Duhore Dufite Ibintu Byinshi byo Gukora
1 Ubwoko bwa Yehova bugizwe n’abantu bahihibikana cyane. Dufite inshingano nyinshi zihereranye n’umuryango wacu, akazi, n’ishuri. Kandi ikirenze ibyo byose, duhora dufite ibintu ‘byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami’ (1 Kor 15:58, Traduction du monde nouveau). Tugomba gutegura no kujya mu materaniro y’itorero ya buri cyumweru. Duterwa inkunga yo kutareka ngo hagire icyumweru gihita tutifatanyije na rimwe mu murimo wo kubwiriza. Tugomba guteganya igihe gihagije cy’icyigisho cya Bibiliya cya bwite n’icy’umuryango. Abasaza n’abakozi b’imirimo, bagira inshingano nyinshi z’itorero. Mu bihe bimwe na bimwe, dusabwa kugoboka abakeneye gufashwa.
2 Rimwe na rimwe, bamwe muri twe bashobora kumva ko ibyo byose dusabwa gukora, birenze ubushobozi bwabo. Ariko kandi, mu gihe abahihibikana cyane kurusha abandi baba bakomeje kurangwaho gushyira mu gaciro no kugira imigambi ikwiriye, bashobora kuba mu bantu banezerewe cyane kurusha abandi.—Umubw 3:12, 13.
3 Intumwa Pawulo yari umuntu ugira ibintu byinshi byo gukora. Mu gihe yahihibikaniraga kwikenura ubwayo ikora akazi k’umubiri ko kuboha amahema, yakoze ibirenze iby’izindi ntumwa. Yakoze ubudacogora ari umubwirizabutumwa, ibwiriza mu ruhame no ku nzu n’inzu, itirengagije inshingano zayo zo kuragira umukumbi (Ibyak 20:20, 21, 31, 34, 35). N’ubwo porogaramu ya Pawulo itagiraga uruhumekero, yahoraga yifuza gukora byinshi kurushaho mu murimo wa Yehova.—Gereranya n’Abaroma 1:13-15.
4 Pawulo yakomeje kurangwaho gushyira mu gaciro no kugira umutima unezerewe, yishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abone imbaraga. Yabonaga ko umurimo we uhesha ingororano n’ibyishimo (Fili 4:13). Yari azi ko Imana itashoboraga kwibagirwa umurimo we (Heb 6:10). Ibyishimo byo gufasha abandi kugira ngo bamenye Yehova, byamuteraga imbaraga (1 Tes 2:19, 20). Icyizere cyo kumenya ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya, cyatumye akomeza kugira ishyaka ryo gukomeza gukorana umwete.—Heb 6:11.
5 Natwe, twagombye kwita ku byiza dukesha imirimo dukora. Kuba tujya mu materaniro ya buri cyumweru kandi tukayifatanyamo, bigira umumaro wo kubaka no gutera abandi inkunga (Heb 10:24, 25). Imihati tugira irangwamo umwete tugeza ubutumwa kuri bose, ituma itorero ritera imbere, iyo ugushimishwa gushinze imizi kandi abashya bakaza kwifatanya natwe (Yoh 15:8). Gufasha abandi tubaha ibyo bakeneye, bituma mu itorero harangwamo umwuka w’ubusabane, umwuka ugereranywa n’urangwa mu miryango (Yak 1:27). Byongeye kandi, kimwe na Pawulo, ntitwagombye kwibagirwa na rimwe ko kuba duhihibikana mu gukora imirimo yungura [abandi], binezeza Yehova Imana. Tubona ko kumukorera ari igikundiro gihebuje. Kuri twe, nta bundi buryo bwo kubaho buruta ubwo!
6 Hari izindi nyungu zibonerwa mu kugira ibintu byinshi byo gukora. Mu gihe duhihibikana dukurikirana ibintu bihesha ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, tubona ko igihe gisa n’aho gihita vuba cyane. Kumenya ko buri munsi uhise uba urushijeho kutwegereza isi nshya, bituma twemera kubaho muri iki gihe mu buzima burangwamo imihihibikano myinshi tunezerewe. Nanone tuzi ko kuba duhugiye mu mihihibikano ari iby’ubwenge, kuko bituma tutabona igihe cyo kujya mu by’isi bitagira umumaro.—Ef 5:15, 16.
7 Mu by’ukuri, hari byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami. Icyakora, nidukomeza kwishingikiriza kuri Yehova Imana na Yesu Kristo, bo batuma umurimo wacu utworohera kandi ukaduhesha ingororano, dushobora gukomeza kurangwaho ibyishimo.—Mat 11:28-30; 1 Yoh 5:3.