ku isi nk’uko bikorwa mu ijuru’ (Matayo 6:9, 10, Today’s English Version). Mu isi nshya y’Imana, ubwo isi izaba imaze kuvanwaho ububi bwose, inyungu z’igitambo cya Yesu zizakoreshwa mu buryo bwuzuye. Ni koko, abantu bose bazaba bujuje ibisabwa bazagarurirwa ubuzima butunganye!

15, 16. Ni iyihe mimerere izaba iriho mu isi nshya y’Imana?

15 Abantu bazaba bari mu isi nshya y’Imana, bazasohorezwaho amagambo yo muri Bibiliya agira ati “umubiri we uzagwa itoto, birushe uw’umwana, asubire mu busore bwe” (Yobu 33:25). Nanone kandi, hazasohozwa irindi sezerano ryo muri Bibiliya rigira riti “impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.”​—Yesaya 35:5, 6.

16 Tekereza gato: uko imyaka tuzaba tumaze icyo gihe yaba ingana kose, yaba 80, 800, cyangwa twaba dukuze kurushaho, imibiri yacu izakomeza kugira ubuzima buhebuje! Bizaba nk’uko Bibiliya isezeranya igira iti “nta muturage waho uzataka indwara.” Icyo gihe nanone, hazasohozwa isezerano rigira riti “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”​—Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:3, 4.

17. Ni ibihe bintu dushobora kwitega ko abantu bazasohoza mu isi nshya y’Imana?

17 Muri iyo si nshya, tuzashobora gukoresha ubwonko bwacu butangaje mu buryo Umuremyi wacu yagennye, igihe yaburemaga bufite ubushobozi butagira imipaka bwo kwiga. Ngaho tekereza ibintu bihebuje dushobora kuzageraho! Ndetse n’abantu badatunganye bakoze ibintu byose bidukikije, bifashishije ibintu biboneka ku isi​—bakora za telefoni bagendana mu ntoki, za mikoro, amasaha, za radiyo zo gutumanaho, za orudinateri, indege, n’ibindi n’ibindi. Nta kintu na kimwe muri byo cyakozwe mu bikoresho byavanywe ahandi hantu kure mu kirere. Kubera ko twiringiye kuzabona ubuzima buzira iherezo, ubushobozi bwo gukora ibintu muri Paradizo yo ku isi igiye kuza ntibuzagira imipaka!​—Yesaya 65:21-25.

18. Kuki ubuzima butazigera burambirana mu isi nshya y’Imana?

18 Nta n’ubwo ubuzima buzarambirana na gato. Ndetse n’ubu, dutegerezanya amashyushyu irindi funguro n’ubwo twaba twarariye ibyo kurya incuro ibihumbi bibarirwa muri za mirongo. Mu gihe tuzaba twarageze ku butungane, tuzishimira ndetse cyane kurushaho, ibintu biryoshye bizera muri Paradizo yo ku isi (Yesaya 25:6). Kandi tuzagira umunezero w’iteka mu gihe tuzaba twita ku nyamaswa nyinshi zizaba ziri ku isi, n’igihe tuzaba twishimira ubwiza butangaje bw’akazuba kayo ka kiberinka, imisozi, imigezi n’ibibaya. Mu by’ukuri, ubuzima ntibuzigera burambirana mu isi nshya y’Imana!​—Zaburi 145:16.

Gukora Ibihuje n’Ibyo Imana Idusaba

19. Kuki bihuje n’ubwenge kwemera ko dufite icyo dusabwa kugira ngo tuzahabwe impano y’Imana y’ubuzima?

19 Mbese, ushobora kwitega kuzabona impano y’Imana ihebuje y’ubuzima bw’iteka muri Paradizo, ari nta mihati iyo ari yo yose ushyizeho? Mbese, ntibihuje n’ubwenge ko Imana yagira icyo idusaba? Ni byo rwose. Koko rero, Imana ntipfa kutujugunyira iyo mpano. Irayidushyikiriza, ariko tugomba kuyisingira tukayifata. Ibyo bisaba imihati rwose. Ushobora kwibaza ikibazo umutware w’umusore wari umutunzi yabajije Yesu agira ati “nkore cyiza ki, ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” Cyangwa ushobora kubaza nk’uko umurinzi w’imbohe w’Umufilipi yabajije intumwa Pawulo agira ati “nkwiriye gukora nte ngo nkire?”—⁠Matayo 19:16; Ibyakozwe 16:30.

20. Ni ikihe kintu cy’ingenzi dusabwa kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka?

20 Mu ijoro ribanziriza urupfu rwe, Yesu yagaragaje ikintu cy’ibanze gisabwa, igihe yavugaga mu isengesho yatuye Se wo mu ijuru ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Mbese, ntibihuje n’ubwenge ko dusabwa kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova, we watumye ubuzima bw’iteka bushoboka, tukanagira ubumenyi ku bihereranye n’uwadupfiriye, ari we Yesu Kristo? Icyakora, hari ibindi bisabwa birenze kugira ubwo bumenyi.

