Tugende nk’Abigishijwe na Yehova
“Nimuze, tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka . . . kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.”—MIKA 4:2.
1. Dukurikije Mika, ni iki Imana yari gukorera ubwoko bwayo mu minsi y’imperuka?
MIKA, umuhanuzi w’Imana, yahanuye ko mu “minsi y’imperuka,” ni ukuvuga muri iki gihe turimo, abantu benshi bari gushashakana Imana umwete, kugira ngo bayisenge. Bari guterana inkunga bagira bati “nimuze, tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka . . . kandi izatuyobora inzira zayo, tuzigenderemo.” —Mika 4:1, 2.
2, 3. Ni gute ubuhanuzi bwa Pawulo bwerekeranye n’uko abantu bari kuba bakunda impiya burimo busohora muri iki gihe?
2 Gusuzuma ibikubiye muri 2 Timoteyo 3:1-5, bishobora gutuma tumenya ibihereranye n’inyungu zibonerwa mu kwigishwa n’Imana muri iyi “minsi y’imperuka.” Mu gice kibanziriza iki, twatangiye tubona ukuntu abazirikana umuburo wa Pawulo wo ‘kutikunda,’ bungukirwa. Pawulo yongeyeho ko muri iki gihe, abantu bari kuba ‘banakunda impiya.’
3 Nta wukeneye impamyabumenyi yo muri kaminuza mu byerekeye amateka yo muri iki gihe, kugira ngo akunde amenye ukuntu ayo magambo akwiranye n’iki gihe turimo. None se, nta bwo waba warigeze gusoma ibihereranye n’abahanga mu byo gushora imari mu mishinga, hamwe n’abanyemari bakomeye batanyurwa na za miriyoni bunguka buri mwaka? Abo bakunzi b’amafaranga bahora bashaka kubona menshi kurushaho, kabone n’ubwo byaba mu buryo butemewe n’amategeko. Nanone ayo magambo ya Pawulo, anareba abantu benshi muri iki gihe, ba bandi usanga bagira umururumba kandi ntibanyurwe, n’ubwo baba badakize. Birashoboka ko waba uzi abantu nk’abo benshi mu karere uherereyemo.
4-6. Ni gute Bibiliya ifasha Abakristo kwirinda gukunda impiya?
4 Mbese, ibyavuzwe na Pawulo, byaba ari kimwe mu biranga kamere ya kimuntu tudashobora kugira icyo duhinduraho? Ibyo twavuga ko atari ko biri duhuje n’Umuhanzi wa Bibiliya, we wagaragaje kera uku kuri kugira kuti “gukunda impiya [ni] umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi.” Tuzirikane ko Imana itavuze ngo ‘impiya ni umuzi w’ibibi byose.’ Yavuze ko umuzi w’ibibi byose ari ‘ugukunda impiya.’—1 Timoteyo 6:10.
5 Igishimishije ni uko imirongo ikikije amagambo ya Pawulo igaragaza ko bamwe mu Bakristo beza bo mu kinyejana cya mbere bari abatunzi muri iyi gahunda y’ibintu, baba barabikomoye ku murage, cyangwa barabikoreye (1 Timoteyo 6:17). Ku bw’ibyo rero, twagombye kubona ko uko umutungo wacu waba ungana kose, Bibiliya iduha umuburo ku bihereranye n’akaga ko gukunda amafaranga. Ariko se, haba hari izindi nama Bibiliya itanga ku bihereranye no kwirinda iyo ngeso igira ingaruka mbi kandi yogeye hose? Yego rwose, urugero, nk’izikubiye mu Kibwiriza cyo ku Musozi cyatanzwe na Yesu. Ubwenge bukubiyemo buzwi mu isi yose. Urugero, zirikana ibyo Yesu yavuze muri Matayo 6:26-33.
6 Nk’uko bivugwa muri Luka 12:15-21, Yesu yavuze iby’umukungu wagerageje kwirundanyiriza ubutunzi bwinshi, ariko akaza gutakaza ubugingo bwe mu buryo bumutunguye. Ni iki Yesu yashakaga kwerekezaho? Yaravuze ati “mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.” Kuri iyo nama, Bibiliya inongeraho kwamagana ubunebwe, kandi igatsindagiriza agaciro k’umurimo ukoranywe umurava (1 Abatesalonike 4:11, 12). Hari bamwe bashobora guhakana bavuga ko izo nyigisho zidakwiranye n’igihe tugezemo—nyamara kandi, zikwiranye na cyo rwose, kandi zigira ingaruka nziza.
Barigishijwe Kandi Barungukiwe
7. Ni iyihe mpamvu dufite yo kwiringira ko twagira icyo tugeraho turamutse dushyize mu bikorwa inama za Bibiliya zihereranye n’ubutunzi?
7 Mu bihugu byinshi, haboneka ingero z’abagabo n’abagore bo mu nzego zose z’imibereho bagiye bashyira mu bikorwa amahame y’Imana mu mibereho yabo mu bihereranye n’amafaranga. Barungukiwe bo ubwabo hamwe n’imiryango yabo, ku buryo n’abantu bo hanze bashobora kubyibonera. Urugero, mu gitabo cyitwa Religious Movements in Contemporary America, cyanditswe n’umwanditsi wo muri Kaminuza y’i Princeton, n’intiti mu bihereranye n’imiterere y’abantu, inkomoko yabo n’imibereho yabo yanditse agira ati “mu bitabo [by’Abahamya] no muri za disikuru zitangirwa mu matorero, bibutswa ko imibereho yabo idashingiye ku ma modoka mashyashya, ku myambaro ihenda, cyangwa ku mibereho ihanitse. Nanone kandi, Umuhamya agomba guha umukoresha we umubyizi ushyitse, [kandi agomba] kuba inyangamugayo mu buryo bwimazeyo . . . Iyo mico ituma umuntu, n’ubwo yaba adafite ubumenyi mu bintu byinshi, aba umukozi w’ingirakamaro, kandi, mu Majyaruguru ya Philadelphia [ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika], Abahamya bamwe bagiye bashyirwa mu myanya ikomeye mu kazi.” Uko bigaragara, abantu bakiriye inyigisho zitangwa n’Imana binyuriye mu Ijambo ryayo, bagiye bahabwa umuburo ku bihereranye n’imyifatire ituma ubuzima burushaho kugorana mu mimerere iriho muri iki gihe. Ibyo bigaragaza ko inyigisho za Bibiliya ziyobora ku buzima bwiza kandi bushimishije kurushaho.
8. Kuki twashyira isano hagati y’amagambo ‘kwirarira,’ ‘kwibona,’ no ‘gutukana,’ kandi izo mvugo eshatu zisobanura iki?
8 Dushobora kubona isano riri hagati y’ibintu bitatu Pawulo yakurikijeho. Mu minsi y’imperuka, abantu bari kuba “birarira, bibona, batukana.” Izo ngeso eshatu ziratandukanye, ariko zose zifitanye isano n’ubwibone. Iya mbere ni ‘ukwirarira.’ Inkoranyamagambo imwe, ivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe aha, risobanura “ ‘umuntu wibona uko atari,’ cyangwa iryo jambo rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, ni umuntu ‘usezeranya ibirenze ibyo ashobora gukora.’ ” Ni yo mpamvu Bibiliya zimwe na zimwe zikoresha ijambo “umwirasi.” Iya kabiri ni ‘ukwibona,’ cyangwa iryo jambo rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, ni ‘ukuba umuntu usa n’aho asumba abandi.’ Iya nyuma ni ‘ugutukana.’ Bamwe bashobora kwibwira ko abatukana ari abantu bavuga Imana nabi, ariko kandi, ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo iyo mvugo, rinakubiyemo gutuka, gutesha agaciro, cyangwa kuvuga nabi abantu. Bityo rero, abatukana bavugwa na Pawulo, ni abatuka Imana n’abantu.
9. Bibiliya itera abantu inkunga yo kugira iyihe myifatire inyuranye n’iriho muri iki gihe yangiza?
9 Wiyumva ute iyo uri kumwe n’abantu barangwaho ingeso zavuzwe na Pawulo, baba abo mukorana, abo mwigana, cyangwa abo mufitanye isano? Mbese, batuma ubuzima bukorohera? Cyangwa se batuma burushaho kukugora, bityo bigatuma guhangana n’ibi bihe turimo birushaho kugukomerera? Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ryo ritwigisha kwirinda imyifatire nk’iyo riduha inyigisho, urugero nk’izo dusanga mu 1 Abakorinto 4:7; Abakolosayi 3:12, 13; no mu Befeso 4:29.
10. Ni iki cyerekana ko ubwoko bwa Yehova bubonera inyungu mu kwemera inyigisho za Bibiliya?
10 N’ubwo Abakristo badatunganye, gushyira mu bikorwa izo nyigisho zihebuje, bibafasha mu buryo bukomeye muri ibi bihe birushya. Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Civiltà Cattolica, cyavuze ko impamvu imwe ituma Abahamya ba Yehova bakomeza kwiyongera, “ari uko iryo tsinda riha abayoboke baryo ikimenyetso kibaranga kigaragara kandi gikomeye.” Ariko kandi, mu gihe uwo mwanditsi yavugaga “iby’ikimenyetso kibaranga kandi gikomeye,” mbese, yaba yarashakaga kuvuga ko abo bantu baba barangwa no “kwirarira, kwibona, [no] gutukana?” Ibinyuranye n’ibyo, icyo kinyamakuru cy’Abayezuwiti cyavugaga ko iryo tsinda “riha abayoboke baryo ikimenyetso kibaranga kigaragara kandi gikomeye, bakaba bakiranwa igishyuhirane muri ryo, kandi bakarangwamo umwuka wa kivandimwe no gushyigikirana.” Mbese, ntibigaragara ko ibyo Abahamya bigishijwe bibafasha?
Inyigisho Zungura Abagize Umuryango
11, 12. Ni gute Pawulo yerekanye neza uko imimerere yo mu miryango myinshi yari kuba imeze?
11 Dushobora gukubira hamwe ibintu bine bikurikira, bifitanye isano. Pawulo yahanuye ko mu minsi y’imperuka, abantu benshi bari kuba “batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo.” Muzi ko ingeso ebyiri muri izo—ni ukuvuga, kuba indashima no kutaba abera—zirangwa ahantu hose. Nyamara kandi, dushobora kwiyumvisha mu buryo bworoshye impamvu izo ngeso Pawulo yazishyize hagati yo ‘kutumvira ababyeyi’ no ‘kudakunda ababo.’ Izo ngeso enye zifitanye isano.
12 Umuntu wese uzi gushishoza, yaba akiri muto cyangwa asheshe akanguhe, yakwemeza ko kutumvira byogeye hose, kandi ko bigenda birushaho gukabya. Ababyeyi benshi bitotombera ko urubyiruko rusa n’aho rutagaragaza ko rushimira ku bw’ibyo rugirirwa. Urubyiruko rwinshi rwivovotera ko ababyeyi barwo batarwitaho (cyangwa se ko batita ku muryango muri rusange), ahubwo ko bita ku kazi kabo, ku binezeza, cyangwa kuri bo ubwabo. Aho kugira ngo tugerageze kureba uwo ikosa riherereyeho, reka ahubwo turebe ingaruka z’iyo myifatire. Iyo hagati y’abakuze n’ingimbi hajemo icyuho, akenshi bituma izo ngimbi zishyiriraho ayazo mategeko agenga umuco, cyangwa ubwiyandarike. Ibyo bigira izihe ngaruka? Bituma habaho ukwiyongera kunini kw’inda z’indaro mu bangavu, gukuramo inda, n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Kutagirirana urukundo mu muryango, akenshi usanga ari byo ntandaro y’urugomo. Birashoboka ko nawe waba uzi ingero z’ibintu byaba byarabayeho mu karere k’iwanyu, bigaragaza ko urukundo rwa kivandimwe rugenda rukendera.
13, 14. (a) Kuki tugomba kwita kuri Bibiliya, mu gihe tubona imiryango myinshi izamba? (b) Ni iyihe nama y’ubwenge duhabwa n’Imana ku bihereranye n’imibereho yo mu muryango?
13 Wenda ibyo bishobora kuba ari byo byumvikanisha impamvu hari umubare ugenda urushaho kwiyongera w’abantu basubiranamo n’abo bafitanye isano, abo mu miryango yabo, abo mu bwoko bwabo, cyangwa abo bakomoka hamwe. Ariko kandi, muzirikane ko mu kuvuga ibyo, tutagamije kwibanda ku bintu byose bitari byiza biboneka mu buzima muri iki gihe. Ingingo ebyiri zidushishikaje, ni izi zikurikira: mbese, inyigisho za Bibiliya zishobora kudufasha kwirinda kugwa mu makosa yavuzwe na Pawulo, kandi se, kwitondera inyigisho za Bibiliya mu mibereho yacu bishobora kutugirira umumaro? Dushobora gusubiza twikiriza nk’uko bigaragarira ku ngingo enye ziri mu rutonde rw’ibyavuzwe na Pawulo.
14 Muri rusange, tuboneye hamwe ko: nta nyigisho n’imwe irusha iya Bibiliya mu gutuma habaho imibereho y’umuryango ishimisha imitima kandi igira ingaruka nziza. Ibyo byerekanwa n’urugero ruto rw’ukuntu inama zayo zishobora gufasha abagize umuryango mu kutirinda imitego byonyine gusa, ahubwo no kuba bagira icyo bageraho. Mu Bakolosayi 3:18-21 hagaragaza neza iby’icyo gitekerezo, n’ubwo hari n’indi mirongo myinshi myiza kandi y’ingirakamaro ireba abagabo, abagore n’abana. Izo nama zigira ingaruka nziza muri iki gihe. Birumvikana ko no mu miryango y’Abakristo b’ukuri, hataburamo ibibazo n’ibigeragezo. Icyakora, ibyagiye bigerwaho, bigaragaza ko muri rusange Bibiliya itanga inyigisho z’ingirakamaro cyane ku miryango.
15, 16. Ni iyihe mimerere umushakashatsikazi umwe yaje kubona mu Bahamya ba Yehova muri Zambiya?
15 Mu mwaka umwe n’igice, umushakashatsikazi wo muri Kaminuza y’i Lethbridge, ho muri Kanada, yize ibihereranye n’imibereho y’abantu muri Zambiya. Yaje gusoza agira ati “Abahamya ba Yehova bagira ingaruka nziza kurusha abayoboke b’andi madini mu gutuma imibanire y’abashakanye idahungabana. . . . Ibyo bigaragarira ku ihinduka riba mu myifatire iba hagati y’umugabo n’umugore, mu mihati yabo mishyashya irangwamo kudahutazanya no gufatanya, bakaba noneho mu byo bagirirana, bagandukira undi mutware mushyashya, ari we Imana. . . . Umugabo w’Umuhamya wa Yehova yigishwa gukura mu bitekerezo, bityo akaba yashobora gusohoza inshingano ze mu buryo butuma umugore we n’abana be bamererwa neza. . . . Umugore n’umugabo, baterwa inkunga yo kuba abantu b’inyangamugayo . . . Uwo muco basabwa kugira wo kuba inyangamugayo byanze bikunze, ni yo sima ikomeza ishyingirwa.”
16 Ubwo bushakashatsi bwari bushingiye ku bintu bagiye babona ku bantu benshi bashakanye. Urugero, uwo mushakashatsikazi yavuze ko mu buryo bunyuranye n’uko bisanzwe bigenda ku bandi, “mu Bahamya ba Yehova bo usanga akenshi abagabo bafasha abagore babo mu mirima, bitari gusa mu gihe cyo gutegura intabire, ahubwo banabafasha gutera no gusanza.” Uko biragarara rero, ibyagiye biba ku biboneka mu miryango myinshi mu isi yose, byerekana ko inyigisho za Bibiliya zigira icyo zihindura ku mibereho y’abantu.
17, 18. Ni ibihe bintu bitangaje byagezweho mu gihe hakorwaga iperereza ku byerekeye umurage w’amadini hamwe no kuryamana mbere yo gushyingiranwa?
17 Igice kibanziriza iki cyavugaga ibyagezweho n’ubushakashatsi byatangajwe mu kinyamakuru cyitwa Journal for the Scientific Study of Religion. Mu mwaka wa 1991, icyo kinyamakuru cyari gifite ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Umurage w’Amadini no Kuryamana Mbere yo Gushyingiranwa: Ibihamya Bishingiye ku Iperereza Ryakozwe ku Mubare w’Abasore n’Inkumi Batoranijwe mu Rwego rw’Igihugu.” Wenda ushobora kuba uzi ukuntu kuryamana mbere yo gushyingiranwa bisigaye byarogeye hose. Mu gihe cy’amabyiruka, abakiri bato benshi barirekura bakaganzwa n’irari ry’ibitsina, kandi usanga ingimbi nyinshi n’abangavu benshi bafite abantu banyuranye baryamana na bo. Mbese, inyigisho za Bibiliya zaba zishobora kugira icyo zihindura kuri iyo myifatire yogeye hose?
18 Abarimu batatu bo muri Kaminuza bafatanyije kwiga icyo kibazo, bakekaga ko bari gusanga mu ‘ngimbi n’abangavu hamwe n’abasore n’inkumi barerewe mu nyigisho za Gikristo zitsimbarara cyane ku muco karande, hashoboraga kutabonekamo benshi baryamana mbere yo gushyingiranwa.’ Ariko se, ibyo bagezeho byagaragaje iki? Muri rusange, basanze ko hagati ya 70 ku ijana na 82 ku ijana bari bararyamanye mbere yo gushyingiranwa. Kuri bamwe na bamwe, “inyigisho bagiye bahabwa zitsimbarara ku bya kera, zagiye [zigabanya] uwo mubare w’abaryamana mbere yo gushyingiranwa, ariko atari mu ‘bangavu n’ingimbi.’ ” Abo bashakashatsi baje kugira icyo bavuga ku rubyiruko rumwe rukomoka mu miryango isa n’aho yitabira iby’idini, aho basanze ari ho “hashobora kuba habonekamo umubare munini cyane w’abaryamana mbere yo gushyingiranwa ugereranyije n’abo mu Madini Akomeye y’Abaporotesitanti.”—Ayo magambo yanditse mu nyuguti ziberamye nitwe twayanditse dutyo.
19, 20. Ni gute inyigisho ziva ku Mana zagiye zifasha kandi zikarinda urubyiruko rwinshi rw’Abahamya ba Yehova?
19 Abo barimu bo muri Kaminuza babonye ibinyuranye n’ibyo mu rubyiruko rw’Abahamya ba Yehova, ruri mu “itsinda ritandukanye cyane n’andi matsinda y’abantu.” Kubera iki? Kubera ko “ubusanzwe kugira ubwitange n’uruhare mu mibanire y’abantu mu rugero runaka, biturutse ku byo umuntu yiboneye, ku byo yari yiringiye no ku byo yakoze . . . bituma habaho kwitwararika cyane ku mahame agendana no kwizera.” Bongeyeho ko ngo “Abahamya ba Yehova bategerezwaho gusohoza inshingano z’ubumisiyonari, baba ingimbi cyangwa abangavu, kimwe n’abasore n’inkumi.”
20 Bityo rero, inyigisho za Bibiliya zagize ingaruka nziza ku Bahamya ba Yehova zibafasha kwirinda ubwiyandarike. Ibyo bituma batagerwaho n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, zimwe muri zo zikaba zidakira, izindi na zo zikaba zica. Byongeye kandi, nta bwo bahatira abantu gukuramo inda, kuko Bibiliya yigisha ko ibyo bihwanye no kwica ubugingo. Nanone kandi, ibyo bituma abasore n’inkumi bagera igihe cyo kurushinga bafite umutimanama utabacira urubanza. Ibyo bituma ishyingiranwa ritangirira ku rufatiro rukomeye kurushaho. Inyigisho nk’izo ni zo zishobora kudufasha guhangana n’ingorane duhura na zo, bigatuma turushaho kugira amagara mazima n’ibyishimo.
Inyigisho Zigira Umumaro
21. Ni ibihe bintu Pawulo yahanuye mu buryo nyabwo bihereranye n’igihe turimo?
21 Reka noneho dusubire muri 2 Timoteyo 3:3, 4, maze turebe icyo Pawulo yavuze ku byari gutuma ibihe turimo bigorana kuri benshi—ariko atari kuri bose: “[abantu bari kuba] batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, [kandi] bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana.” Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ukuri! Nyamara kandi, inyigisho zo muri Bibiliya zishobora kuturinda no kuduha ibya ngombwa byose byatuma duhangana n’iyo mimerere, kandi tukagira icyo tugeraho.
22, 23. Ni iyihe nama itera inkunga yavuzwe na Pawulo ubwo yasozaga urutonde rw’ibyo yavugaga, kandi akamaro kayo ni akahe?
22 Intumwa Pawulo yashoje urutonde rw’ibyo bintu avuga amagambo atera inkunga. Ingingo ya nyuma ayerekeza ku itegeko ry’Imana, na ryo rishobora kuduhesha imigisha itarondoreka. Pawulo yavuze ibihereranye n’abantu “bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako,” hanyuma akomeza agira ati “abameze batyo ujye ubatera umugongo.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo. Wibuke rwa rubyiruko rwo mu madini amwe n’amwe rubonekamo umubare urenze mwayene w’abaryamana mbere yo gushyingirwa. N’ubwo ubwiyandarike bw’urwo rubyiruko rw’abanyedini bwari bugeze kuri mwayene, mbese, ibyo ntibyaba bigaragaza ko ugusenga kwabo kudafite imbaraga? Byongeye kandi, mbese, inyigisho z’amadini zihindura imigirire y’abantu mu bucuruzi, uko bitwara ku bari munsi y’ubuyobozi bwabo, cyangwa abo bafitanye isano?
23 Ayo magambo ya Pawulo, agaragaza ko tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu Ijambo ry’Imana, tukayisenga mu buryo burangwamo ububasha nyakuri bw’Ubukristo. Ku bihereranye n’abantu bafite uburyo bwo gusenga budafite imbaraga, Pawulo yagize ati “abameze batyo ujye ubatera umugongo.” Iryo ni itegeko ryumvikana rizaduhesha imigisha nyamigisha.
24. Ni gute inama iri mu Byahishuwe igice cya 18 ihuje n’iya Pawulo?
24 Mu buhe buryo? Igitabo cya nyuma cya Bibiliya, kivuga iby’umugore w’ikigereranyo, maraya, witwa Babuloni Ikomeye. Uko bigaragara, Babuloni Ikomeye igereranya ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, iryo Yehova Imana yasuzumye maze akarivanaho amaboko. Icyakora, nta bwo tugomba kujyana na yo byanze bikunze. Mu Byahishuwe 18:4 hatugira inama hagira hati “bwoko bwanjye, nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.” Mbese, ubwo butumwa si nk’ubwo Pawulo yatanze ubwo yagiraga ati “abameze batyo ujye ubatera umugongo”? Kumvira iryo tegeko, ni ubundi buryo bwo kungukirwa n’inyigisho ziva ku Mana.
25, 26. Ni iyihe mibereho yo mu gihe kizaza ihishiwe abemera kandi bagashyira mu bikorwa inyigisho ziva kuri Yehova Imana?
25 Vuba aha, Imana igiye kugira uruhare mu byerekeye abantu mu buryo butaziguye. Izarimbura amadini yose y’ibinyoma hamwe n’ibindi bice bigize iyi gahunda mbi y’ibintu. Ibyo bizatera ibyishimo, nk’uko mu Byahishuwe 19:1, 2 habigaragaza. Hano ku isi, abemera kandi bagakurikiza inyigisho ziva ku Mana, bazemererwa gukomeza kuzikurikiza, ubwo inzitizi ziterwa n’ibi bihe bigoye turimo zizaba zitakiriho.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
26 Nta gushidikanya, kuba muri iyo Paradizo izaba yongeye kubaho ku isi, bizatera ibyishimo birenze ibyo umuntu ashobora kwiyumvisha. Imana idusezeranya ko ibyo bishoboka, kandi rero dushobora kuyiringira mu buryo bwimazeyo. Bityo rero, iduha impamvu zihagije zituma twemera kandi tugakurikiza inyigisho zayo z’ingirakamaro. Ryari? Nimucyo dukurikize inyigisho duhabwa na yo uhereye ubu muri ibi bihe birushya turimo, kugeza muri Paradizo yadusezeranyije.—Mika 4:3, 4.
Ingingo zo Gutekerezaho
◻ Ni gute ubwoko bwa Yehova bwagiye bubonera inyungu mu nama ze zihereranye n’ubukungu?
◻ Dukurikije ibivugwa n’ikinyamakuru cy’Abayezuwiti, ni izihe ngaruka nziza abagaragu ba Imana bagira bitewe n’uko bashyira mu bikorwa Ijambo rye?
◻ Ni izihe nyungu zibonwa n’imiryango ishyira mu bikorwa inyigisho ziva ku Mana, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri Zambiya?
◻ Ni ubuhe burinzi inyigisho ziva ku Mana ziha abakiri bato?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
MBEGA IKIGUZI KIGOMBA GUTANGWA!
Raporo yatanzwe mu nama yasuzumaga ibyerekeye SIDA n’ingimbi hamwe n’abangavu, yagiraga iti “ingimbi n’abangavu bugarijwe cyane n’indwara ya SIDA bitewe n’uko bakunda kwimenyereza ibikorwa by’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, kwishyira mu kaga, kandi bakanyurwa no kubaho mu buzima bw’ako kanya, bitewe kandi n’uko bumva ko badashobora gupfa kandi bagasuzugura ubutegetsi.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa New York Daily News, cyasohotse ku itariki ya 7 Werurwe 1993.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye mu Burayi, muri Afurika no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Aziya, bwanzuye bugira buti “abangavu basambana, baza ‘mu mwanya wa mbere’ ku rutonde rw’abashobora kuzahitanwa n’icyorezo cya SIDA.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa The New York Times cyasohotse ku wa gatanu ku itariki 30 Nyakanga 1993.