UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 3-5
Ingaruka zibabaje zatewe n’ikinyoma cya mbere
Satani yashutse Eva kandi n’ubu aracyashuka abantu (Ibh 12:9). Ni mu buhe buryo ibinyoma bikurikira byatumye Satani abuza abantu kuba inshuti z’Imana?
Nta Mana ibaho
Imana ni iyobera ry’Ubutatu
Imana ntifite izina
Imana ibabariza abantu iteka ryose mu muriro utazima
Ibintu byose biba ku bantu ni ko Imana iba yabishatse
Imana ntitwitaho
Iyo wumvise ibi binyoma bivugwa ku Mana wumva umeze ute?
Wakora iki ngo ugaragaze ko ibyo bintu ari ibinyoma?