ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w18 Kanama pp. 28-30
  • Kwihangana ni ugukomeza gutegereza ufite ikizere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihangana ni ugukomeza gutegereza ufite ikizere
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KWIHANGANA BISOBANURA IKI?
  • UKO WAKWITOZA UMUCO WO KWIHANGANA
  • IGIHE UMUNTU ABA ASABWA KWIHANGANA
  • JYA WIGANA UMUCO WA YEHOVA WO KWIHANGANA
  • Mukomeze kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Twigane umuco wo kwihangana wa Yehova na Yesu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Nimwigane umuco wa Yehova wo kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Uko mwakwitoza kwihangana
    Inama zigenewe umuryango
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
w18 Kanama pp. 28-30

Kwihangana​—Ni ugukomeza gutegereza ufite ikizere

  • URUKUNDO

  • IBYISHIMO

  • AMAHORO

  • KWIHANGANA

  • KUGWA NEZA

  • KUGIRA NEZA

  • KWIZERA

  • KWITONDA

  • KUMENYA KWIFATA

ABAGARAGU ba Yehova bakeneye kwihangana kurusha mbere hose, kubera ko turi mu “minsi y’imperuka,” kandi ibintu bikaba bigenda birushaho kuba bibi (2 Tim 3:1-5). Tubana n’abantu bikunda, batumvikana n’abandi kandi batazi kwifata. Abantu nk’abo akenshi ntibamenya kwihangana. Ubwo rero, byaba byiza buri Mukristo yibajije ati: “Ese nange kwihangana birangora nk’abo bantu? Kwihangana by’ukuri bisobanura iki? Nakora iki ngo ngaragaze uwo muco uhebuje mu mibereho yange yose?”

KWIHANGANA BISOBANURA IKI?

Muri Bibiliya, ijambo kwihangana risobanura ibirenze kwirengagiza ikibazo umuntu ahanganye na cyo. Umuntu ufite uwo muco ukomoka ku Mana akomeza gutegereza afite ikizere. Ntiyitekerezaho, ahubwo atekereza n’uko uwamuhemukiye yiyumva. Ni yo mpamvu iyo umuntu uzi kwihangana akosherejwe cyangwa ashotowe adatakaza ikizere, ahubwo yumva ko icyo kibazo kizakemuka akongera kubana amahoro n’uwo bafitanye ikibazo. Ibyo byumvikanisha impamvu mu bintu biranga urukundoa bivugwa muri Bibiliya, umuco wo ‘kwihangana’ uza mu mwanya wa mbere (1 Kor 13:4). Ijambo ry’Imana rinagaragaza ko “kwihangana” ari imwe mu ‘mbuto z’umwuka’ (Gal 5:22, 23). None se, twakwitoza dute uwo muco?

UKO WAKWITOZA UMUCO WO KWIHANGANA

Kugira ngo tugire umuco wo kwihangana, tugomba gusenga Yehova tumusaba umwuka we, kandi aba yiteguye kuwuha abamwiringira n’abamwishingikirizaho (Luka 11:13). Nubwo umwuka w’Imana ufite imbaraga nyinshi, ntitugomba kwiyicarira gusa. Ahubwo tugomba gukora ibihuje n’amasengesho yacu (Zab 86:10, 11). Ibyo bishatse kuvuga ko dukora uko dushoboye kose tukagaragaza umuco wo kwihangana buri munsi, kugira ngo ushinge imizi mu mutima wacu. Icyo gihe na bwo ariko bishobora kuba ngombwa ko dukora ibirenze ibyo, kugira ngo tuwuhorane. Ni iki kindi twakora?

