ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g 2/14 p. 3
  • Hirya no hino ku isi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hirya no hino ku isi
  • Nimukanguke!—2014
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Amerika
  • U Butaliyani
  • Maleziya
  • Afurika
  • Ositaraliya
  • 3. Indwara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Hirya no hino ku isi
    Nimukanguke!—2014
Nimukanguke!—2014
g 2/14 p. 3

HIRYA NO HINO KU ISI

Amerika

Hari ikinyamakuru cyavuze ko “umukozi unywa itabi atwara umukoresha we . . . amafaranga y’inyongera angana n’amadolari y’amanyamerika 5.816 mu mwaka, ugereranyije n’umukozi utarinywa” (New York Times). Dukurikije amakuru yakusanyijwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza yo muri leta ya Ohio, ayo mafaranga yabazwe hashingiwe ku gihe bamara banywa itabi, amafaranga menshi akoreshwa mu kubavuza no gusiba akazi kenshi. Nanone ababaswe n’itabi bakarireka ntibatanga umusaruro uhagije mu kazi, bitewe n’ingaruka zibageraho nyuma yo kurireka.

U Butaliyani

Papa Francis

“Kuba abapadiri n’abayoboke ba Kiliziya badakurikiza ibyo bavuga, bituma Kiliziya itakarizwa icyizere.”​—Papa Francis.

Maleziya

Abategetsi ba Maleziya bafashe amahembe y’inzovu

Abategetsi bo muri Maleziya bafashe toni 24 z’amahembe y’inzovu, ni ukuvuga amahembe arenga 1.000, yinjijwe mu buryo bwa magendu. Ayo mahembe yari ahishe mu mizigo ifite ibara ry’ikijuju. Abita ku bidukikije bavuga ko ayo mahembe bafashe ari yo menshi kuruta ayo basanzwe bafata. Iyo mizigo yavaga muri Togo ijyanywe mu Bushinwa.

Afurika

Umunyafurika

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yo mu mwaka wa 2012, yagaragaje ko 63 ku ijana by’abantu bapfuye muri uwo mwaka, bishwe n’indwara zandura urugero nka sida, indwara z’impiswi, malariya, igituntu n’indwara z’abana.

Ositaraliya

Umukino w’urusimbi kuri telefoni

Porogaramu z’imikino y’urusimbi yo kuri telefoni no ku bindi bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki, zisigaye zarageze no mu bana. Zimwe muri zo zigana imikino ikinirwa mu mazu y’urusimbi, ariko zo ziba ziteguwe ku buryo gutsinda iyo mikino bitagora. Guverinoma yatanze umuburo w’uko izo porogaramu zishobora kuzatuma abana bumva ko gukina urusimbi byemewe, maze mu gihe kiri imbere bakazabatwa na rwo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze