ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/96 p. 8
  • Fasha Abandi Kugira ngo Bungukirwe Ubwabo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha Abandi Kugira ngo Bungukirwe Ubwabo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Ibisa na byo
  • Kurikirana Ugushimishwa Kose Kugira ngo Wungure Abandi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Kurikirana Ugushimishwa Wabonye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Kubwirizanya Ubushishozi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 2/96 p. 8

Fasha Abandi Kugira ngo Bungukirwe Ubwabo

1 Yehova adusezeranya kutwigisha ibyo dukeneye kumenya. Muri Zaburi 32:8, atwizeza ibi bikurikira: “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho.” Icyo cyizere ni ingirakamaro cyane kuri twe. Mu buryo butarangwamo ubwikunde, twifuza kwereka abandi ukuntu bashobora kungukirwa ubwabo binyuriye ku kwita ku nama zirimo ubwenge za Bibiliya (Yes 48:17). Mu kwezi kwa Gashyantare, dushora kubigenza dutyo dutanga igitabo Kubaho Iteka. Mu gutanga icyo gitabo, hari uburyo bunyuranye dushobora kwerekaniramo agaciro k’ingirakamaro ka Bibiliya.

2 Kubera ibibazo mu mibanire y’abashakanye byogeye muri iki gihe, ushobora guhitamo gutsindagiriza iki gitekerezo kiri mu gitabo “Kubaho Iteka” ugira uti

◼ “Abenshi mu bantu naganiriye na bo, bahangayikishijwe cyane n’ukwiyongera ko kubura ibyishimo mu mibanire y’abashakanye, no gutana. Utekereza iki kuri iyo ngorane? [Reka asubize.] Abantu benshi ntibabasha gutahura impamvu nyazo zibitera. Mu gihe abashakanye bazaba bakoresheje umuhati utarimo uburyarya, nta bwo bazarokora ishyingiranwa ryabo gusa, ahubwo bazashobora no kubona ibyishimo nyakuri. Urufunguzo rwo kubigeraho ruri mu gushyira mu bikorwa inama ziboneka muri Bibiliya.” Soma mu Befeso 5:28, 29, 33. Rambura ku ipaji ya 243, ganira ku maparagarafu ya 16 na 17, hanyuma utange igitabo.

3 Abana bakeneye ko ababyeyi babagenera igihe gikwiriye kandi bakabaha imyitozo. Mu gutanga igitabo “Kubaho Iteka,” ushobora kuvuga uti

◼ “Twese duhangayikishwa n’imibereho myiza y’abana bacu y’igihe kizaza. Uko ubibona, ni ubuhe buryo bwiza ababyeyi bashobora gufashamo abana babo kugira ngo bazabashe kugira imibereho myiza mu gihe kizaza? [Reka asubize.] Umva iyi nama yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Imigani cyanditswe mbere y’imyaka 3.000 ishize. [Soma mu Migani 22:6.] N’ubwo abana bacu bashobora kungukirwa cyane n’inyigisho bahabwa mu ishuri, imyitozo y’agaciro kurushaho bayibonera mu rugo binyuriye ku babyeyi babo. Ibyo bisaba igihe, ubushishozi n’urukundo, ariko kandi iyo mihati yose irakwiriye.” Rambura ku ipaji ya 245, maze muganire ku maparagarafu ya 20 na 21, hanyuma usobanure ukuntu icyo gitabo gishobora gukoreshwa mu cyigisho cy’umuryango cya Bibiliya.

4 Wenda ushobora gutanga igitabo “Kubaho Iteka” werekana ukuntu isi izahinduka Paradizo:

◼ “Ndizera ko ushishikajwe n’ibihereranye n’ukuntu imibereho yawe izamera mu gihe kiri imbere. Mu Isengesho ry’Umwami, Yesu yatwigishije gusenga dusaba ko ubushake bw’Imana bukorwa mu isi nk’uko bukorwa mu ijuru. Ni gute isi izamera igihe ibyo bizasohora? [Reka asubize.] Hano hari uwashushanyije ishusho y’ukuntu iyo si izaba yarahindutse paradizo izaba imeze. [Erekana ishusho iri ku ipaji ya 12 na 13. Hanyuma soma muri Yesaya 11:6-9, hashyizwe muri paragarafu ya 12.] Ese ntibyaba ari ibintu bihebuje kuba mu isi nk’iyo? Iki gitabo kizashobora kukwereka ukuntu wowe n’umuryango wawe muzashobora kuzaba muri paradizo nk’iyi.”

5 Gutegura mbere y’igihe uko uri butangize ibiganiro, ni urufunguzo rwatuma ugira icyo ugeraho mu gihe waba ugeze ku rugi. Mbere yo gukomanga, reba ko ufite ikintu cyihariye uri buvuge gihereranye n’igitekerezo gishingiye ku Byanditswe. Nanone ba ufite mu bwenge ibitekerezo bihinnye bihereranye n’ingingo ishimishije iri mu igazeti cyangwa mu nkuru y’ubwami wateguye gutanga mu gihe igitabo cyaba kitakiriwe. Koresha uburyo waba ufite bwose kugira ngo utere imbuto z’ukuri k’Ubwami muri uku kwezi kwa Gashyantare (Umubw 11:6). Bityo uzaba urimo ufasha abandi kugira ngo basarure inyungu z’iteka ryose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze