ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/7 p. 32
  • “Mbega amafoto meza!”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mbega amafoto meza!”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero Gituma Imirimo yo Kwigisha Itera Imbere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Komeza Kwatura Ibyiringiro Byawe Utajegajega
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/7 p. 32

“Mbega amafoto meza!”

Ni kangahe wavuze ayo magambo cyangwa ukayabwira abandi ubwo wari ufunguye inomero nshya y’iyi gazeti? Hari impamvu ituma amashusho n’amafoto meza cyane aba arimo, ategurwa mu buryo bwitondewe. Aba ari imfashanyigisho zituma dutekereza kandi tukagira ibyiyumvo. Ashobora kudufasha cyane cyane mu gihe dutegura Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi no mu gihe dutanga ibitekerezo mu materaniro.

Urugero, ujye utekereza impamvu ifoto ya mbere yo muri buri gice cyo kwigwa iba yatoranyijwe. Igaragaza iki? Ihuriye he n’umutwe w’icyo gice cyangwa n’umurongo w’Ibyanditswe w’ifatizo? Jya ureba n’andi mafoto yose, utekereze aho ahuriye n’ingingo isuzumwa ndetse n’icyo akwigisha.

Uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi azaha abagize itorero umwanya wo kugira icyo bavuga kuri buri foto, bavuge aho ihuriye n’ingingo irimo yigwa cyangwa icyo ibigisha buri wese ku giti cye. Rimwe na rimwe, mu magambo aherekeza ifoto haba harimo agaragaza paragarafu ivugwamo ibintu bihuje n’iyo foto. Ikindi gihe bwo, uyobora icyo cyigisho ashobora gutoranya paragarafu azageraho agasaba abateranye kugira icyo bavuga kuri buri foto. Muri ubwo buryo, abateranye bose bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’amafoto aba yateguriwe gufasha umusomyi kwiyumvisha amasomo akubiye mu Ijambo ry’Imana.

Hari umuvandimwe wagize icyo abivugaho agira ati “iyo maze gusoma ingingo iba yanditse mu buryo bukora ku mutima, amafoto ayiherekeje atuma irushaho kunshishikaza.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze