ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abakorinto 10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 1 Abakorinto

      • Ibyabaye ku Bisirayeli byadusigiye isomo (1-13)

      • Mujye mwirinda gusenga ibigirwamana (14-22)

        • Ameza ya Yehova n’ameza y’abadayimoni (21)

      • Umudendezo no kwita ku bifitiye abandi akamaro (23-33)

        • “Mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro” (31)

1 Abakorinto 10:1

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:21
  • +Kuva 14:21, 22

1 Abakorinto 10:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 16:14, 15

1 Abakorinto 10:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 17:6
  • +Kub 20:11; Yoh 4:10, 25

1 Abakorinto 10:5

Impuzamirongo

  • +Kub 14:29, 35

1 Abakorinto 10:6

Impuzamirongo

  • +Kub 11:4, 34

1 Abakorinto 10:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:4, 6

1 Abakorinto 10:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”

Impuzamirongo

  • +Kub 25:1, 9

1 Abakorinto 10:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Gut 6:16
  • +Kub 21:5, 6; Mat 4:7

1 Abakorinto 10:10

Impuzamirongo

  • +Kub 14:2
  • +Kub 14:36, 37

1 Abakorinto 10:11

Impuzamirongo

  • +Rom 15:4

1 Abakorinto 10:12

Impuzamirongo

  • +Img 28:14; Luka 22:33, 34; Gal 6:1

1 Abakorinto 10:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “izabacira akanzu.”

Impuzamirongo

  • +1Pt 5:8, 9
  • +Luka 22:31, 32; 2Pt 2:9
  • +Yes 40:29; Flp 4:13

1 Abakorinto 10:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “muhunge.”

Impuzamirongo

  • +Gut 4:25, 26; 2Kor 6:17; 1Yh 5:21

1 Abakorinto 10:16

Impuzamirongo

  • +Mat 26:27, 28
  • +Mat 26:26; Luka 22:19; 1Kor 12:18

1 Abakorinto 10:17

Impuzamirongo

  • +Rom 12:5

1 Abakorinto 10:18

Impuzamirongo

  • +Lew 7:15

1 Abakorinto 10:20

Impuzamirongo

  • +Gut 32:17
  • +Yuda 6

1 Abakorinto 10:21

Impuzamirongo

  • +Ezk 41:22; Mal 1:12

1 Abakorinto 10:22

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:14; Gut 32:21

1 Abakorinto 10:23

Impuzamirongo

  • +Rom 14:19; 15:2

1 Abakorinto 10:24

Impuzamirongo

  • +1Kor 10:32, 33; 13:4, 5; Flp 2:4

1 Abakorinto 10:26

Impuzamirongo

  • +Zb 24:1; 1Tm 4:4

1 Abakorinto 10:28

Impuzamirongo

  • +1Kor 8:7, 10

1 Abakorinto 10:29

Impuzamirongo

  • +Rom 14:15, 16; 1Kor 8:12

1 Abakorinto 10:30

Impuzamirongo

  • +Rom 14:6; 1Tm 4:3

1 Abakorinto 10:31

Impuzamirongo

  • +Mat 5:16; Kol 3:17

1 Abakorinto 10:32

Impuzamirongo

  • +Rom 14:13; 1Kor 8:13; 2Kor 6:3

1 Abakorinto 10:33

Impuzamirongo

  • +Rom 15:2; Flp 2:4
  • +1Kor 9:22

Byose

1 Kor. 10:1Kuva 13:21
1 Kor. 10:1Kuva 14:21, 22
1 Kor. 10:3Kuva 16:14, 15
1 Kor. 10:4Kuva 17:6
1 Kor. 10:4Kub 20:11; Yoh 4:10, 25
1 Kor. 10:5Kub 14:29, 35
1 Kor. 10:6Kub 11:4, 34
1 Kor. 10:7Kuva 32:4, 6
1 Kor. 10:8Kub 25:1, 9
1 Kor. 10:9Gut 6:16
1 Kor. 10:9Kub 21:5, 6; Mat 4:7
1 Kor. 10:10Kub 14:2
1 Kor. 10:10Kub 14:36, 37
1 Kor. 10:11Rom 15:4
1 Kor. 10:12Img 28:14; Luka 22:33, 34; Gal 6:1
1 Kor. 10:131Pt 5:8, 9
1 Kor. 10:13Luka 22:31, 32; 2Pt 2:9
1 Kor. 10:13Yes 40:29; Flp 4:13
1 Kor. 10:14Gut 4:25, 26; 2Kor 6:17; 1Yh 5:21
1 Kor. 10:16Mat 26:27, 28
1 Kor. 10:16Mat 26:26; Luka 22:19; 1Kor 12:18
1 Kor. 10:17Rom 12:5
1 Kor. 10:18Lew 7:15
1 Kor. 10:20Gut 32:17
1 Kor. 10:20Yuda 6
1 Kor. 10:21Ezk 41:22; Mal 1:12
1 Kor. 10:22Kuva 34:14; Gut 32:21
1 Kor. 10:23Rom 14:19; 15:2
1 Kor. 10:241Kor 10:32, 33; 13:4, 5; Flp 2:4
1 Kor. 10:26Zb 24:1; 1Tm 4:4
1 Kor. 10:281Kor 8:7, 10
1 Kor. 10:29Rom 14:15, 16; 1Kor 8:12
1 Kor. 10:30Rom 14:6; 1Tm 4:3
1 Kor. 10:31Mat 5:16; Kol 3:17
1 Kor. 10:32Rom 14:13; 1Kor 8:13; 2Kor 6:3
1 Kor. 10:33Rom 15:2; Flp 2:4
1 Kor. 10:331Kor 9:22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Abakorinto 10:1-33

Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto

10 Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko mumenya ko ba sogokuruza bose bagendaga munsi y’igicu+ kandi bose banyuze mu nyanja.+ 2 Ni nkaho bose babatijwe igihe bari bakurikiye Mose, bari imbere y’igicu n’inyanja. 3 Bose bariye ibyokurya bivuye ku Mana,+ 4 kandi bose banywaga ibyokunywa bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare rw’Imana rwagendanaga na bo kandi urwo rutare rwagereranyaga Kristo.+ 5 Icyakora, benshi muri bo Imana ntiyabishimiye, kandi byatumye bapfira mu butayu.+

6 Ibyo natwe byadusigiye isomo: Ntitugomba kwifuza ibintu bibi nk’uko babyifuje.+ 7 Ntitugomba gusenga ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babisenze. Ibyo bihuje n’ibyanditswe bigira biti: “Abantu baricaye bararya baranywa, barangije barahaguruka barishimisha.”+ 8 Ntitugasambane* nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hapfa abantu 23.000 mu munsi umwe.+ 9 Ntitukagerageze Yehova*+ nk’uko bamwe bamugerageje, bigatuma bapfa bariwe n’inzoka.+ 10 Nanone ntitukitotombe nk’uko bamwe muri bo bitotombye,+ bakicwa n’umumarayika urimbura.+ 11 Ibyo byababayeho kugira ngo bitubere isomo. Nanone byandikiwe kutuburira+ kubera ko tugeze mu bihe by’imperuka.

12 Ubwo rero, umuntu utekereza ko ahagaze ajye yirinda kugira ngo atagwa.+ 13 Nta kigeragezo kibageraho kitarageze no ku bandi.+ Ariko Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizemera ko mugeragezwa ibirenze ibyo mushobora kwihanganira.+ Ahubwo nimuhura n’ikigeragezo, Imana izabaha ibyo mukeneye byose,* kugira ngo mushobore kucyihanganira.+

14 Nuko rero bakundwa, mwirinde* ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.+ 15 Ndababwira nk’ubwira abantu bafite ubushishozi. Namwe ubwanyu mwigenzurire ibyo mvuga. 16 Ese iyo dufashe igikombe hanyuma tugasenga dushimira, twarangiza tugasangira, ntituba dusangiye amaraso ya Kristo?+ Ese iyo dusangiye umugati tuba tumaze kumanyagura, ntituba dusangiye umubiri wa Kristo?+ 17 Ubwo rero hariho umugati umwe, ariko nubwo twe turi benshi, turi umubiri umwe,+ kuko twese dusangira uwo mugati umwe.

18 Mutekereze ku byo Abisirayeli bakora. Ese iyo bari kurya ibitambo ntibaba bari gusangira ibyatambiwe ku gicaniro?+ 19 None se ubwo naba nshatse kuvuga ko ibigirwamana cyangwa ibyatambiwe ibigirwamana hari icyo bimaze? 20 Oya, si cyo nshatse kuvuga. Ahubwo nshatse kuvuga ko ibyo abantu batazi Imana batambaho ibitambo, batabitambira Imana ahubwo babitambira abadayimoni,+ kandi sinshaka ko musangira n’abadayimoni.+ 21 Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova, ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora kurira ku “meza ya Yehova,”+ ngo murire no ku meza y’abadayimoni. 22 Cyangwa se ‘turashaka gutera Yehova ishyari?’+ None se hari ubwo tumurusha imbaraga?

23 Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bifite akamaro. Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bitera inkunga abandi.+ 24 Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.+

25 Mujye murya inyama izo ari zo zose zigurishwa mu isoko mufite umutimanama ukeye, mutiriwe mubaririza aho zaturutse, 26 kuko “isi n’ibiyirimo byose ari ibya Yehova.”+ 27 Niba umuntu mudahuje imyemerere abatumiye kandi mukiyemeza kujyayo, mujye murya ibintu byose abahaye mufite umutimanama ukeye kandi mutiriwe mubaririza aho byaturutse. 28 Ariko nihagira umuntu ukubwira ati: “Izi nyama zari zatuwe ikigirwamana,” ntuzazirye bitewe n’uwo muntu ubikumenyesheje, kugira ngo hatagira usigarana umutimanama umucira urubanza.+ 29 Umutimanama mvuga aha si uwawe, ahubwo ni uw’uwo muntu. Sinifuza ko hagira ushidikanya ku byo nemerewe gukora bitewe n’umutimanama we.+ 30 Niba ndya ibyokurya kandi ngashimira Imana kubera ibyo byokurya, ariko abandi bikabaca intege, sinzongera kubirya.+

31 Ubwo rero, mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mufite intego yo guhesha Imana icyubahiro.+ 32 Mwirinde kugira ngo mudaca intege Abayahudi, Abagiriki n’abagize itorero ry’Imana.+ 33 Nanjye ubwanjye mpatanira gushimisha abantu bose mu byo nkora byose. Simparanira inyungu zanjye bwite,+ ahubwo mba nshaka ibifitiye akamaro abantu benshi kugira ngo na bo bazakizwe.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze