Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu Bacamanza ABACAMANZA IBIVUGWAMO 1 Aho umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni batsinze (1-20) Abayebusi baguma i Yerusalemu (21) Abakomoka kuri Yozefu bafata i Beteli (22-26) Abisirayeli ntibirukanye Abanyakanani burundu (27-36) 2 Umuburo watanzwe n’umumarayika wa Yehova (1-5) Yosuwa apfa (6-10) Hashyirwaho abacamanza bo gukiza Isirayeli (11-23) 3 Yehova agerageza Abisirayeli (1-6) Otiniyeli, umucamanza wa mbere (7-11) Umucamanza Ehudi yica Umwami Eguloni wari ubyibushye (12-30) Umucamanza Shamugari (31) 4 Yabini umwami w’i Kanani akandamiza Abisirayeli (1-3) Umuhanuzikazi Debora n’Umucamanza Baraki (4-16) Yayeli yica umugaba w’ingabo Sisera (17-24) 5 Indirimbo yo gutsinda ya Debora na Baraki (1-31) Inyenyeri zirwanya Sisera (20) Umugezi wa Kishoni wuzura (21) Abakunda Yehova bameze nk’izuba (31) 6 Abamidiyani bakandamiza Abisirayeli (1-10) Umumarayika yizeza Umucamanza Gideyoni ko Imana imushyigikiye (11-24) Gideyoni asenya igicaniro cya Bayali (25-32) Umwuka w’Imana ukorera kuri Gideyoni (33-35) Ikimenyetso cy’ubwoya (36-40) 7 Gideyoni n’abasirikare be 300 (1-8) Abasirikare ba Gideyoni batsinda Abamidiyani (9-25) “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” (20) Abamidiyani basubiranamo bakicana (21, 22) 8 Abakomoka kuri Efurayimu batongana na Gideyoni (1-3) Gideyoni akurikira abami b’Abamidiyani akabica (4-21) Gideyoni yanga kuba umwami (22-27) Incamake y’ubuzima bwa Gideyoni (28-35) 9 Abimeleki aba umwami i Shekemu (1-6) Umugani wa Yotamu (7-21) Ubutegetsi bubi bwa Abimeleki (22-33) Abimeleki atera i Shekemu (34-49) Umugore akomeretsa Abimeleki; Abimeleki apfa (50-57) 10 Umucamanza Tola na Yayiri (1-5) Abisirayeli bigomeka hanyuma bakihana (6-16) Abamoni bitegura kurwana n’Abisirayeli (17, 18) 11 Umucamanza Yefuta bamwirukana; bamugira umuyobozi (1-11) Yefuta aha ibisobanuro umwami w’Abamoni (12-28) Umuhigo wa Yefuta; umukobwa we (29-40) Umukobwa wa Yefuta areka gushaka (38-40) 12 Yefuta ajya impaka n’abakomoka kuri Efurayimu (1-7) Shiboleti cyangwa siboleti? (6) Umucamanza Ibusani, Eloni na Abudoni (8-15) 13 Umumarayika aza kureba Manowa n’umugore we (1-23) Samusoni avuka (24, 25) 14 Umucamanza Samusoni ajya gushaka umugore mu Bafilisitiya (1-4) Umwuka wa Yehova ufasha Samusoni kwica intare (5-9) Samusoni abwira abantu igisakuzo mu bukwe bwe (10-19) Umugore wa Samusoni bamushyingira undi mugabo (20) 15 Samusoni yihorera ku Bafilisitiya (1-20) 16 Samusoni i Gaza (1-3) Samusoni na Delila (4-22) Samusoni yihorera hanyuma agapfa (23-31) 17 Imana za Mika n’umutambyi we (1-13) 18 Abakomoka kuri Dani bashaka aho gutura (1-31) Bafata imana za Mika bagafata n’umutambyi we (14-20) Umujyi wa Layishi ufatwa ukitwa Dani (27-29) Ab’i Dani basenga ikigirwamana (30, 31) 19 Ababenyamini bakorera icyaha cy’ubusambanyi i Gibeya (1-30) 20 Abisirayeli batera Ababenyamini (1-48) 21 Icyakozwe ngo umuryango wa Benyamini udashira (1-25)