ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/94 p. 1
  • Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Jya utanga amagazeti mu gihe ubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Amagazeti Atangaza Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Mbese, Ufite Umubare Runaka w’Amagazeti Utumiza?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 5/94 p. 1

Teganya Igihe cyo Gutanga Amagazeti

1 Yehova yahamije ko abakurikiza inzira ze bazagira ‘amahoro, [kandi] abarema umutima w’ibyo bazabona hanyuma’ (Yer 29:11). Inkuru yerekeranye n’ibyo bintu twiringiye, isohoka mu buryo bukwiriye binyuriye mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ayo magazeti ashobora kungura abantu b’ingeri zose bari muri buri mimerere (1 Tim 2:4). Mbese, wowe n’umuryango wawe, mujya muteganya igihe gihoraho cyo gutanga ayo magazeti?

2 Niba umubare w’amagazeti ujya utanga urimo ugabanuka, ni gute washobora kuvugurura iyo mikorere? Ikintu kimwe cya ngombwa, ni ugukomeza kwishimira ibikubiye mu magazeti yacu. Umuntu umwe yanditse agira ati “gusoma amagazeti yanyu birashimishije rwose. Ayo magazeti nta bwo ari ‘abahoza’ b’agaciro gake cyangwa abo mu rwego rwo hasi, ahubwo akubiyemo ubuyobozi ku bihereranye n’uburyo umuntu yatuma ubuzima bwe bugira agaciro.” Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ni amagazeti yandikwa hamaze gukorwa ubushakashatsi mu bwitonzi, kandi ategurwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Mat 24:45). Ni ibikoresho bigira ingaruka nziza ku bihereranye no kugera ku mitima y’abantu.

3 Menya ingingo zikubiye mu magazeti utanga. Shaka ingingo zibanda mu gace uherereyemo. Ni byiza ko wakwitegura kuvugana n’abagabo, abagore, n’urubyiruko ushobora guhura na rwo ku nzu n’inzu cyangwa mu muhanda. Itegure kwerekana uburyo ayo magazeti areba buri muntu umwe umwe n’umuryango wose muri rusange.

4 Ba Umuntu Wishimira Gutanga Amagazet:: Gutanga ubuhamya ukoresheje amagazeti, byagombye kugira uruhare runini muri porogaramu yawe y’umurimo wo kubwiriza. Ni ibihe bihe byiza cyane kuri wowe byo gutanga amagazeti? Mbese, wigeze ugerageza kubwiriza ku nzu n’inzu nibura isaha imwe mu gihe cya nyuma ya saa sita cyangwa nimugoroba mbere y’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero ryanyu? Gutanga ubuhamya nimugoroba byagiye bigira ingaruka nziza cyane mu turere tumwe na tumwe. Umunsi mwiza wo gutanga amagazeti mu buryo bunyuranye ni uwo ku wa Gatandatu, ariko nanone, uwo murimo ushobora gukorwa no ku yindi minsi. Umurimo wo gutanga amagazeti ku nzu n’inzu no ku iduka ku rindi wagombye kuba igice cya buri gihe cy’umurimo ukorwa ku Munsi wo Gutanga amagazeti.

5 Buri muntu yagombye kugira umubare udahinduka w’amagazeti atumiza yo gutanga kuri buri nomero y’igazeti isohotse. Komeza kugira imyifatire irangwamo icyizere kandi uzigame amafaranga uzakenera kugira ngo ubone amagazeti uzatanga mu murimo wo kubwiriza. Niba bibaye ngombwa, ongera usuzume ibyo ukeneye, maze ukurikije uko biteye, ugire icyo uhindura ku mubare w’amagazeti utumiza. Igihe ufite amagazeti amaze igihe asohotse, ushobora kuyasiga aho usanze batari yo. Ariko, ibyo bigomba gukorwa mu ibanga, ntutume amagazeti agaragarira abahisi n’abagenzi, bityo bikaba byakwerekana ko nta muntu n’umwe uri yo. Nanone, ushobora gusiga amagazeti amaze igihe asohotse mu mazu y’abantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru, no mu bitaro, biramutse byemewe. Ayo magazeti yose ashobora kubarwa ko yatanzwe kandi akaba akwiriye gutangirwa raporo buri kwezi kuri fomu itangirwaho Raporo y’Umurimo wo Kubwiriza.

6 Nushyira mu bikorwa ibitekerezo tubonye haruguru, nta gushidikanya, uzabona ko umubare w’amagazeti ushobora gutanga uziyongera. Abantu bafite imitima itaryarya baremerewe n’ubuzima muri iyi gahunda mbi, bishimira inkuru zitera inkunga nk’iziboneka mu Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mu by’ukuri, ayo magazeti atanga ibyo kurya by’umwuka bikenewe n’abashaka kwemerwa na Yehova. Ku bw’ibyo, jya wishimira gutanga amagazeti kandi ushake uburyo bwo kurushaho gutanga izo mfashanyigisho z’agaciro mu ifasi yanyu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze