-
Ezekiyeli 25:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kubera ko Abedomu bihoreye ku bo mu muryango wa Yuda, bakoze ikosa rikomeye igihe bihoreraga.+ 13 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “nzaramburira ukuboko igihugu cya Edomu na cyo ngihane, nkimaremo abantu n’amatungo, ngihindure amatongo.+ Abatuye i Temani kugeza ku batuye i Dedani bazicishwa inkota.+
-
-
Amosi 1:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+
Ntibabagirire imbabazi na gato.
Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,
Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+
-
-
Malaki 1:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Nubwo Abedomu bakomeza kuvuga bati: ‘twaranegekaye ariko tuzagaruka twubake ahantu hacu bari barasenye,’ Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘Kubaka bazubaka, ariko nzabisenya. Icyo gihugu abantu bazacyita “igihugu cy’abagome,” kandi abahatuye babite abantu “Yehova yahamije icyaha kugeza iteka ryose.”+
-