Tugomba gusuzuma urugero rutunganye rwo kwihangana Yesu yagaragaje kandi tukamwigana. Igihe intumwa Pawulo yavugaga ibya “kamere nshya” ikubiyemo n’umuco wo “kwihangana,” yaduteye inkunga ati: “Mujye mureka amahoro ya Kristo ayobore imitima yanyu” (Kolo 3:10, 12, 15). Dushobora kwemera ko amahoro ‘ayobora’ imitima yacu twigana Yesu, tukiringira tudashidikanya ko Imana izakemura ibibazo mu gihe gikwiriye. Nituba dufite ikizere nk’icyo, nta kintu na kimwe kizaba ngo tunanirwe kukihanganira.—Yoh 14:27; 16:33.

Nubwo twifuza cyane kuba mu isi nshya Yehova yadusezeranyije, iyo dutekereje ukuntu atwihanganira bituma natwe turushaho kwihangana. Ibyanditswe bigira biti: “Yehova ntatinza isezerano rye, nk’uko bamwe babona ibyo gutinda, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana” (2 Pet 3:9). Ese kubona ukuntu Yehova atwihanganira ntibyagombye gutuma natwe twihanganira abandi (Rom 2:4)? None se ni ryari tuba dusabwa kwihangana?

IGIHE UMUNTU ABA ASABWA KWIHANGANA

Buri munsi duhura n’ibintu byinshi biba bidusaba kwihangana. Urugero, niba hari ikintu k’ingenzi ushaka kuvuga, bishobora kuba ngombwa ko wihangana kugira ngo udaca abandi mu ijambo (Yak 1:19). Ushobora no gukenera kwihangana mu gihe hari Abakristo bagenzi bawe bakunda kukubabaza. Aho kugira ngo uhite urakara, byaba byiza utekereje ukuntu Yehova na Yesu bihanganira intege nke zacu. Ntibibanda kuri buri kosa dukora. Ahubwo babona imico myiza dufite, bagategereza bihanganye ko tugira ihinduka.—1 Tim 1:16; 1 Pet 3:12.

Nanone tuba tugomba kwihangana mu gihe umuntu adushinje ko hari ikintu kibi twavuze cyangwa twakoze. Akenshi twese duhita turakara, tukisobanura. Ariko Ijambo ry’Imana ritubwira ko ibyo bidakwiriye. Rigira riti: “Uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima. Ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa” (Umubw 7:8, 9). Bityo rero, no mu gihe umuntu adushinje ibinyoma, tugomba kwihangana, tugatekereza mbere yo kugira icyo dukora. Uko ni ko Yesu yabigenzaga iyo abantu bamushinjaga ibinyoma.—Mat 11:19.

Ababyeyi bagomba kwihangana cyane kugira ngo bashobore gukosora abana babo, mu gihe batangiye kugira imyifatire mibi cyangwa ibyifuzo bidakwiriye. Reka turebe ibyabaye kuri Mattias, ukora kuri Beteli yo muri Sikandinaviya. Igihe yari akiri ingimbi, abanyeshuri bagenzi be baramusererezaga cyane kubera imyizerere ye. Mbere, ababyeyi be ntibari babizi. Ariko babonaga ingaruka byagiraga ku mwana wabo, kuko yatangiye kwibaza niba koko yari mu kuri. Se wa Mattias witwa Gillis yaravuze ati: “Byadusabaga kwihangana cyane.” Mattias yajyaga atubaza ati: “Imana ni nde? None se twemezwa n’iki ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana? Ni iki kitwemeza ko Imana ari yo yadusabye gukora ibintu ibi n’ibi?” Yajyaga anabwira se ati: “Kuki nazira ko numva ntashaka kwemera ibyo mwizera?”