21. Ni gute tugaragaza ko twujuje ibisabwa mu bihereranye no kugira ukwizera?

21 Nanone kandi, Bibiliya igira iti “uwizera uwo Mwana, aba abonye ubugingo buhoraho.” Hanyuma, yongeraho iti “utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w’Imana uguma kuri we” (Yohana 3:36). Ushobora kugaragaza ko wizera uwo Mwana ugira ihinduka mu mibereho yawe, maze ukayihuza n’ibyo Imana ishaka. Ugomba gutera umugongo inzira mbi zose ushobora kuba waragenderagamo, noneho ugakora ibishimisha Imana. Ugomba gukora ibyo intumwa Petero yategetse igira iti “nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza, ituruka ku Umwami Imana.”​—Ibyakozwe 3:19.

22. Kugera ikirenge mu cya Yesu hakubiyemo iki?

22 Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko kwizera Yesu ari byo byonyine bishobora gutuma tubona ubugingo buhoraho (Yohana 6:40; 14:6). Tugaragaza ko twizera Yesu, igihe ‘tugera ikirenge mu cye’ (1 Petero 2:21). Kubigenza dutyo hakubiyemo iki? Mu isengesho Yesu yatuye Imana, yavuze mu ijwi ryumvikana ati “ ‘dore ndaje, Mana . . . nzanywe no gukora ibyo ushaka’ ” (Abaheburayo 10:7). Ni iby’ingenzi ko twigana Yesu, tukemera gukora ibyo Imana ishaka maze tukegurira Yehova ubuzima bwacu. Nyuma y’aho, ugomba kubigaragaza ubatizwa mu mazi; Yesu na we yarabatijwe (Luka 3:21, 22). Gutera izo ntambwe ni ibintu bihuje n’ubwenge rwose. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘urukundo rwa Kristo ruduhata’ (2 Abakorinto 5:14, 15). Mu buhe buryo? Urukundo rwatumye Yesu atanga ubuzima bwe ku bwacu. Mbese, ibyo ntibyagombye kuduhata kugira ngo tubyitabire, tumwizera? Ni koko, byagombye kuduhatira gukurikiza urugero rwe rwuje urukundo rwo kwitangira gufasha abandi. Kristo yabereyeho gukora ibyo Imana ishaka; natwe tugomba kubigenza dutyo, tudakomeza kubaho ku bwacu.

23. (a) Abahabwa ubuzima bagomba kwiyongera kuri ba nde? (b) Ni iki abari mu itorero rya Gikristo basabwa?

23 Si aho ibintu bigomba kugarukira. Bibiliya ivuga ko igihe abantu 3.000 babatizwaga kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., ‘biyongereyeho.’ Biyongereye kuri ba nde? Luka agira ati “bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo” (Ibyakozwe 2:41, 42). Ni koko, bahuriraga hamwe kugira ngo bige Bibiliya banifatanyirize hamwe, bityo biyongereye ku itorero rya Gikristo, cyangwa baba bamwe mu bari barigize. Abakristo ba mbere bajyaga mu materaniro buri gihe, kugira ngo bigishwe mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 10:25). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo barabikora, kandi bishimira kugutera inkunga yo kwifatanya na bo muri ayo materaniro.

24. “Ubuzima nyakuri” (NW ) ni buzima ki, kandi se, ni gute kandi ni ryari buzabaho?

24 Abantu babarirwa muri za miriyoni ubu barimo barakurikira inzira ifunganye igana ku buzima. Kuguma muri iyo nzira ifunganye bisaba imihati nyakuri (Matayo 7:13, 14)! Ibyo intumwa Pawulo yabigaragaje igihe yingingaga mu buryo bususurutsa agira ati “ujye urwana intambara nziza yo kwizera, usingire ubugingo [“ubuzima,” NW ] buhoraho, ubwo wahamagariwe.” Ni ngombwa kurwana iyo ntambara kugira ngo ‘dusingire ubugingo [“ubuzima,” NW ] nyakuri’ (1 Timoteyo 6:12, 19). Ubwo buzima si ubu bwa none bwuzuyemo imihangayiko y’urudaca n’imibabaro twazaniwe n’icyaha cy’Adamu. Ahubwo, ni ubuzima bwo mu isi nshya y’Imana, igiye gushyirwaho vuba aha ubwo igitambo cy’incungu cya Kristo kizakoreshwa ku bw’inyungu z’abantu bose bakunda Yehova Imana n’Umwana we, nyuma yo kuvanwaho kw’iyi gahunda y’ibintu. Nimucyo twese duhitemo ubuzima​—“ubuzima nyakuri” (NW )​—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya ihebuje y’Imana.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Inzoka, umugore n’imbuto bavugwa mu Itangiriro 3:15, NW, ni ba nde?

◻ Ni gute Yesu yari ahwanye n’Adamu, kandi se, ni iki incungu yasohoje?

◻ Ni iki ushobora gutegerezanya amatsiko kizatuma wishimira cyane kuba mu isi nshya y’Imana?

◻ Ni ibihe bintu tugomba kuzuza kugira ngo tuzabeho mu isi nshya y’Imana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Haba ku bakiri bato cyangwa ku bakuze, Yesu ni we nzira imwe rukumbi igana ku buzima buzira iherezo

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Igihe cyagenwe n’Imana nigisohora, abashaje bazasubirana imbaraga nk’izo bari bafite bakiri abasore

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze