-
Ezekiyeli 28:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igihe nzongera guteranyiriza hamwe abo mu muryango wa Isirayeli mbakuye mu bihugu bari baratataniyemo,+ nziyerekana muri bo ko ndi uwera n’amahanga abireba.+ Bazatura mu gihugu cyabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+ 26 Bazagituramo bafite umutekano,+ bubake amazu, batere imizabibu.+ Bazagira umutekano igihe nzakora ibihuje n’imanza naciriye ababakikije bose babasuzugura+ kandi bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.”’”
-
-
Ezekiyeli 37:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 “Hanyuma uzababwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nzavana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbahurize hamwe mbavanye hirya no hino, mbazane mu gihugu cyabo.+
-