Umubyeyi uteze amatwi umwana we w’ingimbi

Gillis yaravuze ati: “Rimwe na rimwe, umuhungu wacu yabazaga ibyo bibazo arakaye, ariko atarakariye nyina cyangwa nge, ahubwo arakariye ukuri, kuko yumvaga ari ko kumuteza ibibazo.” Gillis yabyitwayemo ate? Yaravuze ati: “Nge n’umuhungu wange twajyaga twicara tukamara amasaha menshi tuganira. Akenshi namutegaga amatwi, nkanyuzamo nkamubaza ibibazo kugira ngo numve neza uko yiyumva n’uko abona ibintu. Hari igihe namusobanuriraga ikintu nkamusaba gufata umunsi wose wo kugitekerezaho, tukabona kongera kuganira. Ikindi gihe namubwiraga ko nkeneye ko ampa iminsi runaka yo gutekereza ku byo yambwiye. Kuganira kenshi byatumye Mattias agenda asobanukirwa inyigisho zimwe na zimwe, urugero nk’inshungu, urukundo rwa Yehova no kuba ari we ukwiriye kudutegeka, kandi arazemera. Byafashe igihe, kandi akenshi byabaga bigoye. Ariko yatangiye kugenda akunda Yehova. Nge n’umugore wange dushimishwa cyane n’uko twihanganye tugafasha umuhungu wacu mu myaka y’amabyiruka, bikagira icyo bigeraho.”

Mu gihe Gillis n’umugore we bafashaga umuhungu wabo, bari biringiye ko Yehova atazabatererana. Gillis yashubije amaso inyuma, aravuga ati: “Nakundaga kubwira Mattias ko kubera ukuntu tumukunda cyane, nge na nyina dusenga Yehova kenshi tumusaba ko yamufasha akumva ibyo tumubwira.” Abo babyeyi bashimishwa cyane no kuba baragaragaje umuco w’ingenzi cyane wo kwihangana.

Abakristo b’ukuri baba bagomba no kwihangana mu gihe bita ku muntu wo mu muryango wabo cyangwa se inshuti yabo irwaye indwara idakira. Reka dufate urugero rwa Ellenb na we uba muri Sikandinaviya.

Umugore wihangana akita ku mugabo we urwaye

Mu myaka umunani ishize, umugabo wa Ellen yaturitse imitsi yo mu bwonko inshuro ebyiri, ubwonko burangirika cyane, ku buryo adashobora kugira impuhwe, kwishima cyangwa kubabara. Ibyo bituma Ellen avunika cyane. Yaravuze ati: “Binsaba kwihangana no gusenga cyane.” Yongeyeho ati: “Umurongo umpumuriza ni uwo mu Bafilipi 4:13, hagira hati: ‘Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.’” Izo mbaraga ni zo zituma Ellen akomeza kwihangana, yiringiye adashidikanya ko Yehova azamufasha.—Zab 62:5, 6.

JYA WIGANA UMUCO WA YEHOVA WO KWIHANGANA

Yehova ni we watubereye urugero ruhebuje mu birebana no kwihangana (2 Pet 3:15). Mu Ijambo rye harimo inkuru nyinshi z’ukuntu yagiye yihangana cyane (Neh 9:30; Yes 30:18). Reka dufate urugero. Yehova yakoze iki igihe Aburahamu yamubazaga ibibazo byinshi ku mwanzuro yari yafashe wo kurimbura Sodomu? Mbere na mbere, Yehova yirinze guca Aburahamu mu ijambo. Ahubwo, yateze amatwi yihanganye buri kibazo Aburahamu yamubazaga, akumva impungenge afite. Hanyuma Yehova yagaragaje ko yumvise Aburahamu, asubiramo impungenge yari afite kandi amwizeza ko atazarimbura Sodomu nahabona abakiranutsi icumi (Intang 18:22-33). Yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gutega amatwi wihanganye no kutihutira kurakara.

Kwihangana ni umuco w’ingenzi cyane uranga kamere nshya Abakristo bose bagombye kugira. Nitwihatira kugira uwo muco w’agaciro kenshi, tuzubahisha Data wo mu ijuru utwitaho kandi wihangana, kandi tuzaba mu ‘bazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.’—Heb 6:10-12.

a Umuco w’urukundo twawusuzumye mu ngingo ya mbere muri izi ngingo z’uruhererekane, zisobanura imbuto z’umwuka wera w’Imana.

b Amazina yarahinduwe.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze